Andi Makuru

Perezida Paul Kagame yashimye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ku bw’umusanzu we mu kuzahura umubano w’u Rwanda n’Ubugande

Perezida Paul Kagame yashimye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ku bw’umusanzu yatanze n’ubushake yagaragaje kugira ngo u Rwanda na Uganda bikemure ibibazo by’umubano mubi wari umaze igihe hagati y’ibi bihugu byombi.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ku Cyumweru tariki 24 Mata 2022, ubwo yari yitabiriye Ibirori byo kwizihiza isabukura ya Gen Muhoozi, umuhungu wa Perezida w’iki gihugu, Yoweri Kaguta Museveni, usanzwe ari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka

Mu ijambo rye Perezida Kagame yashimye Lt Gen Muhoozi ku bintu bitandukanye yagezeho mu myaka 48 yujuje ndetse agaragaza ko bamwitezeho byinshi.

Ati “Imyaka 48 ivuze ko hari igihe amaze kubaho ariko na none ivuze ko akiri muto. Icy’ingenzi ni uko yabayeho muri iki gihe ndetse n’indi myaka myinshi iri imbere azayikoresha neza kurushaho. Ndashaka kandi kubwira Muhoozi ko hari byinshi bimwitezweho ku buryo akwiriye gukomeza inzira yatangiye. Wakoze cyane kuntumira mu birori by’isabukuru yawe.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko yanejejwe no kongera kugera muri Uganda nyuma y’igihe kirenga imyaka ine.

Muhoozi yashakishije nimero ya Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze ko Muhoozi yashakishije nimero ya telefone ye ngo amuvugishe ku kibazo cy’umubano w’ibihugu byombi.

Ati “Muhoozi yanyuze mu nshuti, agera kuri nimero ya telefone yanjye, yanyoherereje ubutumwa ubundi turaganira. Nyuma yaho yarambajije nti ese nagusura, ndamubwira nti ngwino.”

Ubu bushake bwa Muhoozi nibwo bwabyaye ibiganiro bya mbere byamuhuje na Perezida Kagame muri Mutarama 2022 ndetse bikaza kurangira bitanga icyizere ko umubano w’ibihugu byombi ushobora kujya mu buryo.

Perezida Kagame yakomeje abwira abari muri ibi birori, ko nubwo yari afitiye Muhoozi icyizere gikomeye yaniyumvishaga ko uko byagenda kose ibyo uyu mugabo ari gukora bishobora no kuba bifitwemo uruhare na se (Museveni).

Ati “Mu buryo ntashidikanyaho nubwo narimfitiye icyizere gikomeye Muhoozi niyumvishaga ko Perezida wa Uganda (se) agomba kuba ari inyuma y’ubwo butumwa.”

Yakomeje ashimira Muhoozi ku musanzu we, avuga ko igihango kiri hagati y’u Rwanda na Uganda gikomeye kurenza ibibazo ibi bihugu bishobora kugirana.

Ati “Niba kongera guhuza u Rwanda na Uganda byari bikeneye wowe (Muhoozi) kugira ngo ube umuhuza, ndabishimira Imana. Dufite ibibazo hagati y’ibihugu byacu ariko nari mfite icyizere ko ari iby’igihe gito. Umurunga uduhuje urakomeye […] Abajenerali beza ntabwo ari abatsinda intambara, ni abatsindira amahoro. Ndishimye kuva warahuje ibihugu byacu byombi.”

Ni umugabo uvugisha ukuri

Lt Gen Muhoozi ahawe umwanya muri ibi birori yavuze ko ashimira Imana yamugejeje aho ari uyu munsi ndetse n’ababyeyi bamureze.

Ati “Ndashaka gushimira Imana itumye ngeza imyaka 48 kandi ikaba yaranyujije mu byo nanyuzemo byose. Ndashaka gushimira ababyeyi banjye, Perezida Museveni na Mama Janet kuba baratureze mu buryo bwiza kandi bakaduha uburere n’uburezi ari nako baduhoza ijisho. Ibi babikoze mu bihe byari bikomeye.”

Yakomeje ashimira Perezida Kagame, avuga ko ari umuntu urangwa n’ukuri kandi udaca ibintu ku ruhande.

Ati “Mu buryo bwihariye ndashaka gushimira Paul Kagame kuba yaritabiriye ubutumire bwanjye akaza muri ibi birori. Turabizi ko ari itangiriro ry’ibindi bintu byinshi byiza biri imbere. Perezida Kagame ni umuntu udahisha ikimurimo kandi ni umugabo uvugisha ukuri. Avugisha ukuri kandi ntaca ibintu ku ruhande.”

Gen Muhoozi yavuze ko mu byafashije u Rwanda na Uganda kujya mu murongo wo kwiyunga ari ibiganiro biciye mu kuri yagiranye na Perezida Kagame.

Yavuze ko mu buzima busanzwe adakunda gushyira ku karubanda ubuzima bwe bwite, ariko avuga ko kuri iyi nshuro yahisemo ko ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 ishize avutse biba mu buryo bwa rusange kuko hari byinshi bihari byo kwishimira nk’igihugu birimo no kuba uyu munsi Uganda iri mu nzira iganisha ku kwiyunga n’u Rwanda.

Ni impano twahawe

Museveni yavuze ko Lt Gen Muhoozi ari impano we na Janet Museveni bahawe, ku wa 24 Mata 1974. Icyo gihe bari mu buhungiro mu gace ka Kurasini mu Mujyi wa Dar es Salam muri Tanzania.

