Andi Makuru

Intumwa z’u Rwanda n’iza RDC zahuriye i Luanda muri Angola

Intumwa ziyobowe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahaga b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zahuriye i Luanda muri Angola, mu biganiro bigamije gucoca ibibazo bimaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo hatangiye inama ya mbere ya Komisiyo ihuriweho y’u Rwanda na RDC, igamije gushakira hamwe umuti ku mwuka mubi umaze iminsi hagati y’ibi bihugu aho Angola ari cyo muhuza.

Ni ibirego ahanini bishingiye ku buryo RDC ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ukomeje guhangana n’ingabo za Leta mu Burasirazuba bw’igihugu ariko rukabyamaganira kure.

U Rwanda rwo rushinja Ingabo za Congo (FARDC) gukorana n’umutwe wa FDLR washinzwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse muri ubwo bufatanye, havutsemo ubushotoranyi kuko barashe ku butaka bw’u Rwanda inshuro zitandukanye, ibitero byakomerekeje abaturage bikanangiza imitungo yabo.

Byongeye, u Rwanda rwashinje RDC gushimuta abasirikare barwo bari barinze umutekano ku mupaka ariko nyuma baza kurekurwa.

Mu nama yatangiye kuri uyu wa Gatatu, intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahaga, Dr Vincent Biruta, mu gihe RDC ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula.

Mu zindi ntumwa z’u Rwanda harimo Umuyobozi wungirije w’Iperereza rya Gisirikare, Colonel François-Régis Gatarayiha, Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola, Gasamagera Wellars n’Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Afurika, Shakilla Umutoni.

Guhuza iyi komisiyo ni umwe mu myanzuro yafashwe mu nama y’Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na RDC yabereye muri Angola ku wa 6 Nyakanga 2022.

Inama y’iyi komisiyo ihuriweho yagombaga guhura mu cyumweru gikurikiraho ariko kubera ikiriyo cyashyizweho na Leta ya Angola ku rupfu rwa Eduardo Dos Santos wigeze kuba perezida w’iki gihugu, iyi gahunda yarasubitswe.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Amb. Tete Antonio, yatangaje ko yishimiye kuba iyi nama noneho yashyize ikaba.

Yanditse kuri Twitter ati “Nishimiye cyane kwakira abavandimwe banjye ba Minisitiri Christophe Lutundula (DRC) na Vincent Biruta (Rwanda) bari i Luanda mu nama ya Komisiyo Ihoraho Ihuriweho ya DRC-Rwanda muri gahunda yo gushyira mu bikorwa gahunda yemeranyijweho, tugana kuri Afurika twifuza.”

Ubwo inama y’abakuru b’ibihugu yari isojwe, imyanzuro yatangajwe n’impande zombi yari ibusanye.

RDC ni yo yabanje gushyira hanze ko ibyemejwe bikubiye ahanini mu ngingimira zayo, harimo ko imirwano igomba guhita ihagarara, M23 ikava no mu bice byose yari imaze igihe yarigaruriye.

Ku mbuga nkoranyambaga abantu bahise batangira kwibaza ukuntu M23 ifatirwa imyanzuro kandi itari ihagarariwe mu nama. Mu gihe u Rwanda rushinjwa gutera inkunga uyu mutwe rwo ntirubikozwa ku buryo hibazwaga uko uriya mwanzuro wagezweho.

Nyuma, u Rwanda na Angola byatangaje imyanzuro ikubiye mu nyandiko isobanura inshingano za buri ruhande rurebwa n’ibibazo bya RDC mu gushakira amahoro akarere n’Uburasirazuba bwa RDC.

Ubutumwa bwa Biruta bwagiraga buti “Imyanzuro y’inama y’inyabutatu ya Luanda ni inyandiko isobanutse igaragaza inshingano n’ibigomba gukorwa n’impande zitandukanye hamwe n’abafatanyabikorwa.”

“Nta mwanzuro wo guhagarika imirwano wigeze usinywa. Gukwiza ibihuha no kuyobya uburari bigamije gutesha agaciro intego zo gushakira amahoro RDC n’akarere.”

Ni mu gihe nk’ingingo u Rwanda rwamurikiye muri iyi nama zishingiye ku bibazo rumaze imyaka irenga 20 ruvuga. Zirimo ko umutekano ku mipaka yarwo ugomba kuba nta makemwa, FDLR ishaka kuwuhungabanya ikarwanywa nk’umutwe w’iterabwoba.

Rwasabye ko uyu mutwe udakwiriye guhabwa ubufasha ubwo ari bwo bwose ngo ube watera u Rwanda kandi ko RDC idakwiye guhirahira ibirengaho ngo yemere ko FDLR itera ibisasu ku butaka bw’u Rwanda.

Inyandiko ikubiyemo ibigomba gukorwa igaragaza ko FDLR n’indi mitwe iyishamikiyeho igomba kurwanywa kandi ihohoterwa n’imvugo zibiba urwango zibasira abavuga Ikinyarwanda bikarwanywa.

Imitwe ishamikiye kuri FDLR yavuzwe muri iryo tangazo ni CNRD-FLN, RUD-Urunana, FPPH-Abajyarugamba, ifatwa nk’izingiro ry’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC, ikaba inagira uruhare mu guteza umutekano muke mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Indi ntambwe yatewe ni ijyanye no gucyura impunzi aho u Rwanda, RDC, ICGLR na HCR byahawe inshingano zo kubishyira mu bikorwa.

Ku ngingo ya M23, iyi nama yanzuye ko ibikorwa byose kuri uyu mutwe bigomba gushingira ku masezerano ya Nairobi.

Perezida w’u Rwanda muri ibi biganiro yashimangiye ko ikibazo cya M23 ari ikibazo cy’imbere mu gihugu gikwiriye gukemurwa mu buryo bwa Politiki.

Yavuze ko u Rwanda rudafite uruhare na rumwe mu bitero bya M23, rushimangira ko icyo rushyize imbere ari umutekano w’abaturage barwo.

Hemejwe kandi ko hatangira kugenzurwa ishingiro ry’ibirego u Rwanda na RDC bishinjanya. RDC ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 mu gihe rwo rushinja uyu muturanyi warwo gukorana n’umutwe wa FDLR.

Bizagenzurwa bigizwemo uruhare na Komite ihuriweho izaba iyobowe n’Umusirikare Mukuru wo muri Angola n’Ubuyobozi bwa ICGLR.

Iyi nama ya komisiyo iteranye mu gihe i Arusha muri Tanzania, kuri uyu wa 22 Nyakaga hategerejwe inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), izaganira ku ngingo zirimo umutekano mu burasirazuba bwa RDC.

Ni umuryango urimo kunoza gahunda yo kohereza ingabo muri icyo gihugu zo guhashya imitwe yitwaje intwaro irimo na M23.

Igihe

Inkuru bijyanye

Igitekerezo kimwe

  1. Great article! The depth of analysis is impressive. For those wanting more information, visit: LEARN MORE. Looking forward to the community’s thoughts!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button