Andi Makuru

Perezida Kagame na Touadéra bijeje kudadira umubano mu nyungu z’abenegihugu

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ane nk’igihamya cyo gushimangira umubano mwiza usanzwe uhuriweho n’ibihugu byombi.

Amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Kanama 2021 yibanze cyane ku bufatanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro; iterambere ry’ubwikorezi; kubungabunga umutekano ndetse n’iterambere mu by’ubukungu.

Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Faustin-Archange Touadéra bashimangiye ko ibihugu byombi bimaze kubaka umubano uhamye.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye gufatana urunana n’abaturage ba Centrafrique mu rugendo ruganisha ku kubaka amahoro, ubwiyunge n’iterambere.

Yagize ati “Gusinya aya masezerano bigamije gukomeza kubaka umubano wacu no kuwuha imbaraga hagamijwe guhindura ubukungu n’imibereho y’abatuye ibihugu byombi.’’

Yavuze ko imikoranire ihamye ku Mugabane ari ingenzi kugira ngo “tugere ku ntsinzi.”

Yakomeje ati “U Rwanda rwiteguye gukomeza kwagura imikoranire itanga umusaruro mu myaka iri imbere.’’

Umukuru w’Igihugu cya Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yashimye mugenzi we w’u Rwanda wamutumiye mu ruzinduko rusobanuye byinshi ku mubano w’ibihugu byombi.

Yagize ati “Uru ruzinduko ni igihamya ku mubano mwiza uri hagati ya Centrafrique n’u Rwanda. Abaturage ba Centrafrique n’Abanyarwanda basangiye byinshi, uruzinduko rwacu hano i Kigali ni amahirwe yo gukomeza kubaka umubano wacu mu buryo buhamye no gusangizanya ibikenewe gukorwa haba ku rwego rw’Akarere no ku ruhando mpuzamahanga.’’

Perezida Faustin-Archange Touadéra yashimye umusanzu Abanyarwanda ndetse na Perezida Kagame batanze mu kugarura amahoro n’umutekano no kuzahura ubukungu mu gihugu cye.

Ati “Abanya-Centrafrique bashaka kwigira ku buryo u Rwanda rwubatse ubukungu bwarwo, ndetse no kwimakaza ubwiyunge bugamije kubana mu bwubahane.’’

“U Rwanda ruri mu bihugu byatanze ingabo muri MINUSCA ndetse mu Ukuboza 2020 ubwo CEEAC yasabaga ibihugu gutanga ubundi bufasha mu kongera imbaraga mu kubungabunga umutekano, u Rwanda rwabaye urwa mbere mu kohereza ingabo zifasha FACA kugarura amahoro mu gihugu.’’

Yanakomoje ku ishoramari rifunguye mu gihugu cye, anashima ko RwandAir yatangijeyo ingendo nk’uburyo bwo guhuza abaturage no kunoza imigenderanire.

Yakomeje ati “Ndabahamagarira gushora imari mu ngeri zose. Hari amahirwe menshi ahari.’’

Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Kanama 2021.

Urugendo rwe ruje nyuma y’amasaha make u Rwanda rwohereje batayo y’izindi ngabo 750 zijya kunganira izisanzwe mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafrique. Ni ukuvuga ko kugeza ubu, u Rwanda rufiteyo batayo eshatu zishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri Minusca.

Uretse kuba u Rwanda rufite abasirikare bari mu butumwa bwa Loni, mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu Ukuboza 2020, umutwe w’ingabo z’u Rwanda udasanzwe ni wo wacunze umutekano mu gihe hari ubwoba bw’uko inyeshyamba zazambya ibintu.
photos__19-9b209-9672a.jpg
photos__15-16ab2-34392.jpg

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button