Andi Makuru

Ibyo u Rwanda rukora muri Mozambique bishingira ku mateka ya Jenoside rwanyuzemo – Perezida Kagame

Kuri uyu wa Kane tariki 24 Werurwe 2022, nibwo Perezida Kagame yagarutse kuri ibi, ubwo yari yitabiriye inama ya gahunda ya Aqaba kuri Afurika y’Iburasirazuba yayobowe n’umwami Abdullah II wa Jordanie. Aho yibanze ku mbogamizi z’umutekano mu gushakira hamwe ibisubizo bishya.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yitabiriye iyi nama ari kumwe na Perezida Philip Nyusi wa Mozambique, Perezida Felix Tshisekedi wa RDC, Kassim Majaliwa Minisitiri w’Intebe wa Tanzania n’abandi batandukanye.

Iyi nama yagarutse ku bibazo by’imitwe y’iterabwoba ihungabanya umutekano mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo by’umwihariko Leta ya kisilamu ikomeje kwagukira no mu bindi bice ivuye mu gace ka Sahel ikaba yarageze muri Mozambique na RDC.

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iyi nama, yagaragaje ko intege nke z’ibihugu mu kurwanya imitwe yitwaza intwaro ari byo bituma Leta ya kisilamu irushaho gukura no kunga ubumwe n’indi mitwe yitwara gisirikare itagendera ku matwara ya Kisilamu. Yatanze urugero rwa ADF na FDLR, asaba ko hakenewe inkunga yo gukemura iki kibazo mu buryo burambye.

Yagize ati: “Gukemura ibyo bibazo byugarije umutekano ntibigomba kuba ubucuruzi nk’uko bisanzwe. Ibisubizo bishya birakenewe nko gutanga inkunga mu buryo burambye ku bikorwa byihutirwa kandi bitanga umusaruro nk’umusingi uhamye.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje kandi ibikorwa by’u Rwanda muri Mozambique bikomoka ku mateka ashaririye rwanyuzemo yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Uruhare rw’u Rwanda muri Mozambique rushingira ku mateka yacu yo guhagarika Jenoside ndetse twiyemeje inshingano zo kurengera abaturage.”

Yakomeje avuga ko Inyungu nyinshi zagezweho ku bufatanye n’ingabo za Mozambique n’iza SADC ariko ko hagikenewe ubufatanye mpuzamahanga kugira ngo bibashe kugera ku mutekano urambye.

Raffi Gregorian, waje uhagarariye umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, na we yagaragaje ko hagikenewe uburyo buhamye bwo kurandura ibikorwa by’iterabwoba.

Yagize ati: “Mu binyacumi bibiri birenga kuva aho ambasade za Amerika zigabweho ibitero by’ibisasu muri Kenya na Tanzaniya, twamenye ko, hakiri igitutu mu kurwanya ingufu z’iterabwoba, kubahiriza uburenganzira bwa muntu, kugendera ku mategeko, ihohotera rishingiye ku gitsina byose ariko bizashingira ku ngamba zifatika zo kurwanya iterabwoba by’igihe kirekire.

Yavuze kandi ko inama ya Aqaba ari igikoresho cy’ingenzi gishyira imbere gusangira imyumvire y’ibibazo biterwa n’iterabwoba, kumenya ibisubizo no gushyiraho imiyoboro ishobora gufasha kugabanya ingaruka z’iterabwoba ku mahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga.

Muri iyi nama ya gahunda ya Aqaba kuri Afurika y’Iburasirazuba, Perezida Kagame yaboneyeho kugirana ibiganiro na mugenzi we Felix Tshisekedi wa RDC, aho bagiranye ibiganiro bitanga umusaruro byibanze ku bufatanye bw’ibihugu ndetse n’Akarere muri rusange.

Inama ya Aqaba yatangijwe n’Umwami Abdullah II bin Al-Hussein mu 2015, igamije kungurana ubumenyi no gusangira amakuru hagati y’abafatanyabikorwa mu Karere ndetse n’amahanga mu rwego rwo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.

Yagiye kandi ibera mu bindi bihugu hanze ya Jordanie mu myaka yatambutse, birimo Albaniya, u Buholandi, Nigeria, Amerika, Umuryango w’Abibumbye ndetse na Singapore, ku bufatanye n’Ubwami bwa Jordanie.

