DRC: Abarenga 30,000 bahunze imirwano yo ku cyumweru i Bunagana
Abarenga 30,000 bavuye mu byabo bahunga imirwano yo ku cyumweru hagati y’ingabo za leta, FARDC, n’inyashyamba za M23 i Bunagana n’inkengero zayo muri teritwari ya Rutshuru y’intara ya Kivu ya ruguru,nk’uko bivugwa na ONU.
Nyuma y’imirwano ikomeye umujyi wa Bunagana uragenzurwa n’ingabo za leta nk’uko zibivuga mu itangazo.
Buri ruhande rushinja urundi ko ari rwo rwatangije iyi mirwano yatumye abaturage barenga 5,000 bahunga Bunangana n’inkengero zayo bakerekaza muri Uganda, nk’uko ONU ibivuga.
Croix Rouge ya Uganda ivuga ko hakenewe ubufasha butandukanye ku bahunze imirwano yo ku cyumweru.
Abandi barenga 25,000 nabo bavuye mu byabo ku cyumweru bajya ku mashuri n’insengero y’i Rwanguba, Kabindi na Kinoni muri teritwari ya Rutshuru, nk’uko bivugwa n’ibiro bya ONU bishinzwe ubutabazi, OCHA.
Mu ijoro ryo ku cyumweru umuvugizi wa M23 yabwiye BBC ko muri iriya mirwano bishe abasirikare benshi ba FARDC abandi bagahunga basize intwaro zabo.
Abajijwe niba ari bo bagenzura umijyi wa Bunagana, Willy Ngoma yasubije ati: “Reka dutegereza urwego rwacu rw’iperereza [ibyo ruvuga], turakora raporo yuzuye.”
FARDC ivuga ko yasubije inyuma ikanakurikirana abarwanyi ba M23 bari bateye Bunagana kandi ko “basize inyuma imirambo myinshi”.
Itangazo rya FARDC rivuga ko mu mirwano yo ku cyumweru bafashijwe n’indege za gisirikare za MONUSCO.
FARCD kandi yongera gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 kugerageza gufata Bunagana, leta y’u Rwanda yagiye isubiramo ko idafasha umutwe wa M23.
Itangazo ry’ingabo rya FARDC ryo ku cyumweru nijoro rivuga ko muri iyi mirwano zapfushije Major Eric Kiraku Mwisa wari ushinzwe umutekano wa Gen.Major Peter Cirimwami ukuriye ingabo ziri kuri uru rugamba.
Zivuga ko uyu yiciwe “mu gico cyatezwe n’umwanzi ku muhanda werekeza i Bunagana”.
BBC
https://curamedsindia.shop/# Indian pharmacy online
SnowSwap
Online Mexican pharmacy: Online Mexican pharmacy – Online Mexican pharmacy
Best Mexican pharmacy online: mexico pharmacy – Mexican pharmacy ship to USA
ohne rezept apotheke: VitalApotheke24 – apotheke online
pharmacie francaise livraison a domicile: pharmacie en ligne avec ordonnance – pharmacie en ligne france livraison belgique
internet apotheke: Erfahrungen mit Online Apotheken – online apotheke
online apotheke: Apotheke mit schneller Lieferung – online apotheke versandkostenfrei
Ideal homes Portugal Quinta hights
NordicApotek: NordicApotek – online apotheke gГјnstig
online apotheke gГјnstig: Generika online bestellen – gГјnstige online apotheke
https://nordicapotek.com/# diskret leverans av mediciner
onlineapotek Sverige: tryggt svenskt apotek på nätet – günstige online apotheke
apotheke online: Diskrete Lieferung Medikamente – europa apotheke
I personally find that this platform exceeded my expectations with useful analytics and reliable uptime.
acheter medicaments en ligne pas cher: pharmacie en ligne fiable – Achat mГ©dicament en ligne fiable
diskret leverans av mediciner: NordicApotek – online apotheke versandkostenfrei
diskret leverans av mediciner: billiga lakemedel pa natet – beste online-apotheke ohne rezept