Nyuma yo kwamagana ibitero bya Amerika na Israel kuri Iran, Espagne yimye Amerika ibirindiro

Indege za Amerika zasubiye iwabo nyuma y’uko Espagne yimye iki gihugu uburenganzira bwo gukoresha ibirindiro by’ingabo byo mu bice bya Rota na Moron, igaba ibitero kuri Iran.
Amakuru y’iki cyemezo cya Espagne yemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Jose Manuel Albares, watangaje ko mu rwego rwo kwamagana ibitero bya Amerika muri Iran bahagaritse ibikorwa by’uko iki gihugu gishobora kwifashisha ibyo birindiro mu kurasa muri iki gihugu cyo muri Aziya.
Ati “Ibirindiro by’Ingabo za Espagne ntabwo bizigera bikoreshwa muri ibi bitero, bizakoreshwa igihe byumvikanye na Amerika kubikoresha ariko bishingiye ku mabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye.”
Ibi yabivuze nyuma y’ibyo Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Pedro Sanchez, aherutse gutangaza aho yavuze ko yitandukanye n’ibindi bihugu baturanye bishyigikiye ibikorwa bya Amerika byo gutera Iran.
Reuters yanditse ko bishobora gutuma umubano mwiza wari usanzwe uri hagati ya Amerika na Espagne uzamo agatotsi.
Ku wa 2 Werurwe 2026 nibwo ku rubuga rwa Flightradar24 rugenzura ingendo zo mu kirere byagaragaye ko indege 15 z’intambara za Amerika zavuye ku birindiro bya gisirikare bya Rota na Moron biherereye mu Majyepfo ya Espagne
Ibitero bya Israel na Amerika kuri Iran byagabwe bwa mbere mu gitondo cyo ku wa 28 Gashyantare 2026. Iran na yo yagabye ibitero ku bice birimo ibirindiro by’ingabo za Amerika biherereye mu bihugu bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo Hagati nka Qatar, UAE, Kuwait, Bahrain, Jordanie, Arabie Saoudite na Iraq.
Reuters



