Imibare igaragaza igihombo u Rwanda rwagiriye mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine
Intambara yatangiye benshi tuzi ko ari imikino kuwa 24 Gashyantare 2022, none harabura iminsi mike ngo amezi abiri yuzure rucyambikanye hagati y’ingabo z’u Burusiya n’iza Ukraine.
Ingaruka zo twarazibonye, ibiciro hafi ku bicuruzwa byose byarazamutse kugeza no kuri dodo zera ku Turima tw’Igikoni. Ni intambara ivuze byinshi muri politiki ariko by’umwihariko mu bukungu, dore ko u Burusiya bwayishoje buza mu bya mbere byohereza hanze peteroli, gaz, ingano n’ibindi bikenerwa na benshi buri munsi.
Ku ikarita u Burusiya na Ukraine biri mu bilometero bisaga ibihumbi icyenda uvuye mu Rwanda ariko mu buzima busanzwe ni nk’aho duturanye mu gikari.
Iminsi ibiri y’intambara yari ihagije ngo ibisasu byatewe i Kyiv tariki 24 Gashyantare, bigire ingaruka ku bukungu bw’umuturage wihingira umuceri mu Bweyeye i Rusizi.
Mu bucuruzi bw’ako kanya, u Rwanda nta sano ya hafi rufitanye n’u Burusiya cyangwa Ukraine ariko hari byinshi bituruka muri ibyo bihugu u Rwanda rukoresha, ariyo mpamvu uko byagenda kose, uretse no kuzamuka kw’ibiciro, no mu bucuruzi busanzwe hari ibyavaga muri ibyo bihugu bitakigera mu Rwanda cyangwa se bihagera bigoranye.
Mu ngano zikoreshwa mu Rwanda [mu migati, ifarini, inganda zenga inzoga], 64 % zituruka mu Burusiya, nubwo u Rwanda ruzifatira muri Tanzania. Ku ifumbire mvaruganda u Rwanda rukoresha, 14 % ituruka mu Burusiya, ni nayo mpamvu ibiciro byayo byakomeje kuzamuka mu minsi ishize kugeza ubwo Guverinoma yongereye Nkunganire yageneraga abahinzi ngo badakomeza kugorwa no kuyigura.
Urubuga rw’Umuryango w’Ubufatanye mu bukungu n’Iterambere, OECD (Organization for Economic Co-operation and Development), rugaragaza ko u Rwanda ruvana muri Ukraine amavuta y’ibihwagari, ifarini, na za Fer à béton. Ni mu gihe bimwe mu bicuruzwa byo mu Rwanda byoherezwa muri icyo gihugu ari ikawa n’icyayi.
Imibare IGIHE ikesha Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, igaragaza ko mu myaka itanu ishize (2017-2021), u Rwanda rwavanye mu Burusiya na Ukraine ibicuruzwa bya miliyari zisaga 240 Frw mu gihe ibyo rwohereje muri ibyo bihugu ari miliyari zisaga 16 Frw.
Mu Burusiya muri iyo myaka yose, u Rwanda rwoherejeyo ibicuruzwa bya miliyari zisaga 14.5 Frw, rukurayo ibya miliyari zisaga 217 Frw.
Muri Ukraine rwoherejeyo ibicuruzwa bya miliyari zisaga 720 Frw, ruvanayo ibya miliyari zisaga 25 Frw.
Nubwo u Burusiya na Ukraine bitaza mu bihugu bya mbere u Rwanda rukorana nabyo ubucuruzi, kuba hari intambara imaze amezi abiri kandi hari ibicuruzwa bivayo by’ingenzi, nta kuntu bitagira ingaruka ku bucuruzi n’ubukungu bw’u Rwanda.
Ikindi Ukraine n’u Burusiya bikorana ubucuruzi bwa hafi n’ibihugu by’i Burayi, nabyo bigakorana bya hafi n’ibihugu bya Afurika. Ikibazo cyose cyaza hagati y’izo mpande zombi, biragoye ko Afurika yagihunga igihe kirekire.
Kuba u Burusiya ari igihugu cya kabiri ku Isi cyohereza hanze ibikomoka kuri peteroli kandi bikaba bikenerwa n’ibihugu byose ku Isi, ntabwo intambara yabwo yabura kugira ingaruka no ku bihugu bitayirimo.
Inzobere mu bukungu Habyarimana Straton, aherutse kubwira IGIHE ko kwiyongera kw’ibiciro kuzagira ingaruka mbi ku bukungu bw’u Rwanda kuko bishobora gutiza umurindi izamuka ry’ibiciro ku masoko byitezwe ko rishobora kugera kuri 8% uyu mwaka.
Yongereyeho ku ubundi buryo bwahungabanya ubukungu bw’u Rwanda, ari imbaraga abanyaburayi n’abanyamerika bazashyira muri iyi ntambara.
Yavuze ko imbaraga nyinshi bashobora kuzishyira mu guha inkunga Ukraine, izo bageneraga ibihugu bya Afurika zikagabanyuka cyangwa se iwabo byadogera, bakaba bahagaritse ibyo bafashishaga ibindi bihugu.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, aherutse kuvuga ko bari kuganira n’abacuruzi kugira ngo harebwe uburyo bashaka andi masoko baranguriramo ibyo bavanaga mu Burusiya na Ukraine.
Intambara y’u Burusiya na Ukraine yatumye ibikomoka kuri peteroli bizamuka kugeza ubwo akagunguru kamwe kaguzwe amadolari asaga 110, ibiciro by’ingano, Gaz, aluminium n’ibindi biriyongera cyane.
Ku rwego mpuzamahanga, u Burusiya buri mu bihugu bya mbere byohereza hanze ibikomoka kuri peteroli, Gaz, charbon, aluminium n’ingano mu gihe Ukraine yohereza hanze ingano n’amavuta y’ibihwagari.
source:IGIHE




The Saxonia Thin is the entryway into one of the world’s truly great watch brands, but what becomes apparent quickly after you put this watch on is that there isn’t any “less than” quality to it. Rather it’s a distillation of craft and purpose. If anything, the fact that it’s a simple two-hander emphasizes the fact that this watch, and Lange more broadly, is about getting the details right in every aspect of the timepiece.
Finding day by day tranquillize shouldn’t be hard. search our wax https://www.cornbreadhemp.com/collections/mushroom-gummies survival of the fittest to observe high-potency CBD oil colour, CBD gummies, and CBD draw out get to for relaxation. Modern life sentence bestow constant tension, but cancel CBD interact with your body to restore equilibrize. Our non-intoxicating CBD production deliver effective assuagement without face effects. upgrade your bit with houseclean, hemp-derived CBD contrive for real outcome. chew the fat our CBD patronise, buy CBD on-line, and have everlasting CBD health with every ace Venus’s curse!