Andi Makuru

Russia-Ukraine: Ubwoba ku kuba Putin yarekura igisasu cya kirimbuzi

Hari ibintu byinshi byabaye mu binyacumi by’imyaka bishize ariko bikabaho benshi bateze iminsi Perezida Putin ko atabikora bakagira bati: “Putin ibi ntiyabikora”. Ariko akabikora.

“Yakwigarurira Crimea, koko?” Yarabikoze.

“Ntiyashoza intambara muri Donbas.” Yarabikoze.

“Ntiyatera Ukraine.” Yarabikoze.

Ibi bituma benshi banzura ko interuro “ntiyakora ibi” idakora kuri Vladimir Putin.

Ibyo bitera ikibazo gikomeye kuko ntawamenya imbibi z’ibyo atakora n’ibyo yakora.

“Ese ashobora gukanda ‘button’ y’igisasu kirimbuzi?” Nabyo biri mu biteye ubwoba kandi niba byumvikanye mu kanwa ka Putin nukuvuga ko nta wamenya niba atabikora kuko ibitaratekerezwaga byinshi yamaze kubikora.

Ntabwo ari ikibazo cy’amagambo gusa kuko yamaze gutegeka ko intwaro kirimbuzi z’igihugu cye zitegurwa “bidasanzwe”, kubera “amagambo y’ubushotoranyi” kuri Ukraine y’abategetsi ba NATO.

Umva neza ibyo Putin yakomeje kuvuga. Mu cyumweru gishize ubwo yatangazaga kuri TV ibitero kuri Ukraine, yatanze kuburira gukomeye.

Yagize ati: “Ku muntu wese watekereza kubyinjiramo wo hanze – nubikora, uzabona ingaruka zikomeye kurusha izo wigeze ubona mu mateka.”

Dmitry Muratov umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Novaya Gazeta uherutse guhabwa igihembo cy’amahoro cya Nobel ati: “Amagambo ya Putin arumvikana nko kuburira intambara y’intwaro kirimbuzi.”

Yongeraho ati: “Muri ririya jambo, Putin ntiyavugaga nk’umukuru wa Kremlin, ahubwo nk’umutegetsi w’isi; mu buryo nk’ubwo nyiri imodoka ashobora kuzunguza imfunguzo z’imodoka ye ayiratira abandi, niko Putin nawe yariho azunguza ‘button’ y’igisasu.

“Yavuze kenshi ati; niba nta Burusiya, kuki habaho isi? Nta muntu wabyitayeho. Ariko ibi ni ukuburira ko niba Uburusiya budafashwe uko bubishaka, ubwo ibintu byose bizasenyuka.”
Mu mashusho mbarankuru yasohotse mu 2018, Perezida Putin avuga ko “…igihe hari uwagerageza gusenya Uburusiya, dufite uburenganzira bwo gusubiza. Yego, bizaba ari akaga ku isi n’abayituye. Ndi umuturage w’Uburusiya n’umukuru wabwo. Kuki habaho isi itariho Uburusiya?”

Wihutishije ukagera mu 2022, Putin yagabye ibitero byagutse kuri Ukraine, ariko ingabo za Ukraine ziri kwihagararaho uko bitari byitezwe, ibihugu by’iburengerazuba – mu buryo bwatunguye Kremlin – byafatiye hamwe ibihano bikomeye kuri Moscow. Kuri Puti kwa kubaho k’Uburusiya kuri mu kibazo.

Pavel Felgenhauer umusesenguzi mu bya gisirikare uri i Moscow ati: “Putin ari ahatoroshye. Nta mahitamo menshi asigaranye, mu gihe iburengerazuba bwahagaritse imari ya Banki nkuru y’Uburusiya urwego rw’imari rwabwo ruragwa. Ibyo bituma ‘system’ idakora.

“Inzira asigaranye ni ugufungira gas Uburayi, yizeye ko bishobora gutuma abanyaburayi bacururuka. Indi nzira ni ukurasa igisasu kirimbuzi ahantu mu nyanja ya ruguru hagati y’Ubwongereza na Denmark akareba igikurikira.”

Niba Putin ahisemo inzira y’igisasu kirimbuzi, hari umuntu mu ba hafi ye wabimushishikariza? cyangwa wabimubuza?

Dmitry Muratov ati: “Abategetsi bakuru mu Burusiya nta narimwe baba ku ruhande rwa rubanda. Buri gihe baba bari ku mutegetsi.”

Kandi Vladmir Putin niwe mutegetsi w’imbaraga zose w’Uburusiya. Iki ni igihugu gifite inzego nkeya ngenzuzi, Kremlin niyo igena byose.
Pavel Felgenhauer ati: “Nta muntu witeguye guhangara Putin. Turi ahantu hatoroshye.”

Intambara muri Ukraine ni iya Vladmir Putin ubwe. Niba ageze ku byifuzo bye bya gisirikare, ahazaza ha Ukraine nk’igihugu cyigenga hari mu kaga. Niba atsinzwe iyi ntambara akanayitakarizamo benshi, ubwoba ni uko ashobora gufata icyemezo giteye ubwoba.

Cyane ko interuro “ntiyabikora” idakora kuri we.
putin.png
BBC

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 15

  1. Tínhamos muito amor pela demonstração jogável que produzimos mas não foi o suficiente para que fôssemos aceitos naquele momento.Nós decidimos que como o projeto não havia sido aceito depois de várias semanas, deveríamos seguir em frente e nos concentrar em outros jogos. Afinal, não houveram pessoas o suficiente para votar sim e desta forma consideramos que o jogo não era popular o suficiente para continuarmos. Inicia a sessão para adicionares este artigo à tua lista de desejos, segui-lo ou ignorá-lo. — Este produto não está disponível no teu idioma local. Verifica a lista de idiomas disponíveis antes de fazeres a compra. Inicia a sessão para adicionares este artigo à tua lista de desejos, segui-lo ou ignorá-lo. Jonathan Annal: No secret. We are always coming up with new ideas and fun gameplay concepts. I really do not know where the ideas come from though. I guess sometimes they are inspired off other games. We have always from a young age been coming up with game ideas though, so I think its always been there.
    https://www.asocampesinaacab.org/por-que-o-555bet-e-o-cassino-online-preferido-dos-jogadores-brasileiros/
    Futsal começa com cerca de 600 alunos de escolas municipais na 3ª Olimpíada e Paralimpíada “Pequenos Esportistas” Ao jogar Money Coming, é importante abordar o jogo com a estratégia certa para aumentar suas chances de sucesso. Nossa equipe realizou diversos testes e identificou várias estratégias eficazes para um jogo bem-sucedido. Antes de começar a apostar com saldo real, é indicado testar o money coming slot demo. Isso permite conhecer o comportamento dos símbolos, a frequência de ativação das rodadas grátis e a resposta do jogo a diferentes faixas de aposta. Jogadores que testam primeiro no modo gratuito têm mais clareza sobre qual valor de giro oferece melhor equilíbrio entre tempo de jogo e retorno. Outra estratégia eficiente é utilizar o modo automático com limite de giros e parar em caso de ganhos acumulados, o que evita decisões impulsivas em sessões prolongadas.

Leave a Reply to Rocket Pool Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button