Andi Makuru

Suede: Uwizeye Jean yakatiwe Burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore we

Urukiko rwo muri Suwede (Sweden) ku wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022, rwahanishije igifungo cya burundu no kugarurwa mu Rwanda, Uwizeye Jean nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore we. Uwizeye w’imyaka 38, yatawe muri yombi mu Gushyingo 2021 nyuma y’uko we ubwe yari amaze gutanga amakuru ku rupfu rw’umugore we mu gace ka Tyresö, i Stockholm muri Suwede.
Amakuru aturuka muri icyo gihugu aravuga ko Uwizeye yahamagaye Polisi ku itariki 19 Ugushyingo 2021, akababwira ko yasanze umugore we Ingabire Diane yashizemo umwuka mu rugo rwabo ubwo yari ageze mu rugo avanye abana gukinira mu busitani bwa rusange, ariko hashize amasaha make yahise atabwa muri yombi nyuma y’uko abagenzacyaha basanze inkuru ye idasobanutse.

Nyuma byaje kumenyekana ko Ingabire w’imyaka 31, yari amaze iminsi amenyesheje abavandimwe be n’inshuti ko afite ubwoba bwo kwicwa, kandi yari amaze igihe arara mu cyumba cya wenyine agakingisha urufunguzo, ndetse ngo yateganyaga no kubimenyesha Polisi kuko yari amaze iminsi yumva adatekanye.

Polisi yaje gusanga Uwizeye yarahamagaye nimero ya telefone itabaza (SOS) saa 17:37 ku itariki 19 Ugushyingo 2021, ariko iperereza ryaje gusanga yarakoresheje urufunguzo rwe yinjira mu nzu saa 16:45, habura hafi isaha imwe ngo ahamagare iyo nimero muri uwo mwanya akekwaho kwica umugore we.

Hari n’andi makuru avuga ko Ingabire yari afite gahunda yo guhunga umugabo we wari usigaye amubuza epfo na ruguru, ariko yamburwa ubuzima atabigezeho. Urukiko rwo mu Mujyi wa Nacka rwasanze Uwizeye ahamwa n’icyaha cyo guhotora umugore we ndetse akaba ashobora koherezwa gufungirwa mu Rwanda aho bombi bakomoka.

Urukiko rwanzuye rugira ruti “Ubugenzacyaha bwasanze Uwizeye Jean yariciye umugore we mu rugo rwabo mu buryo buteye ubwoba. Rugendeye kuri ibyo, urukiko rukaba rusanga icyo gikorwa cyarakoranywe ubunyamaswa bwihariye, bityo ushinjwa agomba guhanishwa igifungo cya burundu kandi akirukanwa mu gihugu kubera icyaha cy’ubuhotozi.”

Ingabire biravugwa ko yagiye muri Suwede muri 2018 asanzeyo umugabo we wari uhamaze iminsi yaragiye kwiyungura ubumenyi. Nyakwigendera wari impuguke mu ibarurishamibare, yahise abona akazi muri Gapminder Foundation, Ikigo cyo muri Suwede kidaharanira inyungu cyashinzwe na Prof. Hans Rosling, Ola Rosling na Anna Rosling Rönnlund.

Uwizeye na Ingabire bari bafitanye abana babiri, uw’imyaka ine n’uw’ibiri. Inshuti za Ingabire zatanze ubuhamya zivuga ko yari yarazimenyesheje ko yateganyaga guhunga umugabo we, wari usigaye amukorera ihohotera ku mubiri no mu mutwe. Iperereza ndetse rivuga ko nyakwigendera yari asigaye arara mu cyumba cya wenyine, ariko nabwo umugabo ngo yagerageje kwica urugi kenshi ngo amusangemo.

Abavandimwe ba Ingabire n’abagenzacyaha basanze yari yarishinganishije na mbere kubera umugabo we wamumereraga nabi amushinja kumuca inyuma. Yari yaranashyize camera ihishe mu nzu kugira ngo ijye imufata amashusho atabizi.

