Andi MakuruUbutabera

Ubucamanza bwishimira kuba u Rwanda ari urwa 1 muri Afurika yo munsi ya Sahara mu ikurikizwa ry’amategeko n’ubwo hakiri ibibazo

Mu rugendo rw’imyaka 20 ishize habayeho amavugurura y’urwego rw’ubucamanza mu Rwanda, umwe mu misaruro yishimirwa n’uru rwego hazamo impinduka zitandukanye zatumye raporo mpuzamahanga iheruka gukorwa na World Justice Project muri 2023, ishyira u Rwanda ku mwanya wa mbere  mu bihugu 34 byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara , nurwa 41 mu bihugu 142 ku isi yose.

Ibi byagarutsweho na Dr Faustin Nteziryayo perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, ubwo yafunguraga ku mugaragaro icyumweru cy’ubucamanza kiri kwizihizwa ku nshuro ya 5, ibikorwa byacyo bikazava kuri uyu wa 06 kugera kuwa 10 Gicurasi 2024.

Ku nshuro ya 5 hizihizwa icyumweru cyahariwe ubucamanza, insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti:“ubutabera bwihuse kandi bunoze: urugendo rw’imyaka 20 nyuma y’ivugururwa ry’urwego rw’ubucamanza, intambwe imaze guterwa, inzitizi n’icyerecyezo”.

Icyakora n’ubwo Dr Nteziryayo yagaragaje impinduka nziza zabaye mu rwego rw’ubucamanza mu Rwanda zirimo kubaka ubushobozi n’ubunyamwuga ku bakora muri uru rwego, kubaka ubugenzuzi buhamye, gushyiraho aho inzego zikorera habereye ndetse n’ikoranabuhanga ryashyizwe mu nzego z’ubucamanza hagamijwe kunoza no kwihutisha serivisi z’ubutabera, ngo haracyari ibindi bibazo birimo n’ibyo yise ingutu.

Yagize ati “Ikibazo kituraje ishinga gikomeye cyane ni uko imanza zinjira mu nkiko ziruta izo duca kubera dufite abakozi bake, bigatuma intego yacu yo gutanga ubutabera bwihuse idindira.”

Raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Ubucamanza igaragaza ko mu Rwanda mu 2022/2023 imanza zabaye ibirarane zageze kuri 62%.

Yagaragaje ko mu manza zinjiye mu nkiko uwo mwaka zaba iziburanishwa mu mizi n’izo ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo zose zingana na 112.284 mu gihe imanza 83.097 zigize 74% ari inshinjabyaha.

Dr Ntezilyayo yagaragaje ko hagiye haba amavugurura agamije kongera umubare w’abakozi ariko ntibijyane no kuba umubare w’abaturage n’ubukungu bw’igihugu byiyongera.

Ati “Hagiye haba amavugurura ukabona inzego turazivugurura ariko umubare ntujyanye n’ubwiyongere bw’abaturage n’ubukungu bw’igihugu. Buriya uko ubukungu bugenda bukomera hari ubwo habaho ibyaha bijyanye n’uko bugenda bwifata.”

Yashimangiye ko inzego zitandukanye zagejejweho ikibazo kigendanye n’amikoro ku buryo abakora mu nzego z’ubutabera bahabwa umushahara munini kugira ngo abakozi bazo babashe kubagumana ariko ko bitarabonerwa igisubizo.

Ati “Icyo navuga ni uko buri gihe iyo badutegurira ingengo y’imari tukigarukaho no mu Nteko Ishinga Amategeko cyagezeyo. Ibiganiro biracyakomeza n’izo nzego z’ubutegetsi.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Nteziryayo Faustin agaragiwe n’abandi bayobozi (CGP Evariste MURENZI komiseri mukuru wa RCS, Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika Havugimana Aimable, Rtd Col Djanot Ruhunga umunyamabanga mukuru wa RIB) basubije ibibazo bitandukanye babajijwe n’itangazamakuru
Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga Bwana NIYONKURU Jean Aimé yagarutse ku mbogamizi zo kutabona amakuru ku butaka ariko yemeza ko ubu systeme nshya yazikemuye.

Inkuru bijyanye

Back to top button