U Rwanda rwahakanye rwivuye inyuma ibyo gufasha M23, rusaba Congo kuvuga iyo nkunga

Mu gihe Leta ya Congo ikomeje gushinja u Rwanda kuba inyuma y’umutwe wa M23 ikomeje imirwano na FARDC, Guverinoma y’u Rwanda yasabye iki gihugu kugaragaza ubwoko bw’inkunga iterwa uwo mutwe bakareka guteza urujijo.
Ibi byagarutsweho n’Umuvugizi Wungirije wa Guverinom y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, ubwo yari mu kiganiro Ishusho y’Icyumweru kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Ababijwe ku byo avuga ku birego bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, Alain Mukuralinda yavuze ko ntashingiro bifite kuko u Rwanda ntaho ruhuriye n’uyu mutwe, asaba ko bareka guteza urujijo bakagaragaza ubwoko bw’inkunga u Rwanda rugenera M23.
Yagize ati “Iyo ivuga ngo irashinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ni iyihe nkunga? Mbere na mbere sibyo. Noneho ni iyihe nkunga bavuga usibye kuvuga ngo u Rwanda ruratera inkunga umutwe wa M23 bakarekera aho, ibyo ni ugushyira abantu mu rujijo. Niba bavuze inkunga nibanazigaragaze, ni amasasu, ni ibifaru, abasirikare, imiti se n’ibiryo se ? Mu ntambara hakenerwa ibintu byinshi.’’
Alain Mukuralinda yanavuze ko kuba M23 ivuganira abaturage ba Congo banavuga Ikinyarwanda bidakwiye kujya byitirirwa u Rwanda ko ari rwo rutera inkunga, akagaragaza ko ikibazo ari bo bagomba kugicyemura ubwabo nk’Abanye-Congo.
Ati “Kuba hari abaturage bafite ubwenegihugu bwa Congo bavuga Ikinyarwanda ntabwo bivuze ko igihe cyose havutse ikibazo bakwitwa abanyaRwanda, bagashyirwa mu bantu u Rwanda rutera inkunga. Niba M23 iri muri kariya gace ifite ibibazo ivugira abaturage ba hariya, ibibaza Guverinoma ya Congo, ibyo bibazo bigomba kwitabwaho bigakemuka.’’
Yakomeje avuga ko nubwo Leta ya Congo ibirego ishinja u Rwanda ari ubushotoranyi, nibukomeza Guverinoma y’u Rwanda izakora ibishoboka byose mu nzira y’amahoro mu kwirinda ko habaho imbarutso y’intambara.
Nyuma y’uko imirwano yongeye kwaduka hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, iki gihugu mu bihe binyuranye cyahise cyerura gishinja u Rwanda gutera ingabo mu bitugu uyu mutwe wa M23.
Ibi byakurikiwe n’uko mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze hatewe ibisasu n’ingabo za Congo bigakomeretsa abaturage ndetse imitungo y’abaturage ikahagendera.
Ingazo z’u Rwanda RDF zahise zisaba ibisobanuro iki gihugu ariko biba iby’ubusa kuko byakurikiwe no guhagarika ingendo za sosiyete y’ubwikorizi bwo mu kirere Rwandair muri Congo.
Ni mu gihe kandi abasirikare babiri b’u Rwanda bashimutswe n’ingabo za Congo FARDC zifatanyije n’umutwe wa FDLR ugamijwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda, RDF yahise isaba Leta ya Congo kubarekura mu mahoro.
Ubutaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bubarizwaho imitwe yitwaje intwaro irenga 140, abakurikiranira hafi ibibera muri iki gihugu ntibahwema kugaragaza ko ibibazo by’umutekano muke biba byihishwe inyuma n’ibihugu bikomeye ku isi biba bishaka ku mutungo kamere w’iki gihugu urimo amabuye y’agaciro n’ibiti bitaboneka ahandi.
I personally find that the best choice I made for checking analytics. Smooth and great support. The mobile app makes daily use simple.
I personally find that wow! This is a cool platform. They really do have the intuitive UI. My withdrawals were always smooth.
New to DeFi? Read this first! This article clearly explains What is ParaSwap and its main function as an aggregator. Read the full intro here: ParaSwap Intro. Essential reading for beginners.
I can confidently say that paraswap has become my go-to for all decentralized transactions.
The transparency around robust security is refreshing and builds trust. Charts are accurate and load instantly.
Peyton here — I’ve tried providing liquidity and the useful analytics impressed me.
I’ve been using it for a month for providing liquidity, and the reliable uptime stands out.
I personally find that i’ve been using it for a year for using the mobile app, and the reliable uptime stands out.
I’ve been active for a year, mostly for staking, and it’s always easy onboarding.
I personally find that the providing liquidity tools are accurate charts and trustworthy service.