Andi Makuru

Ubushinwa bwatangiye imyiyereko ya gisirikare ikomeye nyuma y’uruzinduko rwa Pelosi muri Taiwan

Ubushinwa burimo gutangira imyiyereko ya gisirikare ya mbere ikomeye cyane mu nyanja zikikije Taiwan, nyuma yuko umukuru w’inteko ishingamategeko y’Amerika Nancy Pelosi akoreye uruzinduko kuri iki kirwa (izinga mu Kirundi).

Iyi myiyereko yatangiye saa sita z’amanywa (12:00) ku isaha yaho, saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6:00) zo mu Rwanda no mu Burundi, kandi mu tuce twinshi yitezwe kubera mu ntera ya kilometero 19 uvuye kuri iki kirwa.

Taiwan yavuze ko Ubushinwa burimo kugerageza guhindura uko ibintu bisanzwe bimeze muri ako karere.

Pelosi yakoreye muri Taiwan uruzinduko rugufi ariko rwateje impaka. Ubushinwa bufata Taiwan nk’intara yabwikuyeho.

Iyi myiyereko ni igisubizo cy’Ubushinwa kuri urwo ruzinduko, nubwo bwanaburijemo ubucuruzi bumwe na bumwe n’iki kirwa.

Ubushinwa buvuga ko iyi myiyereko ibera mu nzira zo mu mazi zikoreshwa cyane kandi irabamo no kurasa amasasu nyamasasu.

Taiwan ivuga ko iyi myiyereko ari ugufunga inyanja n’ikirere, ndetse yavuze ko ku wa gatatu yakoranyije indege z’intambara mu rwego rwo kwirukana indege z’intambara z’Ubushinwa.

Umusesenguzi Bonny Lin yabwiye BBC ko igisirikare cya Taiwan kibyitwaramo mu buryo bwo kwigengesera, ariko ko hakiri ibyago byuko habaho gukozanyaho.

Yagize ati: “Urugero, niba Ubushinwa bufashe icyemezo cyo kugurukiriza indege hejuru y’ikirere cya Taiwan, birashoboka ko Taiwan ishobora kugerageza kuzikurikira. Tukaba twashobora kubona kugonganira mu kirere, tukaba dushobora kubona ibintu byinshi bitandukanye biba”.

Igisirikare cya Taiwan cyanarashe ibishashi byo kwirukana indege zitamenyekanye, bishoboka ko ari indege ntoya zitarimo umupilote (drone), zari zirimo zigurukira hejuru y’ibirwa bya Kinmen, biri hafi y’ubutaka bw’ibanze bwa Taiwan.

Leta ivuga ko minisiteri nyinshi za Taiwan zibasiwe n’ibitero byo mu ikoranabuhanga mu minsi ya vuba ishize.

Taiwan yasabye amato (ubwato) yayo gushakisha izindi nzira mu kwirinda iyo myiyereko, kandi Taiwan iri mu biganiro n’Ubuyapani na Philippines bituranye, mu rwego rwo gushakisha indi mihanda y’indege.

Jake Sullivan, umujyanama w’Amerika ku mutekano, yavuze ko iyo myiyereko ya gisirikare itarimo gushyira mu gaciro, aburira ko ishobora kurenga igaruriro.

Mu kiganiro ku wa gatatu na National Public Radio, yavuze ko Amerika yari yizeye ko Ubushinwa buzirinda ko “ibintu bifata indi ntera ishobora gutuma habaho ikosa cyangwa kubara nabi” mu kirere cyangwa mu nyanja.

Ubushinwa na Taiwan: Iby’ibanze

Kuki Ubushinwa na Taiwan bifitanye umubano mubi?

Ubushinwa na Taiwan byatandukanyijwe mu gihe cy’intambara yo gusubiranamo kw’abaturage yo mu myaka ya 1940, ariko Ubushinwa bushimangira ko icyo kirwa hari igihe kizagera bukacyisubiza, no ku ngufu bibaye ngombwa.

Taiwan itegetswe gute?

Iki kirwa gifite itegekonshinga ryacyo, abategetsi batowe binyuze mu buryo bwa demokarasi, ndetse gifite ingabo zigizwe n’abasirikare hafi 300,000

Ni nde wemera Taiwan?

Ibihugu bicyeya gusa ni byo byemera Taiwan. Byinshi ahubwo byemera leta y’Ubushinwa. Amerika nta mubano uzwi ifitanye na Taiwan, ariko ifite itegeko riyisaba guha icyo kirwa ubushobozi bwo kwirinda ubwacyo.

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 2

  1. Hello There. I found your blog using msn. This is an extremely
    well written article. I will make sure to bookmark it and return to
    read more of your useful information. Thanks for the post.
    I’ll definitely return.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button