Andi Makuru

Umunyamabanga wa OIF Louise Mushikiwabo yagaragaje RDF ifite mu kwiga igifaransa

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa, Louise Mushikiwabo asanga kwigisha ururimi rw’Igifaransa mu ngabo z’u Rwanda bizazifasha kumvikana n’abatuye ibihugu bivuga Igifaransa zoherezwamo kugarura amahoro n’umutekano.

Ibi yabigarutseho ubwo yatangizaga ku mugaragaro isomo ry’igifaransa mu ngabo z’u Rwanda.

Mu ishuri rya gisirikare riri i Gako mu karere ka Bugesera, mu masaha y’igicamunsi Jina El Haber umukozi w’umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga ururimi igifaransa imbere y’abasirikare bagera ku 150 batorezwa koherezwa mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centre Afrika, yatanze isomo ry’Igifaransa mu gitabo kiswe les methodes francais pour les militaires.

Ni igitabo gikubiyemo amwe mu magambo y’ibanze akoreshwa mu gisirikare ku isi, umwarimu yigishije amajwi n’amafoto nyuma akabaza ibibazo abasirikare bagasubiza.

Umuyobozi ushinzwe amahugurwa n’ibikorwa mu ngabo z’u Rwanda, Col Jean Chrisostome Ngendahimana ashima ubufatanye bwa OIF n’ingabo z’u Rwanda, akavuga ko kumenya Igifaransa ku ngabo z’u Rwanda ari agaciro gakomeye mu butumwa bwo kugarura amahoro ku isi

Umunyamabanga mukuru wa OIF Louise Mushikiwabo avuga ko kwigisha igifaransa ingabo z’u Rwanda, ari ingenzi cyane mu migendekere myiza yo kugarura amahoro ku isi.

Isomo ry’Igifaransa rirahabwa abasirikare 150 bazajya gusimbura bagenzi babo muri Centre Afrika, iri somo kandi rirongerwa mu nteganyanyigishyo y’amaso asanzwe ahabwa abasirikare bagiye kujya mu butumwa bwo kugarura amahoro.
7539978a7ed8002af81393fe5ed5c903.jpg

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button