Andi Makuru

Ukraine: Joe Biden yemeye kuba yakorana inama na Putin

Perezida Joe Biden wa Amerika yameye “muri rusange” kugirana inama na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya bakaganira ku kibazo cya Ukraine.

Ibyo biganiro byasabwe n’Ubufaransa ntabwo bizaba igihe Uburusiya bwatera umuturanyi wabwo, nk’uko White House ibitangaza.

Iyo nama ishobora kuzana igisubizo cya diplomasi kuri iki kibazo gikomeye cyane cy’umutekano Iburayi mu myaka za mirongo ishize.

Abategetsi ba Amerika bavuga ko ubutasi bwabo bubereka ko Uburusiya bwamaze kwitegura gutangiza ibitero, ibyo Moscow ihakana.

Gusaba iriya nama byatangajwe na perezida Emmanuel Macron nyuma yo guhamagara inshuro ebyiri Perezida Putin bakavugana igihe cy’amasaha hafi atatu.

Ku nshuro ya kabiri bavuganye mu masaha ya kare cyane kuwa mbere ku isaha ya Moscow, bikurikirwa no kuvugana iminota 15 hagati ya Macron na Biden.

Ibiro bya Macron bivuga ko ibirambuye kuri iyo nama bizaganirwaho mu nama hagati ya Antony Blinken na Sergei Lavrov izaba kuwa kane, abo bombi bashinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika n’Uburusiya.

Mu itangazo ryemeza ubusabe bw’iyo nama, ibiro bya perezida wa Amerika byavuze ko Uburusiya biboneka ko “bukomeje imyiteguro y’ibitero binini kuri Ukraine vuba cyane” kandi ko Amerika yiteguye kuzana “ingaruka zikomeye kandi zihuse” igihe ibyo bibaye.

Ubutegetsi bwa Biden buvuga ko Uburusiya bwazungurukije Ukraine ingabo zigera ku 190,000, harimo n’inyeshyamba ziri i Donestsk na Luhansk mu burasirazuba bwa Ukraine.

Kompanyi ya Maxar yo muri Amerika ivuga ko amashusho mashya y’icyogajuru agaragaza ibikoresho bishya by’intambara hamwe n’abasirikare b’Uburusiya bongewe ku mupaka wa Ukraine, byerekana ko biteguye gutera.

Ibiro bya Champs-Élysées bivuga ko Putin yemeye ko bikenewe “gushyira imbere igisubizo cya diplomasi”. Byongeraho ko mu masaha ari imbere hakorwa “akazi kenshi” kugira ngo iyo nama ishoboke habeho guhosha amakimbirane.

Ibiro bya Kremlin bivuga ko Putin ashinja igisirikare cya Ukraine guteza amakimbirane. Ukraine ibyo irabihakana, ivuga ko Moscow iri mu bikorwa byo gushotorana ishaka imbarutso yo gutera.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yavuze ko ibyo Putin yemereye Macron ari “ikimenyetso cyiza” ko ashobora “kwemera kubona igisubizo cya diplomasi”. Johnson asaba Putin “kureka ibikorwa byo kugariza akavana ingabo ku mupaka na Ukraine.”

Avugira kuri CNN, Antony Blinken yagize ati: “ibintu byose tubona biragaragaza ko ibintu bikomeye, ko turi hafi cyane y’igitero.

“Mu gihe tukibona ibifaru bigenda, indege zirimo kuguruka, tuzakoresha amahirwe yose n’umunota wose tubonye ngo turebe ko diplomasi yakumvisha Putin ko akwiye kureka ibi.”

CBS News yo muri Amerika yatangaje ko ubutasi bwaho buvuga ko abakuru b’ingabo mu Burusiya bari ku mipaka bahawe amabwiriza yo gutera kandi ubu bari gukora imbata (plan) z’uburyo babikora.

Inkuru yabo ivuga ko gutera byabanzirizwa n’igitero cya mudasobwa cyakurikirwa n’iraswa rya za missile n’ibisasu by’indege, mbere y’uko abasirikare bo ku butaka bagerageza gufata Kyiv.

Gusa minisitiri w’ingabo za Ukraine Alexei Reznikov avuga ko batiteze igitero “ejo cyangwa ejo bundi” kuko “nta matsinda y’ingabo zitera” z’Uburusiya arakorwa hafi y’umupaka.

Putin yakoemje gusaba kwizezwa ko NATO itazemera kwakira Ukraine kuko byaba bigeramiye umutekano w’Uburusiya, ibyo ibihugu by’Iburengerazuba bidakozwa.

Hari ubwoba ko ibitero by’Uburusiya kuri Ukraine bishobora gutangiza intambara ikomeye cyane hagati y’ibihugu bifite ubushobozi bwa gisirikare buhambaye.
60797294_303.jpg

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 2

  1. impedit incidunt commodi ullam omnis eum qui modi harum aut voluptatem. omnis aut inventore illo accusantium qui iure eaque temporibus voluptatum doloribus molestias adipisci sit rerum tempore. quaerat et assumenda facere illo sed. eligendi laborum dolores omnis autem quasi mollitia saepe et dignissimos autem non.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button