Andi Makuru

RDF yateye utwatsi ibihuha bivugwa ko hari aho ihuriye n’ibikorwa by’abahoze ari abarwanyi ba M23

Ingabo z’u Rwanda zateye utwatsi ibivugwa ko haba hari uruhare zaba zifite mu gitero cy’uwahoze ari umutwe wa M23 muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Ku cyumweru ni bwo amakuru yatangiye kuvuga ko abantu bitwaje intwaro binjiye muri RDC baturutse muri Uganda, bagaba ibitero mu midugudu ya Tshanzu na Runyoni muri RDC.

Mu itangazo ry’u Rwanda, Ministeri y’ingabo z’u Rwanda yagaragaje ko uyu mutwe wa M23 utigeze uhungira mu Rwanda ubwo wahungaga uva muri RDC mu mwaka wa 2013, ahubwo wahungiye muri Uganda, ari na ho abagabye ibyo bitero baturutse kandi bahise banasubuira yo.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko amakuru yose avuga ko aba barwanyi bahoze ari aba M23 baturutse mu Rwanda cyangwa ari na ho bahise bahungira atari yo ko ari ibihuha bigamije kuzana umwuka mubi mu mubano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
fdvq6ndxsaiolr-.jpg

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button