Hamas ivuga ko amasezerano y’agahenge yegereje

Umutegetsi wa Hamas yasohoye itangazo avuga ko uwo mutwe uri hafi kugera ku cyo yise “amasezerano y’agahenge” na Israel.
Ismail Haniyeh yoherereje iryo tangazo ibiro ntaramakuru bitandukanye birimo na AFP, none ubu n’ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko byabonye iryo tangazo.
Muri iryo tangazo, Haniyeh avuga ko Hamas yagejeje igisubizo cyayo ku bahuza b’Abanya-Qatar.
Ntavuga uko ako gahenge kaba kameze, ariko umutegetsi wo muri Hamas yabwiye igitangazamakuru Al Jazeera ko ibiganiro byibanze ku gihe kazamara, ku kugeza imfashanyo muri Gaza, no ku kurekura abashimuswe bakaguranwa imfungwa z’Abanya-Palestine.
Ibi bivugwa ku masezerano ashobora kugerwaho, birimo kuva muri Qatar, bihuye n’ibyavuzwe muri Amerika.
John Kirby, umuvugizi w’akanama k’umutekano w’igihugu mu biro bya Perezida w’Amerika, White House, yavuze ko nta kindi gihe cyigeze kibaho nk’ubu aho amasezerano ku bashimuswe yabaye hafi cyane yo kugerwaho.
Mu kiganiro n’abanyamakuru mu ijoro ryo ku wa mbere, Kirby yagize ati:
“Nta makuru mashya mbafitiye ku masezerano ku bashimuswe turimo kugerageza kuganiraho, ariko nkuko mwumvise ejo umujyanama wungirije w’akanama k’umutekano abivuga, twemeza ko turi hafi cyane [kuyageraho] kurusha ikindi gihe cyabayeho.
“Rero, turizeye, ariko haracyari ibyo gukorwa. Kandi nta kintu na kimwe kiba cyakozwe kugeza ubwo byose biba bimaze gukorwa, rero tugiye gukomeza kubikoraho.”
Umukuru wa Hamas, uba muri Qatar, yasohoye iryo tangazo nyuma yo guhura n’umukuru w’umuryango mpuzamahanga utabara imbabare (CICR/ICRC) mu murwa mukuru Doha.
CICR yafashije mu gutanga bane mu bashimuswe barekuwe mu kwezi gushize.
Uwo mutegetsi wo muri Hamas yabwiye Al Jazeera ko amasezerano arimo kuganirwaho azabamo irekurwa ry’Abanya-Israel b’abagore n’abana, hamwe n’Abanya-Palestine b’abagore n’abana bafungiye muri Israel.
Yanavuze ko indi mfashanyo na yo izemererwa kugera muri Gaza.
Nta masezerano yagezweho
Bifatwa ko imirwano izaba ihagaze kugira ngo abashimuswe bahave, ndetse n’imfashanyo yinjire.
Ariko, bisobanuke neza, nta masezerano yatangajwe, kandi amagerageza yabanje yagiye acogora nubwo yabaga yatangajwe ko ari intambwe nziza.
Mu mpera y’icyumweru gishize, abadiplomate ba Israel bavuze ko bizeye ko umubare munini w’abashimuswe bazarekurwa.
Imwe mu miryango ifite abayo bashimuswe yagaragaje uburakari nyuma yuko mu ijoro ryacyeye ihuye n’abagize guverinoma ya Israel yo muri iki gihe cy’intambara, mu nama bagiranye i Tel Aviv.
Iyo miryango yavuze ko kuzana abayo bikwiye kuba ikintu cya mbere cyihutirwa kurusha gusenya Hamas.
Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yashimangiye ko uko umwanzi azarushaho gucibwa intege, ari na ko amahirwe yo kugarura abashimuswe azarushaho kwiyongera.
Mu yandi makuru, ibiro ntaramakuru Wafa by’ubutegetsi bwa Palestine bivuga ko mu ijoro ryacyeye abantu nibura 17 biciwe mu gitero cy’indege ku nkambi y’impunzi ya Nuseirat iri rwagati muri Gaza. Israel nta cyo yari yabitangazaho.
Mbere, umuyobozi w’ibitaro bya Indonesia byo muri Gaza, byahindutse izingiro ry’imirwano, yavuze ko “kurasa kwa hato na hato” kwakomeje kubaho nijoro.
BBC
Neurontin online without prescription USA: neuropathic pain relief treatment online – NeuroCare Direct
Neurontin online without prescription USA: order gabapentin discreetly – neuropathic pain relief treatment online
how to order Cialis online legally: discreet delivery for ED medication – safe online pharmacy for ED pills
https://medivermonline.com/# generic ivermectin online pharmacy
low-cost ivermectin for Americans
how to order Cialis online legally: EverLastRx – safe online pharmacy for ED pills
Prednisone without prescription USA how to get Prednisone legally online how to get Prednisone legally online
https://medivermonline.com/# Mediverm Online
Mediverm Online
how to get Prednisone legally online: how to get Prednisone legally online – PredniWell Online
online pharmacy Prednisone fast delivery how to get Prednisone legally online Prednisone without prescription USA
who makes ivermectin: generic ivermectin online pharmacy – Mediverm Online