Andi Makuru

UK:Ikirego gishya ku kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro cyatanzwe n’abakozi ba leta

Ishyirahamwe riharanira inyungu (syndicat) z’abakozi ba leta bo ku rwego rwo hejuru mu Bwongereza ryatanze ikirego kitari bwigere kibaho gitanzwe n’abakozi nk’aba, kuri gahunda y’abaminisitiri yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro.

Iryo shyirahamwe rizwi nka FDA (mu mpine y’Icyongereza) ryavuze ko ryinjiye muri iyi dosiye kubera ubwoba ko kohereza mu Rwanda bamwe mu basaba ubuhungiro bishobora guhatira aba bakozi kurenga ku mategeko.

Bijyanye n’itegeko rishya, abaminisitiri bashobora kwirengagiza urukiko rw’Uburayi rw’uburenganzira bwa muntu, bagategeka aba bakozi gutegura ingendo z’indege zijyanye mu Rwanda abo basaba ubuhungiro birukanwe mu Bwongereza.

Iryo shyirahamwe rirashaka ko Urukiko Rukuru rwanzura niba iyo ngingo yateza aba bakozi ba leta ibibazo byo mu rwego rw’amategeko.

FDA ifite ubwoba ko aba bakozi ihagarariye bashobora kwisanga bari mu gihirahiro kibashyira hagati y’abacamanza n’abaminisitiri, ndetse ko amabwiriza yo guhonyora amategeko mpuzamahanga yaba anyuranyije n’amabwiriza agenga akazi kabo.

Leta y’Ubwongereza yavuze ko inama yagiriwe na Darren Tierney, ukuriye imikorere myiza muri leta, ivuga ko amabwiriza agenga akazi k’abo bakozi atazahonyorwa.

Mu ibaruwa yatangajwe ku rubuga rwa internet rwa leta y’Ubwongereza, Tierney yanditse ati: “Mu gushyira mu ngiro icyemezo, abakozi ba leta [icyo gihe] baba barimo gukora mu buryo bwubahirije amabwiriza agenga akazi k’abakozi ba leta, harimo n’inshingano yo kutabangamira ishyirwa mu bikorwa rya za gahunda igihe ibyemezo byamaze gufatwa.

“Baba barimo gukora mu buryo bukurikije itegeko, iryo rikaba ari itegeko ryemejwe n’inteko ishingamategeko ari na ryo abaminisitiri by’umwihariko bemeye ndetse bakemeza ko rizashingirwaho.”

Gahunda yo kohereza mu Rwanda bamwe mu basaba ubuhungiro ni inkingi ikomeye y’ibyo Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak yasezeranyije byo guhagarika abimukira bambukira mu Bwongereza mu mato matoya ateje ibyago, banyuze mu muhora uzwi nka ‘English Channel’.

Iryo tegeko rizwi nka ‘Safety of Rwanda Act’ rirusha ububasha icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga rw’Ubwongereza cyo mu Gushyingo (11) mu 2023, ubwo rwanzuraga ko u Rwanda atari ahantu hatekanye ho kohereza impunzi za nyazo (zifite impamvu zumvikana) kuko zishobora gukurwa mu Rwanda zigasubizwa mu bihugu zivukamo, aho zishobora gukorerwa iyicarubozo n’ihohoterwa.

Iryo tegeko rinagabanya ubwoko bw’ibirego izo mpunzi zishobora gutanga ndetse, by’umwihariko, rivuga ko abaminisitiri bashobora guhitamo kwirengagiza itegeko ry’igihe gito ryaba ritanzwe n’urukiko rw’Uburayi rw’uburenganzira bwa muntu ryo guhagarika indege zajyana abo bantu mu Rwanda, mu gihe dosiye yaba ikirimo kwigwaho.

Mu ngiro, ibyo byatuma abaminisitiri bategeka abakomeye mu bakuriye abakozi ba leta gutegura ingendo z’indege no guhaguruka kwazo, nubwo abacamanza baba bavuze ko iyo dosiye itaracyemuka.

Iryo shyirahamwe rihanira inyungu z’abo bakozi ba leta bo ku rwego rwo hejuru, rizwi nka ‘First Division Association’ (FDA), ryavuze ko iyo ngamba ituma aba banyamuryango baryo bagira ubwoba ko bashobora gutegekwa guhonyora amategeko mpuzamahanga n’amabwiriza agenga imikorere, akubiye mu gitabo cy’amategeko abagenga.

Dave Penman, umunyamabanga mukuru wa FDA, yavuze ko abanyamuryango baryo batarimo gufata uruhande babogamiyeho muri politiki ku kumenya niba gahunda ijyanye n’u Rwanda ari nziza cyangwa ari mbi – ariko ko bacyeneye kwizera niba iyo ngamba itabashyira mu bibazo hagati y’abaminisitiri n’amategeko.

Yagize ati: “Iyi [ngamba] si impanuka cyangwa ngo bibe bitewe n’uko umushinga wayo wateguwe nabi.

“Ni amahitamo ya politiki ya leta, yakozwe atari ku bw’ineza y’igihugu, ahubwo mu kwirinda kubabaza buri ruhande mu zishyamiranye zo mu ishyaka ryayo bwite [rya Conservative riri ku butegetsi].

“Ntirimo no gushyira mu gaciro. Abakozi ba leta bazi ko bagomba gushyigikira leta iba iriho muri icyo gihe no gushyira mu bikorwa gahunda yayo, batitaye ku myemerere yabo muri politiki, ariko banazi ko bafite inshingano yo mu mategeko yo gukurikiza amabwiriza agenga akazi.

“Mu kwisanga aha hantu aho leta yiteguye gukora muri ubu buryo bw’ubugwari gutya, butagize icyo bwitayeho, [icyo] FDA isigaranye [ni] kurwana ku banyamuryango bacu n’ubunyangamugayo bw’akazi k’abakozi ba leta.”

BBC

Inkuru bijyanye

Back to top button