Andi Makuru

Urukiko rwo muri Amerika rwateye utwatsi ikirego gishinja u Rwanda gushimuta Rusesabagina

Umucamanza mu rukiko rw’i Washington D.C muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yatesheje agaciro ikirego cy’umuryango wa Rusesabagina Paul wareze u Rwanda kumushimuta no kumukorera iyicarubozo.

Muri iki kirego cyatanzwe umwaka ushize, umuryango wa Rusesabagina wakatiwe imyaka 25 y’igifungo, uvuga ko ‘yabeshywe akajyanwa mu Rwanda akuwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yabaga nk’impunzi, akaba yarashimuswe hishwe itegeko ry’ubudahangarwa ku busugire bw’igihugu cy’amahanga’.

Bavugaga ko Leta y’u Rwanda n’Umukuru warwo ndetse n’uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Ambasaderi Johnston Busingye bagize uruhare mu cyo bise ‘ishimuta’ rya Rusesabagina akagezwa mu Rwanda.

Uyu muryango ukomeza uvuga ko nyuma yo kugera mu maboko ya Leta y’u Rwanda, Rusesabagina “yakorewe iyicarubozo ndetse agafungwa binyuranyije n’amategeko”.

Ibyo ubiheraho uvuga ko uyu mugabo akwiriye kurekurwa ndetse Leta y’u Rwanda igatanga impozamarira za miliyoni 400$ (arenga miliyari 409Frw).

Icyemezo cy’urukiko cyo kuri uyu wa 23 Mutarama 2023, cyashimangiye ko u Rwanda rutigeze rushimuta Rusesabagina. Umucamanza Richard J. Leon, yavuze ko ikirego kidafite ishingiro ko nta cyerekana ko u Rwanda rwavogereye ubusugire bw’ibindi bihugu.

Mu iburanisha, urukiko rukuru rwanzuye ko Rusesabagina washakishwaga n’ubucamanza nk’uko bwabivuze – ari we ubwe wizanye i Kigali ‘ashutswe’ azi ko agiye i Bujumbura, bityo ko atashimuswe.

Umwunganizi wa Rusesabagina witwa Steven R. Perles, yavuze ko umukiliya we yasindishijwe akajyanwa mu Rwanda, inzego z’umutekano zikamuta muri yombi, zikamukorera iyicarubozo ndetse agafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubwo uru rubanza rwatangira, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yari yavuze ko Abanyarwanda badakwiye kugira impungenge kuko Leta yabo yiteguye.

Ati “Icyo abantu bagomba kumenya ni uko niba hari uwatanze ikirego arega Leta y’u Rwanda, Leta y’u Rwanda nayo ifite uburyo nayo igomba gusubiza icyo kirego, ifite uburyo igomba gushyiraho abavoka n’imyanzuro baba bagomba gukora kandi bakabitanga mu gihe.”

“Bivuze ngo rero abantu ntibagire impungenge igihe cyatanzwe kizagera Leta y’u Rwanda nayo yagize ibyo ikora yasabwe, abavoka barahari ibyo bagomba gukora barabizi ni inshingano zabo nta mpungenge zihari haba kuba biteguye ndetse haba no kuba bazasubiza ibibazo byabajijwe ndetse n’urubanza nirukomeza biteguye kuburanira Leta y’u Rwanda.”

Kuva Rusesabagina yafatwa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, umuryango we ntiwigeze wemera ibyaha aregwa ahubwo wakomeje gukubita hirya no hino ushaka uko Leta y’u Rwanda yashyirwaho igitutu ikamurekura.

Urukiko rw’Ubujurire ruherutse kugumishaho igihano cy’imyaka 25 cyari cyarahawe Paul Rusesabagina, kubera uruhare rwe mu bikorwa by’iterabwoba byakozwe n’umutwe MRCD/FLN yari abereye umuyobozi.

Ni igihano yahawe nyuma yo guhamwa ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bitero byagabwe n’Umutwe wa MRCD/FLN mu bice bitandukanye by’igihugu mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi, byiciwemo abaturage icyenda, hatwikwa imodoka ndetse hanasahurwa imitungo mu myaka ya 2018/2019.

Abagizweho ingaruka n’ibitero by’umutwe wa Rusesabagina bagera kuri 90 bo mu turere twa Nyaruguru, Rusizi na Nyamagabe basabye impozamarira za miliyari 1. 6 Frw.
Igihe

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 5

  1. What an engaging read! The author did a great job breaking down complex ideas. It would be interesting to dive deeper into this topic. Looking forward to hearing everyone’s thoughts. Click on my nickname for more engaging content!

  2. You actually make it appear really easy along with your presentation however I in finding this matter to be actually one thing that I
    feel I would never understand. It kind of feels too complex and very
    large for me. I’m taking a look forward on your next post, I will try to get the cling of
    it! Escape room

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button