Andi Makuru

Perezida Kagame ku mutwe wa Commonwealth, Madame Scotland yongerewe indi manda nk’umunyamabanga mukuru

Perezida Kagame yatangiye inshingano zo kuyobora Umuryango wa Commonwealth muri manda y’imyaka ibiri, asimbuye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, wari ufite izi nshingano.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bagize Commonwealth yateranye kuri uyu wa Gatanu kandi yagennye ko Patricia Scotland akomeza kuba Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth mu myaka ibiri iri imbere kugira ngo abashe kuzuza imyaka ine ya manda.

Manda y’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth ubusanzwe imara imyaka ine. Gusa amatora yagombaga kuba mu 2020 ntiyaba kubera icyorezo cya Covid-19. Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma yagennye ko Scotland akomeza kuyobora uyu muryango akuzuza imyaka ine.

Scotland yari ahanganye n’umukandida watanzwe na Jamaica, Kamina Johnson Smith.

Kamina Johnson Smith asanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga wa Jamaica. Afite n’inshingano zo kuba Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu.

Nyuma yo kudatorerwa uyu mwanya, yashimiye ibihugu byamubaye hafi muri uru rugendo, avuga ko bisa n’aho Imana yashatse ko akomeza gukorera igihugu cye atagiye ahandi.

Ati “Imana ntiyari yiteguye ahari ko mva muri Jamaica. Ndabakunda cyane, nzakomeza gukorana umuhate kandi ndashimira Scotland.”

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame ni we ugiye kuyobora Umuryango wa Commonwealth mu myaka ibiri iri imbere.

Ubusanzwe igihugu cyakiriye inama ya CHOGM gihita gifata n’inshingano zo kuyobora uyu muryango mu gihe cy’imyaka ibiri, kugeza ku nama itaha.

Perezida Kagame yasimbuye Johnson wari ufite izi nshingano guhera mu 2018, yagombaga kuzishyikiriza u Rwanda mu 2020 gusa inama y’uyu muryango ntiyaba kubera icyorezo cya Covid-19.

Mu gutangiza iyi nama, Boris Johnson yagize ati “Mu gihe mpererekanya izi nshingano [zo kuyobora Commonwealth] na Perezida Kagame, inshuti n’umufatanyabikorwa, ndabizi neza ko duhuje kumva kimwe icyerekezo cya Commonwealth bijyanye na gahunda mpuzamahanga zungukira abaturage bacu.”

Igihe

Inkuru bijyanye

Igitekerezo kimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button