Impanga zaciye agahigo ko kuvukira rimwe ari nyinshi ku isi zatashye amahoro ziva muri Maroc
Abana icyenda bavukiye icya rimwe bakabaho – bonyine ku isi kugeza ubu – basubiye iwabo muri Mali bameze neza nyuma y’umwaka n’igice bavutse muri Maroc bakahaguma barimo kubitaho.
Izi mpanga zidasanzwe zavukiye mw’ivuriro ryigenga muri Gicurasi(5) 2021 i Casablanca muri Maroc ari naryo ryakomeje kubakurikirana.
Baciye umuhigo wa Guinness World Record w’abana b’impanga benshi bavukiye rimwe kandi bakabaho.
Bageze ku kibuga cy’indege cya Bamako muri Mali saa munani z’ijoro kuri uyu wa kabiri bari kumwe n’ababyeyi babo, bakirwa na ministiri w’ubuzima Diéminatou Sangaré.
Abo bana ni abakobwa batanu bitwa Kadidia, Fatouma, Hawa, Adama na Oumou, n’abahungu bane; Mohammed VI, Oumar, Elhadji, na Bah.
Umwe yitiriwe umwami wa Maroc Mohammed VI kuko yatanze ubufasha mu kwita kuri aba bana na nyina mbere na nyuma y’uko bavutse.
Bavutse bafite gusa ibyumweru 30 nk’uko Fanta Siby minisitiri y’ubuzima ya Mali yabitangaje igihe bavukaga.
Ubusanzwe umugore atwita igihe cy’ibyumweru 40.
Halima Cissé wari ubatwite icyo gihe afite imyaka 25 byabaye ngombwa ko ajyanwa muri Maroc avuye iwabo muri Mali kugira ngo abone ubuvuzi bwisumbuyeho.
Iyi mbyaro y’abana icyenda yatunguye abaganga kuko bari biteze abana barindwi nk’uko mbere byari byagaragajwe n’ibyuma bisuzuma ababyeyi.
Mbere ya Halima, umuhigo w’abana benshi bavukiye rimwe bakabaho wari ufitwe n’umunyamerikakazi Nadya Suleman.
Nadya, mu 2009 yabyaye abahungu batandatu n’abakobwa babiri muri California, nk’uko bivugwa na Guinness World Records. Abo bana yabatwise hakoreshejwe ubuhanga bwa vitro fertilization (IVF), ababyara abazwe.
BBC




The cross-chain transfers tools are clear transparency and responsive team.
I value the scalable features and easy onboarding. This site is reliable.
I value the reliable uptime and low fees. This site is reliable.
caravan leveling blocks
I was skeptical, but after half a year of swapping tokens, the reliable uptime convinced me.
Medical Equipment Suppliers
I personally find that customer support was friendly, which gave me confidence to continue. The mobile app makes daily use simple.
The best choice I made for providing liquidity. Smooth and seamless withdrawals. Charts are accurate and load instantly.
I switched from another service because of the fast transactions and accurate charts.
https://bluewavemeds.com/# kamagra oral jelly