Andi Makuru

Imyigaragambyo yamagana ‘ubwicanyi ku batutsi’ i Kigeme mu Rwanda n’i Bunagana muri DR Congo

Abantu benshi babonetse mu mihanda mu mujyi wa Bunagana ugenzurwa n’umutwe wa M23, no mu nkambi y’impunzi z’abanye-Congo ya Kigeme mu karere ka Nyamagabe mu Rwanda bamagana ”ubwicanyi bukorerwa Abatutsi” mu burasirazuba bwa Congo.

Ku ruhande rw’impunzi mu Rwanda, John Nsengiyera ubahagarariye yabwiye BBC ko ibyo bakoze ari “urugendo rw’amahoro” rwo kwamagana ko “benewacu twasize muri Congo barimo kwicwa nabi.”

Nsengiyera ati: “Bari gukorerwa jenoside i Minembwe, Rutshuru, Beni n’ahandi muri Nord na Sud Kivu, kandi natwe turi hano turambiwe ubuhinzi.”

Ku ruhande rw’i Bunagana muri Teritwari ya Rutshuru, bamwe mu bahatuye nabo bagaragaye mu mihanda bamagana “ubwicanyi ku batutsi n’ivangura rikorerwa abavuga Ikinyarwanda”.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abo baturage bavuga ko aho M23 igenzura hari amahoro.

Umutwe wa M23 uvuga ko Abatutsi, abasa nabo, hamwe n’abavuga Ikinyarwanda barimo kwicwa n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo. Ivuga ko ari ‘jenoside’ barimo gukorerwa.

Abategetsi ba Congo bagiye bahakana ko hari ubwicanyi cyangwa ivangura byibasira abatutsi cyangwa abavuga Ikinyarwanda mu burasirazuba bw’igihugu.

Nsengiyera we avuga ko icyo bifuza ari “ubutabera” no kuba umuryango mpuzamahanga “wasaba leta guhagarika ubwicanyi kuri benewacu”.

bbc

Inkuru bijyanye

Igitekerezo kimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button