Kendrick Lamar yakoze igitaramo cy’amateka i Kigali

Kendrick Lamar umuhanzi w’umunyamerika w’icyamamare mu njyana ya rap yakoze ‘performance’ yo ku rwego rwo hejuru mu gitaramo cya muzika muri BK Arena i Kigali aho yataramiye ibihumbi by’urubyiruko rwitabiriye mu gihe kigera hafi ku isaha imwe n’igice.
Uretse urubyiruko rwinshi rwitabiriye iki gitaramo na Perezida Paul Kagame n’umugore we nabo ntibacikanywe.
Abandi bahanzi nka Bruce Melodie na Ariel Wayz bo mu Rwanda, na Zuchu wo muri Tanzania nabo bashimishije abitabiriye iki gitaramo cyo gitangiza iserukiramuco ryiswe #MoveAfrica ryateguwe na Global Citizen ku bufatanye n’Ikigo PGLang cyashinzwe n’umuraperi Kendrick Lamar nawe wasusurukije ibihumbi by’abakunzi ba muzika i Kigali.
Mbere ya Lamar, Perezida Kagame yafashe ijambo muri iki gitaramo cyari gishyushye, avuga ko ubu ari “uburyo bwiza bwo gusoza umwaka…na muzika, n’imbaraga, n’icyizere.”
Akomoza ku ntego z’iri serukiramuco, Kagame yagize ati: “Mu gukorana, umugabane wacu urakomera kandi ushobora gukemura byinshi mu bibazo byacu. Twiteguye kwakira Global Citizens buri mwaka hano i Kigali, biciye muri Move Africa”.

Ahagana saa tanu z’ijoro, Kendrick Lamar yazamutse ku rubyiniro ibintu muri BK Arena bijya ku rundi rwego, abafana bari bamutegereje cyane bagaragaza ibyishimo bidasanzwe.
Uyu ni umwe mu baraperi (rappers) bagezweho ku isi muri iki gihe, nibwo bwa mbere yari ataramiye i Kigali, kandi ni imbonekarimwe muri Africa.
Kendrick Lamar yatangiye aririmba indirimbo ze nka “She Needs Me”, “Behind betrayal”, “Bitch, Don’t Kill My Vibe”, “Loyalty”, n’izindi zitandukanye. Yerekanaga ko yishimye cyane ubwo yabonaga indirimbo ateruye ajyana n’abafana baririmbana na we.
Nawe yageze aho abashimisha abereka ko yiteguye neza iki gitaramo ubwo hazaga ababyinnyi bakabyina indirimbo ze mu buryo bwa Kinyarwanda, byashimishije cyane abafana muri BK Arena.
Lamar kandi mu bamufashije mu mbyino harimo itsinda ry’icyamamare Sherrie Silver umubyinnyi w’umwuga akaba ari umwongereza wavukiye mu Rwanda.
Kuri muzika, Lamar yabonye ko akunzwe cyane ubwo yaririmbaga indirimbo ye “Humble” aho abafana baririmbanaga nawe buri murongo wayo.
Uyu muhanzi kandi yagaragaye aririmba inyuma y’igitambaro kinini kiriho ishusho y’umugabane wa Africa, ariko cyanditsemo ijambo Compton, agace ko muri California avukamo.
Lamar yasoreje ku ndirimbo ye “Savior” ava ku rubyiniro biboneka ko abafana bagishaka kwishimana na we.
BBC




Just now, I had to find scabies treatment for humans and discovered a great pharmacy. They sell genuine Ivermectin with express shipping. If you need to treat scabies quickly, this is the best place: order stromectol 12mg. Hope it helps
To be honest, I needed Stromectol pills and stumbled upon Ivermectin Express. They provide human grade meds with express shipping. For treating lice quickly, visit this link: https://ivermectinexpress.com. Fast delivery
Hello! Just wanted to share an awesome pharmacy online if you need generics at a discount. The site provides express shipping on Rx drugs. To save money, visit here: best pharmacy online. Cheers.
Recently, I wanted to buy Stromectol for humans and discovered a great pharmacy. They sell human grade meds without a prescription. For treating scabies safely, this is the best place: click here. Cheers
Hi! I found a useful pharmacy online to order medications cheaply. The site offers the best prices on all meds. To save money, visit here: https://pharmiexpress.com/. Thanks.
Lately, I wanted to buy Stromectol for humans and discovered Ivermectin Express. It offers human grade meds without a prescription. If you need to treat scabies safely, check this out: read more. Fast delivery