Andi Makuru

Kigali: Ibikorwa 170 by’ubucuruzi byakuwe mu nzu zo guturwamo mu myaka 5

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko mu gihe cy’imyaka 5, ibikorwa 170 muri 211 by’ubucuruzi aribyo byakuwe mu nzu zagenewe guturwamo bijya ahagenewe ibikorwa by’ubucuruzi.

Ni icyemezo cyari cyafashwe mu 2016 hagamijwe gushyira mu bikorwa igishushabyo mbonera cy’umujyi wa Kigali.

Hagamijwe guteza imbere ibikorwa by’abikorera ndetse no gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali, mu 2016 inama njyanama y’umujyi wa Kigali yafashe icyemezo cy’uko ibikorwa byaba ibya Leta, iby’abikorera ndetse n’imiryango itari iya leta byakoreraga mu nzu zaganewe guturwamo byakwimurirwa mu nzu zagenewe ubucuruzi, zaba izihuza abantu benshi cyangwa se iz’abantu ku giti cyabo ariko zubatse mu buryo bwo gucururizwamo.

Bamwe mu bashyize mu bikorwa iki cyemezo bagaragaza itandukaniro riri hagati y’abo bahoze bakorera ndetse n’aho bakorera ubu.

N’ubwo bimeze bityo ariko bamwe mu bashoye imari mu nyubako z’ubucuruzi zigezweho, bavuga ko ubwitabire bw’abaza gufata ibyumba muri izi nzu butaragera ku rwego rushimishije, ibintu bavuga ko bifitanye isano n’ibikorwa by’ubucuruzi bigikorera hirya no hino mu nzu zo guturamo.

Umuyobozi w’ihuriro ry’ubucuruzi mu rugaga rw’abikorera, Dr Akumuntu Joseph avuga ko abashoye imari mu nyubako zigezweho z’ubucuruzi mu mujyi wa Kigali hari ibyo bari bumvikanye na leta bikwiye gushyirwa mu bikorwa, kugira ngo babashe kwishyura inguzanyo baba barafashe bazubaka.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu mujyi wa Kigali, Jean Rubanzangabo avuga ko n’ubwo iki cyemezo cyakomwe mu nkokora n’icyorezo cya covid 19, ku bufatanye n’abikorera ngo bigiye gushyirwamo imbaraga

Iki cyemezo cyafashwe mu 2016, mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2019/2020 ibikorwa by’ubucuruzi byagombaga kwimuka byari 211, ibyimutse ni 170 ibindi 35 bivugurura inzu byakoreragamo ziba iz’ubucuruzi, ni mu gihe ibindi 6 byongerewe igihe kubera impungenge byagaragaje.
source RBA

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 7

  1. Awesome blog you have here but I was curious if you knew of any message boards that cover the same topics
    talked about in this article? I’d really like to be a part of online
    community where I can get advice from other knowledgeable people that
    share the same interest. If you have any recommendations, please let me know.
    Bless you!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button