Andi Makuru

U Rwanda rwasobanuye ibikubiye mu masezerano rwasinyanye na Denmark akavugisha benshi

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye ibikubiye mu masezerano yasinyanye na Denmark ajyanye no kwita ku mpunzi, ivuga ko hatarimo ingingo y’uko abantu baba muri iki gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagiye kujya boherezwa mu Rwanda.

Mu mpera za Mata nibwo Minisitiri ushinzwe Impunzi, Abimukira no gutuza abantu muri Denmark, Mattias Tesfaye, yari mu Rwanda, asinyana amasezerano n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh.

Ayo masezerano yasinywe nyuma y’uko n’ubundi Denmark ari kimwe mu bihugu bifasha u Rwanda mu bikorwa rwiyemeje byo gufasha abimukira bacumbikiwe mu nkambi ya Gashora, bavuye muri Libye, aho itanga amafaranga yifashishwa mu kubitaho.

Ubwo ayo masezerano yari amaze gusinywa, mu itangazamakuru ryo hanze y’u Rwanda cyane muri Denmark, hasohotsemo inkuru zivuga ko u Rwanda rugiye kwifashishwa nk’ahantu abasaba ubuhungiro muri Denmark bazajya boherezwa mu gihe batarabuhabwa.

Izo nkuru zavugaga ko ikigambiriwe ari uko Denmark igabanya impunzi zigana mu gihugu cyayo, bityo igakora inkambi mu Rwanda imeze nk’iyatujwemo abimukira bavanywe muri Libye.

Ikindi cyavugwaga ni uko Denmark ishaka ko abifuza gusaba ubuhunzi cyo kimwe n’abasanzwe batuye muri icyo gihugu mu buryo butemewe n’amategeko bazajya bohezwa mu Rwanda mu gihe ikibazo cyabo kiri kwigwaho.

Ibyo ngo byari gukorwa ku buryo u Rwanda rubonamo inyungu ikomeye kuko rwari guhabwa amafaranga yo kwita kuri abo bimukira n’impunzi, gusa rukanengwa ko rushobora kuzisanga mu bihe biri imbere rufite impunzi nyinshi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, yavuze ko Denmark ari igihugu gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda.

Yagarutse ku masezerano aheruka gusinywa, asobanura ko harimo ay’ubutwererane n’ayo gufatanya mu bibazo by’impunzi n’abimukira.

Dr Biruta yatangaje ko kuba impunzi zo muri Denmark zaza mu Rwanda, bitari mu byo ibihugu byombi byashyizeho umukono ahubwo ko byakwijwe n’itangazamakuru ryo muri Denmark kubera ibibazo bya politiki biri imbere mu gihugu.

Ati “Icyo navuga rero kijyanye no gufatanya mu bijyanye n’ibibazo by’impunzi, kimwe ni kiriya kigo cyo mu Bugesera cy’impunzi zituruka muri Libye ariko tukaba twaganira no ku kibazo muri rusange […] kuba twakira bariya baturuka muri Libye, ntabwo bivuga ngo ikibazo cy’ubuhunzi n’uburyo bageze hariya muri Libye cyakemukiye muri kiriya kigo.”

“Iyo dusinya amasezerano nk’ariya biba bivuga ngo twiteguye no kuganira ku kibazo muri rusange ariko ntabwo ari ikibazo cyo kwakira abantu bahungiye muri Denmark mu buryo butemewe n’amategeko.”

Dr Biruta yavuze ko amasezerano yose agomba kujyana n’ibiteganywa n’amategeko mpuzamahanga, harebwa kandi n’agaciro ka muntu ku buryo abakirwa nk’impunzi ikibazo cyabo gikemuka.

Ati “Iyo uzanye abantu kuriya, ugomba kureba ko hari ikibazo cyabo ukemura, ntabwo ari ukubaterura gusa ngo ukemure ikibazo cy’aho bahungiye utareba agaciro k’uwo muntu n’uburenganzira bwe.”

“Icyakorwa cyose mu gutanga umusanzu mu gushaka ibisubizo bijyanye n’ubuhunzi hirya no hino cyaba kigendeye kuri uwo murongo, ni amategeko mpuzamahanga, ni agaciro k’abo bantu n’uburenganzira bwabo.”

Denmark ni igihugu cya mbere cyasinye amasezerano ya Loni yo mu 1951 ajyanye n’impunzi ndetse gifatwa nk’icya mbere ku Isi mu byita ku mpunzi. Gusa muri iyi minsi iyi sura isa n’iyajemo icyasha nyuma y’aho gitangaje ko impunzi zo muri Syria zahungiyeyo zigomba gusubira mu gihugu cyazo.

Bibarwa ko hari impunzi zo muri Syria zirenga ibihumbi 35 ziba muri Denmark guhera mu myaka 10 ishize.
28-igih0274j7a3d-fcb70.jpg

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button