Muri uko kwishinganisha kwe, Ingabire yandikiye umwe mu nshuti ze agira ati “Ndumva mfite impungenge z’ubuzima bwanjye.” Hagati muri 2021 ni bwo yatangiye gushaka ubufasha hirya no hino, haba muri Polisi no mu miryango ifasha abari mu kaga.

Mu minsi yabanzirije iyicwa rye, umuntu wo mu muryango wa Ingabire yavugishije umugabo we ariko aterwa impungenge n’uburyo yamusubije, akigamba kenshi ko azamwica. Uwo muvandimwe ni ko guhita amenyesha Ingabire ko agomba gushaka uburyo yakiza ubuzima bwe agashaka aho ahungira, ariko igihe cyari cyamaze kumushirana.

Umucamanza wo muri Suwede witwa Jessica Sandberg waburaniraga umuryango wa Ingabire, yavuze ko umwanzuro w’urukiko watumye byibuze umuryango wa nyakwigendera ubasha kugoheka nyuma yo guhabwa ubutabera.

Hari n’andi makuru avuga ko Ingabire yigeze gutandukana n’umugabo we Uwizeye, ariko bakaza kungwa n’imiryango yombi, ariko mu mwaka ushize, Ingabire yagaragaje ko ibintu byongeye kumera nabi ndetse ko yateganyaga kugaruka mu Rwanda mu Kuboza (2021), kugira ngo abashe kuruhuka no kuganira n’abo mu miryango yabo.
Iyi nkuru dukesha KT Press, iravuga ko urupfu rwa Ingabire rwashenguye cyane Abanyarwanda bari muri Diaspora by’umwihariko ababa muri Suwede, aho nyakwigendera yari umwe mu bagize inama ya Disaporo Nyarwanda.

Uwizeye Jean ni muntu ki?

Uwizeye Jean ni impuguke mu birebana n’Ubukungu no gusesengura imibare (Data Analyst), afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) mu Bumenyi (Science) n’Ubukungu (Economics), yaboneye muri Kaminuza yo muri Suwede Swedish University of Agricultural Sciences (SLU) yinjiyemo muri 2017. Afite n’impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s) mu Bukungu yaboneye muri Kaminuza y’u Rwanda (UR). Mbere yo kujya muri Suwede, yakoraga nk’impuguke mu bukungu, mu Kigo cy’u Rwanda cy’Umutungo Kamere (RNRA).

Mu butumwa bumwerekeyeho yanditse ku rubuga rwa LinkedIn, Uwizeye Jean aragira ati: “Ndangwa no kugira umurava, gufatanya n’abandi, nkaba umuntu ushingira akazi ku gushaka ibisubizo nkaba intyoza mu biganiro kandi nshyigikira guhanga udushya nk’uburyo buboneye butuma umuntu ashyiraho ake mu kubungabunga ubuzima ku isi.”

Uwizeye yanakoze mu mishinga itandukanye nk’impuguke mu gutanga ubumenyi, harimo uwa Enabel Rwanda.

KT Press

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 5

  1. This piece really captured my attention! The points made were compelling and well-articulated. I’d love to hear what others think about this topic. Click on my nickname for more interesting reads and discussions.

  2. Great weblog here! Additionally your site loads up fast! What host are you the use of? Can I am getting your associate hyperlink to your host? I wish my site loaded up as fast as yours lol

  3. you are actually a good webmaster. The site loading velocity is amazing. It kind of feels that you’re doing any unique trick. Moreover, The contents are masterwork. you’ve done a magnificent process on this matter!

  4. Hey just wanted to give you a quick heads up. The text in your content seem to be running off the screen in Chrome. I’m not sure if this is a formatting issue or something to do with internet browser compatibility but I figured I’d post to let you know. The design and style look great though! Hope you get the problem fixed soon. Cheers

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button