Andi Makuru

Turi igihugu gito ariko kinini mu bijyanye n’ubutabera- Perezida Kagame

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije Icyumweru cy’Icyunamo ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, bacana n’urumuri rw’icyizere rugaragaza ubutwari bw’Abanyarwanda mu nzira yo kwiyubaka bava mu mwijima wa Jenoside.

Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mbere yo gucana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku mva rusange ndetse banunamira imibiri y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye ku Gisozi.

Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaragaje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994. Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bishwemo.

Mu ijambo rye muri uyu muhango, Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda ari igihugu gito cyimakaje ubutabera, ko abanyamahanga bashaka kuruha amasomo, bo ari ibihugu binini ariko bitazi icyo ubutabera aricyo.

Yabigarutseho mu muhango wo gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo n’Iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu bihe nk’ibi byo kwibuka, abantu bisanga ntacyo bafite cyo kuvuga atari uko badafite ubwisanzure bwo kuvuga nk’uko bamwe bajya babyitirira u Rwanda.

Ati “Ibyo ntabwo aribyo, ahubwo impamvu irasobanutse. Ibaze ubuhamya tumaze kumva, abantu bahigwa amanywa n’ijoro kubera abo aribo. Ibaze kandi uko bamwe muri twe bari bafite intwaro, iyo dufata umwanzuro wo gukurikirana abo bicaga, nta kurobanura tukabica, mbere na mbere twari kuba turi mu kuri ariko ntabyo twakoze.”

“Twarabaretse, bamwe muri bo, baracyariho uyu munsi, mu ngo zabo, mu midugudu, abandi bari mu buyobozi, bari mu bucuruzi. Ntabwo twigeze tubikora none ubu abantu bakomeje kuvuga ibyo bashaka no gukora ibyo bashaka kuri twe.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Reka mbabwire, turi igihugu gito ariko turi igihugu kinini mu bijyanye n’ubutabera. Ariko bamwe muri abo ni ibihugu binini ndetse bifite ubushobozi ariko ni bito iyo bigeze mu butabera. Nta somo bafite bagira uwo bigisha kuko bafite uruhare muri aya mateka yatumye abaturage bacu barenga miliyoni bapfa. Ni bo mpamvu.”

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko kugira ngo Abanyarwanda bagere aho bicana, bituruka ku byo babibwemo n’ibyo bihugu binini ariko bihora bishaka guhunga uruhare rwabyo.

Ati “Abanyarwanda bishe bagenzi babo ariko amateka y’ibyo akomoka aho twese tuzi. Ni aho akomoka. Rero, impamvu y’ingenzi y’ibyo twanyuzemo ni ho itangirira, ni impamvu idashobora gutuma baduha amahoro, bashaka guhunga uruhare rwabo.”

“Barashaka urwitwazo rw’uguceceka kwabo ubwo miliyoni y’Abanyarwanda yashakaga ko bagira icyo bavuga, bakabatabara, nyamara bikarangira bavuga ngo Abanyarwanda, abo Banyafurika barimo kwicana, ko nta n’umwe uri mu kuri cyangwa uri mu makosa, bakavuga ko twese turi bamwe.”

Perezida Kagame yavuze ko kuba Inkotanyi zitarigeze zihorera, ari uko zitandukanye n’abicanyi, bityo ko nta muntu ukwiriye kuzigereranya nabo.

Ati “Ntabwo turi bamwe ni yo mpamvu tutishe indi miliyoni hejuru yiyishwe n’abo bicanyi bamwe muri bo bagicungiwe umutekano n’ibihugu bivuga umutekano bishaka no kuduha amahoro y’ubutabera, bivuga demokarasi n’ibindi.”
ec1a4619jpg-a7ca-b5082.jpg
ec1a4293jpg-9b73-00da3.jpg
ec1a4402jpg-9918-b386a.jpg
ec1a4697jpg-b698-a8ba6.jpg

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button