Igabanuka ry’abaringaniza urubyaro riteye impungenge:Madamu Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko kuringaniza urubyaro bifite akamaro kanini mu bijyanye no gushyira imiryango ku murongo ariko ko biteye impungenge kuba ababyitabira bakomeje kugabanuka ku Isi.
Yabigarutseho mu mbwirwaruhame yatanze mu Nama y’Abayobozi b’Abagore (Forum de Haut Niveau des Femmes Leaders) iri kubera i Bujumbura ku nshuro ya kane, kuva kuri uyu wa 9 Ukwakira 2023, yitabiriye ku butumire bwa mugenzi we w’u Burundi, Angelina Ndayishimiye.
Yashimye ibikorwa bigamije iterambere rirambye no kwita ku baturage binyuze muri Fondation Umugiraneza, yashinzwe na Angeline Ndayishimiye byanatumye ahabwa igihembo cy’Ishami rya Loni ryita ku Baturage.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nta gushidikanya ko kuboneza urubyaro no kurwanya imirire mibi bikeneye ko abantu bo mu nzego zitandukanye babigiramo uruhare kandi ko bitagarukira ku gushyira intera hagati y’imbyaro ahubwo ari ukwita ku hazaza heza.
Yagarutse ku buryo igwingira mu mikurire y’abana no gucika intege k’ubudahangarwa bw’umubiri bigira ingaruka ndetse bibuza abana amahirwe menshi haba mu by’uburezi, imibanire n’abandi no kugeza bageze mu nzego z’imirimo.
Ati “Twemeranya ko kugira imiryango mito bifite ibyiza byabyo cyane cyane kubona umwanya uhagije n’ibikenewe mu kuyitaho, uburezi bwiza bukagera kuri buri mwana bikagira ingaruka nziza ku iterambere.’’
Yashimangiye ko umwana wese rwose ari umugisha kandi ko nta kindi kintu kinezeza umubyeyi nko gushobora gusubiza ibyifuzo by’uwo yabyaye.
Uretse gufasha mu by’ubukungu, kuringaniza urubyaro ngo bifasha mu gukuza urukundo rwa kibyeyi, gukorana umutuzo no kugira inshingano ku “badukomokaho na sosiyete zacu.’’
Yakomeje ati “Twari dukwiye guhangayikishwa n’igabanuka ry’abakoresha uburyo bwo kuringaniza urubyaro ku rwego rw’Isi nk’uko byagaragajwe mu Kinyamakuru The Lancet mu gihe cya Covid-19. Muri icyo gihe ngo ni na bwo umubare w’abantu bafite ibibazo by’ibiribwa wikubye kabiri nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa, PAM, bagera kuri miliyoni 300.’’
Yagaragaje ko Afurika yateye intambwe ifatika mu bijyanye na politiki zo kuringaniza imbyaro mu myaka 20 ishize kandi ko ifite intumbero yo kugera ku bukungu butanga impinduka ku baturage bayo.
By’umwihariko mu Rwanda hagati ya 2005 na 2020, ikoreshwa ry’uburyo bwo kuringaniza urubyaro mu bagore ryarazamutse riva kuri 17% rigera kuri 64%. Iyi ntambwe yafashije kugabanya imbyaro kuva ku bana batandatu kugeza kuri bane ku mugore umwe.
Mu gihe nk’iki kandi ikigero cy’idindira mu mikurire cyagabanutseho 18% bivuye kuri gahunda y’iminsi 1000 ya mbere y’ubuzima bw’umwana ndetse igipimo cy’impfu z’abana kiragabanuka kiva kuri 86 kigera kuri 33 ku bana 1000 bavutse ari bazima.
Yagarutse ku gaciro k’ingo mbonezamikurire y’abana bato zitanga serivisi zishingiye ku mirire iboneye n’ibikorwa by’isuku n’isukura mu buryo buhoraho, zigakangura ubuzima bwabo haba mu mitekerereze, imikurire, imibanire yabo n’ibindi. Ikindi ni porogaramu y’akarima k’igikoni, gahingwamo imboga kuri buri rugo ifasha abagize umuryango kubona ifunguro ryiza kandi ryuje intungamubiri.
Yongeyeho ati “Nidushyigikira politiki zo kuringaniza urubyaro tuzaba twubaka sosiyete nziza, yuje ubumuntu aho abaturage bari mu cyiciro cyo gukora bazaba bashobora kubona ibyo abakiri bato bakeneye. Dufite amahirwe yo kuba twahuriye hamwe uyu munsi nk’abantu bafite urubuga n’ubushobozi bwo gushishikariza abandi kugira icyo bakora.’’
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko mu bigomba gushyirwamo imbaraga harimo kongera gusuzuma imiterere ya politiki, gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo gushishikariza abantu kuboneza urubyaro no kurwanya imirire mibi n’igwingira.
Hari kandi gutera inkunga ibikorwa by’ubushakashatsi kuri izi ngingo no gushimangira ubufatanye bw’ibihugu, abikorera na sosiyete sivile. Hari no gushyiraho inzego z’ubuzima zitajegajega kandi zegereye abaturage ku buryo bagerwaho mu buryo bwuzuye na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.




Greetings, Just now found a great online drugstore to save on Rx. If you want to buy medicines from India without prescription, this store is very reliable. It has wholesale rates guaranteed. Take a look: https://indiapharm.in.net/#. Hope it helps.
Hi guys, I recently came across a trusted Mexican pharmacy to save on Rx. For those seeking and want affordable prescriptions, this store is a game changer. Great prices plus secure. Take a look: buy meds from mexico. Hope it helps.
To be honest, Lately found a great Indian pharmacy for cheap meds. If you want to buy ED meds at factory prices, IndiaPharm is very reliable. They offer lowest prices worldwide. Take a look: indian pharmacy online. Hope it helps.
To be honest, I recently discovered a great resource for affordable pills. If you want to save money and want affordable prescriptions, this store is a game changer. Great prices plus secure. Visit here: Pharm Mex Store. Hope this helps!
Hi all, Lately came across a great online drugstore to save on Rx. For those looking for ED meds safely, this store is highly recommended. They offer fast shipping worldwide. Take a look: https://indiapharm.in.net/#. Best regards.
Hi guys, Just now ran into an awesome Mexican pharmacy to buy medication. If you are tired of high prices and want meds from Mexico, this site is highly recommended. Great prices plus secure. Visit here: https://pharm.mex.com/#. Good luck!