Andi Makuru

Canada igiye gufungura Ambasade mu Rwanda

Guverinoma ya Canada yemeje ko igiye gufungura Ambasade mu Rwanda ndetse ikagena Ambasaderi wayo mushya, mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Canada isanganywe ibiro bishinzwe inyungu zayo mu Rwanda no mu Burundi (Office of the High Commission) bikorera mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali. Biyoborwa na François Quenneville-Dumont.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Canada, Mélanie Joly, uri mu Rwanda hamwe na Minisitiri w’Intebe Justin Trudeau witabiriye inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bagize Commonwealth (CHOGM), yemeje ko ambasade igiye gutahwa.

Yanditse kuri Twitter ati “Canada igiye kongera imbaraga mu bikorwa byayo binyuze mu gufungura ambasade nshya mu Rwanda no kugira Ambasaderi mu Ubumwe bwa Afurika.”

Ambasaderi muri AU aba akorera i Addis Ababa muri Ethiopia, ahari icyicaro gikuru cy’uyu muryango.

Minisitiri Joly yakomeje ati “Uku kongera imbaraga muri dipolomasi ya Canada kugaragaza umuhate dufite mu mikoranire na Afurika n’umusanzu dushaka gutanga mu kubaka umutekano n’ituze by’akarere.”

Ibinyamakuru byo muri Canada byatangaje ko icyemezo cyo kongera imbaraga muri dipolomasi kinajyanye n’uburyo ibindi ibihugu bikomeye nk’u Burusiya n’u Bushinwa bimaze kuzamura izina ryabyo kuri uyu mugabane.

Minisitiri Joly yagize ati “Ntabwo tugomba gusigara, tugomba kwizera ko dufite abadipolomate aho ibintu bibera bafite amaso n’amatwi, bumva ibirimo kuba, kugira ngo tubashe dutanga umusanzu ufatika hamwe n’u Rwanda n’akarere kose.”

Biteganyijwe ko Justin Trudeau azava mu Rwanda akomereza mu Budage, ahateganyijwe inama y’ibihugu birindwi bifite ubukungu bwinshi, izwi nka G7.

Azakomereza i Madrid muri Espagne, ahazabera inama y’ihuriro rya gisirikare ry’ibihugu byo mu Burayi na Amerika rishinzwe gutabarana, OTAN.

Igihe

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button