Andi Makuru

Prezida Kagame yagarutse ku kwigira no gushyira imbaraga mu bufatanye nk’inkingi y’iterambere rirambye

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibihugu bya Afurika kugira ngo bitere imbere, bisabwa kwigira ariko bigashyira imbaraga mu bufatanye kuko kwigira atari ukuba nyamwigendaho.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Nzeri 2021, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama y’iminsi itatu ihuza abashoramari ku ruhande rw’u Rwanda na Zimbabwe, izwi nka Rwanda- Zimbabwe Trade and Investment Conference.

Ni inama igamije gusangizanya ubunararibonye n’amahirwe ari mu bihugu byombi, kugira ngo abacuruzi n’abashoramari bayahereho bafatanya mu iterambere.

Perezida Kagame yavuze ko iterambere riharanirwa ariyo mpamvu ibihugu bya Afurika by’umwihariko u Rwanda na Zimbabwe, bigomba gukorera hamwe kandi cyane.

Yavuze ko gutera imbere bisaba kwigira ariko kubigeraho bisaba gukorana n’abandi.

Ati “Iterambere ntiripfa kwizana, rigira igitambo, risaba gukora cyane, umuhate no kwigira. Icyakora kwigira ntabwo bisobanuye kuba nyamwigendaho. Nta gihugu na kimwe ku mugabane wacu cyashobora gutera imbere kidafatanyije n’ibindi mu karere. Tugomba gushyira hamwe imbaraga n’ubumenyi bwacu kugira ngo duterane ingabo mu bitugu.”

Perezida Kagame yakomoje ku masezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika yatangiye gushyirwa mu bikorwa, agamije koroshya ubucuruzi n’urujya n’uruza kuri uwo mugabane.

Yavuze ko u Rwanda na Zimbabwe ari ibihugu bifite amahirwe y’ishoramari, ati “Mureke tubibyaze umusaruro hanyuma dushyire mu bikorwa ibyavuye muri iyi nama dushyizeho umwete.”

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Niyonkuru Zephanie, yavuze ko ku munsi wa mbere w’iyi nama, inyungu zayo zahise zigaragaza ibihugu byombi bisinya amasezerano atanu y’ubufatanye.

Ayo masezerano yasinywe agizwe no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, guteza imbere ikoranabuhanga ndetse no kwihutisha serivisi za Leta zitangwa binyuze mu ikoranabuhanga, guteza imbere ubukerarugendo no gutegura inama no gufatanga hagati y’Urugaga rw’Abikorera bo mu Rwanda (PSF) ndetse n’Ishyirahamwe ry’inganda muri Zimbabwe.

Niyonkuru yavuze ko uretse amasezerano, sosiyete z’ubucuruzi mu bihugu byombi zamaze kurambagiza amahirwe zabyaza umusaruro.

Ibihugu byombi byaganiriye ku buryo bishobora guhererekanya inyamaswa muri za pariki mu guteza imbere ubukerarugendo. Hemejwe ko mu byumweru bitatu biri imbere hazaba hakozwe urutonde rw’inyamaswa ibihugu byombi byahererekanya.

Hanaganiriwe ku buryo abakerarugendo basuye kimwe mu bihugu byombi, Visa bahawe yabemerera no kujya gusura ikindi bitabaye ngombwa ko basaba indi.

Ibihugu byombi kandi byemeranyije gutegura ibikorwa byo kwimenyekanisha nk’ahantu habereye ubukerarugendo no gutegura ingendo ku bakora mu rwego rw’ubukerarugendo ngo barebe amahirwe ahari.

Hari bimwe mu bigo byo muri Zimbabwe byamaze kugaragaza ko bishaka kugeza ibyo bikora mu Rwanda, nka Tijaz Company Zimbabwe yiyemeje gufungura ishami mu Rwanda rizajya rikora ibikoresho bivuye mu mbaho, Zimaka nayo iri gushaka uburyo yajya yohereza mu Rwanda ibikoresho byifashishwa mu kuhira imyaka, ZimNyama irashaka kujya igemura mu Rwanda ibikomoka ku matungo.

Sosiyete zo mu Rwanda na zo zamaze gushaka amasoko muri Zimbabwe. Hari nk’iyabonye isoko ryo kugemura toni eshanu z’ikawa ikaranze izajya igemurwa muri Zimbabwe. Iya mbere ikazoherezwa mu cyumweru gitaha.

Niyonkuru kandi yavuze ko hasi sosiyete yo muri Zimbabwe yifuza kujyana mu Rwanda ibijyanye n’ibikorwaremezo by’amashuri nka za laboratwari n’ibindi.

Perezida Kagame yahise avuga ko mbere y’ibikorwa remezo mu mashuri hanakenewe abarimu beza.

Ati “Ndakeka ko Zimbabwe yanaduha abarimu beza, rero nabyo mubikoreho nk’ibyihutirwa. Umubare wose mwabona w’abarimu beza twe turiteguye kuko turabakeneye cyane.”

Minisitiri w’Ubucuruzi muri Zimbabwe, Sekai Nzenza, yavuze ko Zimbabwe yiteguye kubyaza umusaruro ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Ubucuruzi hagati y’Abanyafurika buracyari kuri 15 %, biracyari hasi cyane ariko biraduha amahirwe yo kuzana gahunda nshya zizateza imbere inganda zacu.”

Zimbabwe yifuza ko u Rwanda ruza mu bihugu icumi bya mbere ikorana nabyo ubucuruzi, bikanayifasha kwagura ikagirana ubucuruzi n’ishoramari n’ibihugu byo mu karere.
photos__1-23ab56-5c18b.jpg

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button