RDB yasabye Abahesha b’Inkiko b’Umwuga gukora kinyamwuga mu Icungwa n’Igurishwa ry’Ingwate

Hashingiwe ku mabwiriza y’umwanditsi mukuru nº 001/2020/org yo ku wa 12/05/2020 agenga ibyerekeye gucunga, gukodesha, kugurisha mu cyamunara, no kwegukana ingwate, mu ngingo yayo ya 2 ivuga ko Umwanditsi Mukuru ashyiraho ushinzwe
gucunga ingwate hakoreshejwe inyandiko imenyesha ariko iyo inshingano z’ushinzwe gucunga ingwate ari
ukugurisha ingwate mu cyamunara, agomba gutoranywa ku rutonde rw’abahesha b’inkiko b’umwuga;
Kuva inshingano zo kugurisha mu cyamunara umutungo watanzweho ingwate zaharirwa Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, aba batangiye izi nshingano za receivership kandi bazikora kinyamwuga bakurikije amategeko, by’umwihariko amabwiriza y’Umwanditsi mukuru ari nawe ubatoranya ngo bakore izo nshingano.
Ni muri urwo rwego, kuri uyu wa kane, Ibiro by’Umwanditsi mukuru mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB, byatangiye guhura bamwe mu bahesha b’Inkiko b’Umwuga bahawe inshingano zo gucunga no kugurisha ingwate, ku bijyanye n’izo nshingano zigenwa n’Amabwiriza y’Umwanditsi mukuru.
Ubwo yafunguraga ku mugaragaro aya mahugurwa, Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko wari n’Umushyitsi mukuru, Me Munyaneza Valerien, yibukije Abahesha b’Inkiko ko izi nyigisho ari ingenzi kuko zibafasha gusobanukirwa itandukaniro riri hagati yo kurangiza ibyemezo by’Inkiko n’izindi nyandikompesha no gushyira mu bikorwa icyemezo cy’umwanditsi mukuru cyo gucunga no kugurisha ingwate mu cyamunara nk’imwe mu nyandiko mpesha yihariye.
Me Munyaneza yashimangiye ko ubushobozi bwo kuzuza izo nshingano Abahesha b’Inkiko b’Umwuga babufite kandi ko babukoresha neza. Cyakora yasabye Abahesha b’Inkiko kongera umuco wo guhozaho mu gusoma no kwihugura mu mategeko agenga umwuga wabo n’Amabwiriza y’Umwanditsi mukuru agenga izo nshingano zihariye zo Kugurisha ingwate.
Bwana Kayigi Leon, Umuyobozi w’ishami rishinzwe koroshya ikorwa rya business mu biro by’Umwanditsi mukuru, mu nyigisho yahaye Abahesha b’Inkiko, yibanze ku ikurikizwa ry’Amabwiriza y’Umwanditsi mukuru ndetse abereka iby’ingenzi byitabwaho mu gutandukanya irangizwa ry’Imanza risanzwe mu nshingano z’Abahesha b’Inkiko n’inshingano zikiri nshya kuri bamwe mu bahesha b’Inkiko b’Umwuga zo gucunga no kugurisha ingwate.
Ni amahugurwa yakiriwe neza n’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga kuko bemeza ko bakeneye gukomeza kunoza imikorere yabo muri izi nshingano nshya kuri bamwe ndetse batangaza ko inama yo gukomeza kwihugura umunsi ku wundi bagomba kuyikurikiza kugira ngo bashyire mu ngiro ibyemezo by’Umwanditsi mukuru hakurikijwe neza amategeko n’Amabwiriza bibigenga.
Mu ntangiriro, abasaga 102 mu bahesha b’Inkiko b’Umwuga bashyizwe ku rutonde rwa RDB rw’Abacunga bakanagurisha Ingwate, nibo bahuguwe n’Ibiro by’Umwanditsi mukuru mu rwego rwo kubafasha kwiyungura ubumenyi muri izo nshingano zabo.


Ahabona NewsDesk




If you want to save big on pills, you should try checking this archive. The site explains trusted Mexican pharmacies. Good deals found here: п»їpolkcity.us.com.
Heads up, a detailed overview on FDA equivalent standards. It breaks down the best shipping methods for ED meds. Source: п»їUpstate Medical.
п»їJust now, I found an interesting report about Indian Pharmacy exports. It covers how to save money on prescriptions. For those interested in reliable shipping to USA, visit this link: п»їhttps://kisawyer.us.com/# indianpharmacy com. It helped me.
п»їTo be honest, I came across an interesting page concerning generic pills from India. It covers how to save money for generic meds. If you are looking for Trusted Indian sources, read this: п»їhttps://kisawyer.us.com/# indian pharmacies safe. Might be useful.
п»їLately, I came across a great article concerning ordering meds from India. The site discusses how to save money on prescriptions. If you are looking for factory prices, read this: п»їkisawyer.us.com. Might be useful.