Andi Makuru

UK-Rwanda deal:Yolande Makolo mu kizere gishingiye ku mpinduka z’amategako

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko amasezerano mashya ari gukorwa hagati y’igihugu n’u Bwongereza, asubiza ibibazo byagaragajwe mu yari asanzwe ku buryo arushaho gutanga umucyo ku buryo ikibazo cy’abimukira kizakemurwa.

Makolo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Sky News. Yavuze ko amavugurura ari gukorwa muri aya masezerano, asubiza ibibazo byagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza, ku buryo umuntu wese wari ufite impungenge zizashira.

Ati “Azasubiza uwari ufite impungenge z’uko abashaka ubuhungiro bazasubizwa aho bakomoka. Ibyo byamaze gusobanuka neza mu masezerano hagati y’impande zombi, byarasobanuwe kandi bizashimangirwa no mu masezerano agena uburyo bw’amategeko buzakurikizwa.”

Makolo yavuze ko u Rwanda rutemeranya n’umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza, urugaragaza nk’igihugu kidatekanye.

Ati “U Rwanda ni igihugu gitekanye. Mu bijyanye no kohereza abimukira aho baturutse, u Rwanda ntabwo ibyo rujya rubikora kandi ibyo birasobanutse mu masezerano yasinywe. Mu buryo bwo kubishimangira, bizagarukwaho neza no mu masezerano agena inzira z’amategeko turi gukora.”

“Rero icyo kibazo cyo kuba ari igihugu gitakanye, aho abimukira batazasubira aho bakomoka, kiri gukemurwa.”

Abajijwe uburyo kiri gukemurwa, yavuze ko u Rwanda rwasinye amasezerano mpuzamahanga ajyanye no kwita ku mpunzi, ati “rero dutegetswe kutohereza abantu aho baturutse bahunga kugirirwa nabi.”

Yavuze ko ubwo abo bimukira bazaba bageze mu gihugu, “bazabana natwe hano mu Rwanda, nibaramuka bashatse gusubira aho bakomoka, ntawe tuzirukana mu gihugu, cyangwa ngo tumwohereze ahantu hadatekanye, ariko bazaba bafite amahitamo yo kuba basubira aho bakomoka mu gihe babishaka.”

Makolo yakomeje avuga ko bazafatwa neza, bagahabwe serivisi zimwe n’izo abanyarwanda basanzwe bahabwa.

Mu buryo bwo kubafasha, yavuze ko leta ikomeje ibikorwa byo kongera imirimo, kuvugurura serivisi z’uburezi ku buryo zirushaho kugira ireme, kandi amategeko azaba abemerera kuba babona ubwenegihugu.

Yabajijwe icyo igihugu kiri gukora ku buryo abo bimukira mu gihe bazaba bageze mu gihugu, batazahura n’ibibazo bishingiye ku buryo ibintu bikomeje guhenda ku isoko, ubuzima bukarushaho kubagora.

Ati “Ibyo turi gukora binagenewe abanyarwanda, mu mbogamizi zose dufite, buri gihugu cyose gifite ibyo bibazo, ntabwo ari twe gihugu cyonyine rero bazaba bafite amahirwe angana nkatwe. Kandi twese tuzazamukana hamwe.”

Yavuze ko igihugu cyishimiye iterambere kimaze kugeraho, ariko ko hakiri indi ntambwe yo gutera. Ati “Ntabwo turagera aho twifuza, yewe no mu gihe izi mpaka z’abimukira zari zikomeje hirya no hino ku Isi, twari duhuze turi gukora akazi tumaze igihe dukora mu myaka irenga 30.”

“U Rwanda rw’uyu munsi ni rwiza kurusha uko rwari ruri mu myaka ibiri, itanu ishize. Imyaka itanu uhereye ubu, twiteze tuzagera aheza kurushaho kandi nibyo turi guharanira ko bigerwaho yaba ku banyarwanda n’abandi bifuza kubana natwe.”

Igihe

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button