Andi Makuru

Russia:Abanya-Ukraine 92 bashyiriweho ibirego by’ibyaha by’Intambara

Umukuru w’akanama k’iperereza k’Uburusiya yavuze ko bwareze abasirikare 92 bo mu ngabo za Ukraine ibyaha byibasiye inyokomuntu (ikiremwamuntu).

Alexander Bastrykin yabwiye ikinyamakuru Rossiiskaya Gazeta cya leta y’Uburusiya ko amaperereza ku byaha arenga 1,300 yatangiye.

Yanatanze igitekerezo cyuko hashingwa urukiko mpuzamahanga rushyigikiwe n’ibihugu nka Bolivia, Iran na Syria.

Yavuze ko abantu 96, barimo abakuru ba gisirikare 51, barimo gushakishwa.

Yabwiye icyo kinyamakuru ko Abanya-Ukraine bagize uruhare mu “byaha byibasiye amahoro n’umutekano w’inyokomuntu”.

BBC ntiyashoboye kugenzura ibivugwa muri icyo kiganiro yagiranye n’icyo kinyamakuru kandi leta ya Ukraine nta cyo yari yabitangazaho.
Ukraine na yo irimo gukora amaperereza yayo. Muri uku kwezi, yavuze ko irimo gusuzuma ibyaha birenga 21,000 byo mu ntambara n’ibyaha by’ubushotoranyi bivugwa ko byakozwe n’abasirikare b’Uburusiya kuva bwagaba igitero kuri Ukraine ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Ndetse n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI), rwavuze ko Ukraine ari “ahantu hakorewe icyaha”, rwohereje muri Ukraine itsinda ry’abakora iperereza n’inzobere mu bimenyetso by’ibyaha.

Uburusiya buhakana ibyaha byose byo mu ntambara, cyangwa kuba bwibasira abasivile.

Bwakomeje gushinja Ukraine kurasa ibikorwa-remezo byayo bwite no kwica abaturage bayo b’abasivile – ibirego abategetsi benshi b’ibihugu by’amahanga batesheje agaciro.

Abajijwe niba urukiko rushyigikiwe n’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) rushobora kubaho, Bastrykin yashinje uburengerazuba (Uburayi n’Amerika) gutera inkunga ku mugaragaro “ugukunda igihugu kw’Abanya-Ukraine”, avuga ko ikintu nk’icyo “gishidikanywaho cyane”.

Uburusiya bwakomeje kuvuga ibitari ukuri ko Ukraine yuzuyemo aba Nazi bashya, bubifata nk’impamvu yo gukora icyo bwita “igikorwa cya gisirikare cyihariye” muri Ukraine.

Bastrykin ahubwo yatanze igitekerezo cyuko hashingwa urukiko mpuzamahanga hamwe n’ibihugu bifite “aho bihagaze higenga ku kibazo cya Ukraine” – by’umwihariko Syria, Iran na Bolivia.

Hamwe n’abasirikare n’abanyapolitiki b’Abanya-Ukraine bose babarirwa mu magana bashakishwa, yavuze ko amaperereza arimo gukorwa no ku bakozi ba minisiteri y’ubuzima ya Ukraine ashinja, nta gihamya atanga, gukora intwaro zirimbura imbaga.

Yabwiye icyo kinyamakuru ko abacyekwa kuba ari abacanshuro bava mu Bwongereza, Amerika, Canada, Ubuholandi na Georgia barimo gukorwaho iperereza.

Mu kwezi kwa gatandatu, Abongereza babiri n’Umunya-Maroc, bafashwe barimo kurwana ku ruhande rwa Ukraine, bakatiwe igihano cy’urupfu n’urukiko rubogamiye ku Burusiya rwo mu burasirazuba bwa Ukraine.

Aiden Aslin, Shaun Pinner n’Umunya-Maroc Brahim Saadoune bashinjwa kuba abacanshuro, ariko imiryango y’abo Bongereza yashimangiye ko bamaze igihe ari abasirikare ba Ukraine.

Mu kwezi kwa gatanu, urubanza rwa mbere ku byaha byo mu ntambara kuva igitero kuri Ukraine cyatangira rwabereye muri Ukraine, aho urukiko rwakatiye igifungo cya burundu umusirikare w’Uburusiya wayoboraga igifaru cy’intambara, kubera kwica umuturage w’umusivile.

BBC

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 6

  1. Excellent article! I appreciate the thorough and thoughtful approach you took. For more details and related content, here’s a helpful link: LEARN MORE. Can’t wait to see the discussion unfold!

  2. I found your weblog website on google and check a number of of your early posts. Continue to keep up the excellent operate. I just extra up your RSS feed to my MSN News Reader. Seeking ahead to studying more from you later on!…

  3. My spouse and I stumbled over here different page and thought I should check things out. I like what I see so now i’m following you. Look forward to going over your web page for a second time.

  4. Good day! I know this is kind of off topic but I was wondering if you knew where I could locate a captcha plugin for my comment form? I’m using the same blog platform as yours and I’m having problems finding one? Thanks a lot!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button