Yakomeje ashimira Perezida Kagame witabiriye ubutumiye bw’umuhungu wabo, yemeza ko Muhoozi ari inshuti ya Kagame kuva kera.

Ati “Ndifuza gushimira Paul Kagame, twishimiye ko witabiriye ubutumire bwa Lt Gen Muhoozi maze ukaza. Perezida Kagame na Muhoozi bafitanye amateka maremare.”

“Mu 1979, nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Idi Amin, Muhoozi yari afite imyaka itanu muri icyo gihe, Perezida Kagame na bagenzi banjye bandi twari mu gisirikare bakunze kumarana igihe kinini na Muhoozi. Wasangaga abari iruhande cyane. Ni inshuti kuva na kera.”

Janet Museveni we yavuze ko ashimira Imana kuba yarabashije kumurindira umuryango we wose. Asaba Muhoozi gukomeza kuba umugabo uca bugufi kandi wubaha Imana.

Perezida Kagame yongeye kugirira uruzinduko muri Uganda nyuma y’uko hari intambwe itewe mu kongera kuzahura umubano w’ibihugu byombi, nyuma y’uko wari wajemo agatotsi kuko u Rwanda rwashinjaga iki gihugu guhohotera Abanyarwanda bakirimo ndetse no gushyigikira abagamije guhungabanya umutekano warwo.

Iyi ntambwe iganisha ku kongera kubana neza kw’ibihugu byombi, yatewe biturutse ku biganiro bitandukanye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiranye na Gen Muhoozi mu minsi ishize.

Amateka ya Lt Gen Muhoozi

Lt Gen Muhoozi ni umugabo w’imyaka 48 akaba umubyeyi w’abana batatu. Yabonye izuba ku wa 24 Mata 1974, avukiye muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam, aho se (Yoweri Kaguta Museveni) yabaga.

Ni imfura mu muryango w’iwabo akaba ari na we muhungu rukumbi Perezida Museveni afite.

Amashuri yo mu buto bwe, bitewe n’ubuhunzi yayize mu bihguu bitandukanye nka Tanzania, Kenya no muri Suède.

Mu 1999 nibwo Muhoozi yinjiye mu Ngabo za Uganda, mu 2000 arangiza amasomo yakurikiranaga mu ishuri rya gisirikare ryo mu Bwongereza rizwi nka ‘Royal Military Academy Sandhurst’.

Muri uyu mwaka Muhoozi yahise ahabwa ipeti rya Sous Lieutenant ndetse ashyirwa mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu. Muri uyu mutwe yari umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imyitozo.

Muhoozi yabaye muri uyu mwanya kugeza mu 2001 ubwo yazamurwaga mu ntera agahabwa ipeti rya Captain. Mu 2002 yagiye gukomereza amasomo ya gisirikare mu Misiri.

Mu 2003 ubwo hakorwaga impinduka mu mikorere y’umutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Perezida zikava ku kwitwa PPU zikitwa ‘Presidential Guards Brigade (PGB)’, Muhoozi wari Captain yahise agirwa Major ndetse ahabwa inshingano zo kuyobora Batayo ikoresha imodoka za gisirikare ajya no mu Kanama gashinzwe imiyoborere mu gisirikare cya Uganda.

Muri uwo mwaka ni na bwo yoherejwe ku rugamba bwa mbere, ubwo iyi batayo yari ayoboye yahabwaga inshingano zo kurwanya inyeshyamba LRA mu gace ka Soroti.

Mu 2007 yaje kongera koherezwa ku rugamba ubwo yahabwaga inshingano zo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF wari wigaruriye Pariki ya Semiliki.

Mu mpereza za 2007 yoherejwe na Leta ya Uganda gukomereza amasomo ya gisirikare muri ‘Fort Leavenworth’, ishuri rya gisirikare riherereye i Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yavuyeyo muri Nyakanga 2008 atangira andi masomo ajyanye no kumanukira mu mitaka bimenyerewe ku bazwi nka ‘Para-Commandos’. Ayo masomo yayigiye muri ‘US Army’s Airborne School’ muri Leta ya Georgia.

Muri uwo mwaka Muhoozi yahise azamurwa mu ntera ahabwa ipeti rya Lieutenant Colonel ndetse ahabwa inshingano zo kuyobora umutwe udasanzwe ‘Special Force’ mu Ngabo za Uganda. Uyu mutwe ufite inshingano zo kurwanya iterabwoba no kurinda abayobozi bakuru mu gihugu.

Mu 2011 yagize uruhare rukomeye mu gutoza no gutoranya abasirikare b’indobanure bazajya mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia. Ni nabwo yongeye kuzamurwa ahabwa ipeti rya Colonel.

Mu ntangiro za 2011 yongeye gusubira ku ntebe y’ishuri ajya mu Ishuri rya Gisirikare ryo muri Afurika y’Epfo ryitwa ‘South African National Defence College’. Yamazeyo amezi atandatu, muri Kanama 2012 ahita agirwa Général de Brigade.

Hagati ya 2013 na 2014, Muhoozi ni umwe mu basirikare ba Uganda boherejwe muri Sudani y’Epfo gufasha ingabo z’iki gihugu guhangana n’ibibazo by’umutekano muke. Mu 2020 yongeye kugirwa Umuyobozi wa Special Force, umwanya yavuyeho agirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka. Aka kazi agafatanya no kuba Umujyanama wa Perezida mu by’umutekano.
frlhmfuxeaayiwo-3-5bead.jpg

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button