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 7

  1. Cheers to every architect of tomorrow!
    ОџО№ ОјОµОіО±О»ПЌП„ОµПЃОµП‚ ПѓП„ОїО№П‡О·ОјО±П„О№ОєО­П‚ ОµП„О±О№ПЃОЇОµП‚ ПѓП„ОїОЅ ОєПЊПѓОјОї ОµПЂОµОЅОґПЌОїП…ОЅ ПѓП„О· ПѓП…ОЅОµП‡О® ОµОєПЂО±ОЇОґОµП…ПѓО· П„П‰ОЅ П…ПЂО±О»О»О®О»П‰ОЅ П„ОїП…П‚ ПЋПѓП„Оµ ОЅО± ПЂО±ПЃО­П‡ОїП…ОЅ ОєО±О»ПЌП„ОµПЃО· ОµОѕП…ПЂО·ПЃО­П„О·ПѓО·. О— ОµОєПЂО±ОЇОґОµП…ПѓО· О±П…П„О® ПЂОµПЃО№О»О±ОјОІО¬ОЅОµО№ ОµОѕОµО»ОЇОѕОµО№П‚ ПѓП„О· ОІО№ОїОјО·П‡О±ОЅОЇО±, ПЂОїО»О№П„О№ОєО­П‚ О±ПѓП†О±О»ОµОЇО±П‚ ОєО±О№ П…ПЂОїПѓП„О®ПЃО№ОѕО· ПЂОµО»О±П„ПЋОЅ. ОїО№ ОјОµОіО±О»П…П„ОµПЃОµПѓ ПѓП„ОїО№П‡О·ОјО±П„О№ОєОµПѓ ОµП„О±О№ПЃО№ОµПѓ ПѓП„ОїОЅ ОєОїПѓОјОї. О‘П…П„ПЊ ПѓП„ПЊП‡Ої О­П‡ОµО№ ОЅО± ОґО№О±ПѓП†О±О»ОЇПѓОµО№ П„О·ОЅ О№ОєО±ОЅОїПЂОїОЇО·ПѓО· ОєО±О№ П„О·ОЅ О±ПѓП†О¬О»ОµО№О± П„П‰ОЅ П‡ПЃО·ПѓП„ПЋОЅ.
    п»їОџО№ ОјОµОіО±О»П…П„ОµПЃОµП‚ ПѓП„ОїО№П‡О·ОјО±П„О№ОєОµП‚ ОµП„О±О№ПЃО№ОµП‚ ПѓП„ОїОЅ ОєОїПѓОјОї ПЂПЃОїПѓП†О­ПЃОїП…ОЅ О­ОЅО± ОµП…ПЃПЌ П†О¬ПѓОјО± П…ПЂО·ПЃОµПѓО№ПЋОЅ ПЂОїП… ПЂПЃОїПѓОµО»ОєПЌОїП…ОЅ ОµОєО±П„ОїОјОјПЌПЃО№О± ПЂО±ОЇОєП„ОµП‚ ОєО±ОёО·ОјОµПЃО№ОЅО¬. О‘П…П„О­П‚ ОїО№ ОµП„О±О№ПЃОµОЇОµП‚ ОґОµОЅ ПЂОµПЃО№ОїПЃОЇО¶ОїОЅП„О±О№ ОјПЊОЅОї ПѓОµ О±ОёО»О·П„О№ОєО¬ ПѓП„ОїО№П‡О®ОјО±П„О±, О±О»О»О¬ ПЂО±ПЃО­П‡ОїП…ОЅ ОµПЂОЇПѓО·П‚ ОєО±О¶ОЇОЅОї, ПЂПЊОєОµПЃ ОєО±О№ О¬О»О»О± П„П…П‡ОµПЃО¬ ПЂО±О№П‡ОЅОЇОґО№О±. О— О±ОѕО№ОїПЂО№ПѓП„ОЇО± ОєО±О№ О· ОєО±О№ОЅОїП„ОїОјОЇО± ОµОЇОЅО±О№ П„О± ОІО±ПѓО№ОєО¬ П„ОїП…П‚ П‡О±ПЃО±ОєП„О·ПЃО№ПѓП„О№ОєО¬, ОєО±О№ О±П…П„ПЊ П„О№П‚ ОєО±ОёО№ПѓП„О¬ ОєОїПЃП…П†О±ОЇОµП‚ ОµПЂО№О»ОїОіО­П‚ ОіО№О± П„ОїП…П‚ ПЂО±ОЇОєП„ОµП‚.
    ОїО№ ОјОµОіО±О»ПЌП„ОµПЃОµП‚ ПѓП„ОїО№П‡О·ОјО±П„О№ОєО­П‚ ОµП„О±О№ПЃОЇОµП‚ ПѓП„ОїОЅ ОєПЊПѓОјОї ОєО±О№ П„О± П‡О±ПЃО±ОєП„О·ПЃО№ПѓП„О№ОєО¬ П„ОїП…П‚ – п»їhttps://onlinecasinoforeign.com/the-largest-betting-companies-in-the-world/
    May fortune walk with you as you reach exceptional sensational jackpots!

Leave a Reply to https://tp88com.tech Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button