Uncategorized

Lt Gen Mubarakh Muganga yazamuwe agirwa ‘General’

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yazamuye mu ntera Lt Gen Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, amuha ipeti rya General.

Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ukuboza 2023 mu itangazo RDF yashyize hanze.

Muri Kamena uyu mwaka nibwo Muganga yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, asimbuye Gen Jean Bosco Kazura wagiyeho mu 2019.

Mubarakh Muganga w’imyaka 56, mbere yo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yahoze ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka kuva ku wa 4 Kamena 2021

Gen Muganga yabaye umuyobozi wa Diviziyo ya Kane kuva mu 2008-2012, naho mu 2013-2015 aba umuyobozi wa Diviziyo ya Gatatu mu ngabo z’u Rwanda.

Mu 2016 kugeza muri 2021, yari umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere mu ngabo z’u Rwanda, ihuza Umujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba. Ni inshingano yafatanyaga no kuyobora Inama y’Ubutegetsi y’Amaguriro y’Ingabo z’u Rwanda (Armed Forces Shop) ahahiramo Abasirikare, Abapolisi, Abacungagereza n’imiryango yabo.

Gen Mubarakh Muganga ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’imiyoborere, yize amasomo ya gisirikare mu bijyanye no gutegura urugamba muri Kaminuza ya Gisirikare yo mu Bushinwa yitwa, National Defense University of PLA, mu 2012.

Muri uwo mwaka kandi yize ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere ya gisirikare n’amasomo y’Abasirikare bakuru, n’uburyo bwo kugena ingamba z’ibigo (Strategic Management) muri Kaminuza ya Tsinghua na Kaminuza ya Gisirikare zo mu Bushinwa.

Mu 2008 yize amasomo ya African Strategy Course, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nasser mu Misiri, amasomo ku Bikorwa Mpuzamahanga byo Kugarura Amahoro, n’amasomo ku butumwa bw’Abayobozi Bakuru yayigiye mu Kigo gitoza Kugarura Amahoro [Peace Support Training Centre] cyo muri Kenya aho yize mu 2007.

Mu mwaka wa 2006 Gen Mubarakh Muganga yize imicungire y’Ingabo muri Kenya, Amashuri makuru ya Gisirikare yayize i Lusaka muri Zambia mu 2005, mu gihe amasomo amwinjiza muri ba Ofisiye Bato [Cadet Officer Course] yayigiye i Jinja muri Uganda mu 1988-1989.

Mu bihe bitandukanye Gen Mubarakh Muganga yahawe imidali y’ishimwe irimo Umudali wo Kubohora Igihugu, uwo Guhagarika Jenoside, Umudali w’Irahira rya Perezida, Umudali wo Gutabarira Igihugu hanze yacyo, Ribbon (umudali bambara ku mufuka w’ishati, ibumoso) yo kurwana ku rugamba, iy’ibikorwa by’urugamba n’iy’umuganda.

IGIHE

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 8

  1. Does anyone know buying generic pills online. I discovered a verified archive that ranks safe places: п»їhttps://polkcity.us.com/# best mexican pharmacy. Seems useful..

  2. п»їTo be honest, I came across an informative guide concerning Indian Pharmacy exports. It details the manufacturing standards for ED medication. If anyone wants cheaper alternatives, read this: п»їkisawyer.us.com. Might be useful.

  3. п»їLately, I stumbled upon an interesting report regarding buying affordable antibiotics. It details how to save money for generic meds. If anyone wants factory prices, check this out: п»їhttps://kisawyer.us.com/# india pharmacy mail order. Might be useful.

  4. п»їRecently, I discovered an informative article about buying affordable antibiotics. It explains how to save money when buying antibiotics. For those interested in reliable shipping to USA, take a look: п»їhttps://kisawyer.us.com/# indianpharmacy com. Might be useful.

  5. п»їRecently, I found a great resource about generic pills from India. It explains CDSCO regulations for ED medication. For those interested in Trusted Indian sources, read this: п»їhttps://kisawyer.us.com/# indian pharmacy online. Might be useful.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button