Kagame na Tshisekedi bemereye Amerika kugabanya ubushyamirane.

Ibiro bya Perezida w’Amerika – White House – bivuga ko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bemeye ko “bateganya gufata ingamba zihariye zo kugabanya ubushyamirane buriho ubu” hagati y’ibihugu byombi.
White House ivuga ko Avril Haines, umukuru w’ubutasi bw’Amerika, n’itsinda bari bari kumwe, bagiriye uruzinduko mu Rwanda no muri DR Congo ku cyumweru gishize no ku wa mbere w’iki cyumweru.
Ku wa kabiri, ibiro bya Perezida w’u Rwanda byavuze ko Haines n’itsinda bari kumwe bari mu Rwanda kuri icyo cyumweru, baganira “ku buryo bwo guhosha ubushyamirane no gucyemura impamvu shingiro z’uko ibintu bimeze mu rwego rw’umutekano mu burasirazuba bwa DRC”.
Mu itangazo, White House yagize iti: “Mu kuzirikana amateka maremare y’intambara muri aka karere, ba Perezida Kagame na Tshisekedi barateganya gufata ingamba zihariye zo kugabanya ubushyamirane buriho ubu binyuze mu gucyemura impungenge z’umutekano z’ibihugu byombi”.
Amerika ivuga ko izo ngamba zishingiye ku byemejwe mbere, byo muri gahunda ya Luanda na Nairobi, byafashijwemo n’abaturanyi b’ibyo bihugu.
Leta y’Amerika ivuga ko yakiriye neza izo ngamba Kagame na Tshisekedi bateganya gufata kandi ko izazikurikirana.
Ibiro bya Perezida wa DR Congo na byo ku wa kabiri byatangaje ko mu gitondo cyo ku wa mbere Tshisekedi na Haines bagiranye ibiganiro by'”amasaha arenga abiri” ku mutekano mu burasirazuba bw’igihugu.
Nta cyatangajwe nyirizina kuri izo ngamba Kagame na Tshisekedi bateganya gufata.
Ariko kuri uwo munsi wo ku wa kabiri, ari na wo ibiro bya Perezida Tshisekedi byatangajeho iby’inama yagiranye na Haines, igisirikare cya DR Congo (FARDC) cyasohoye itangazo riburira abasirikare ku bijyanye n’umutwe w’inyeshyamba w’Abanyarwanda urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa FDLR, ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo.
Leta y’u Rwanda yakomeje gushinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukorana na FDLR, ikirego ubwo butegetsi buhakana, bukongeraho ko FDLR yacitse intege binyuze mu bikorwa bya gisirikare ingabo z’u Rwanda na FARDC bakoranye mu gihe cyashize byo kurwanya uwo mutwe.
Mu butumwa bwa videwo bwo ku rubuga X, umuvugizi wa FARDC Jenerali Majoro Sylvain Ekenge yagize ati:
“Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zimenyesheje buri musirikare wese, ipeti yaba afite iryo ari ryo ryose, ko bibujijwe mu buryo bukomeye kandi buzira inenge kugirana [umubano] cyangwa kuvugana, ku mpamvu iyo ari yo yose, na […] FDLR.”
Gen Maj Ekenge yongeyeho ko uzarenga kuri iryo tegeko azatabwa muri yombi kandi ko “azahura n’imbaraga z’amategeko nkuko bijyanye n’ibiteganywa mu mategeko n’amabwiriza bikurikizwa mu ngabo zacu”.
Leta ya DR Congo yakomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe w’inyeshyamba wa M23 urwanya ubutegetsi bwa DR Congo ukorera mu burasirazuba bw’igihugu, ikirego u Rwanda ruhakana.
Mu kiganiro mu cyumweru gishize yagiranye n’ibitangazamakuru France 24 na RFI, ubwo yari abajijwe niba kuri we afata ko Perezida Kagame ari we “muyobozi nyakuri wa M23”, Tshisekedi yasubije ati: “Rwose”.
Uru ruzinduko rw’umukuru w’ubutasi bw’Amerika rubaye nyuma y’ibyumweru hafi bibiri Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken avuganye kuri telefone na Kagame na Tshisekedi.
Icyo gihe yabasabye gukura abasirikare ku mupaka, mu guhosha umwuka w’ubushyamirane ku mupaka w’ibihugu byombi.
Runabaye mu gihe hasigaye ukwezi ngo habe amatora ya perezida muri DR Congo ateganyijwe ku itariki ya 20 Ukuboza (12).
Tshisekedi yavuze ko bitazashoboka ko ayo matora aba muri teritwari za Masisi na Rutshuru mu ntara ya Kivu ya Ruguru kubera umutekano mucye uharangwa.
Imirwano yongeye kubura mu bice bimwe bya Kivu ya Ruguru guhera mu ntangiriro y’Ukwakira (10), hagati ya M23 n’ingabo za DR Congo n’imitwe yitwaje intwaro izishyigikiye.
Hari nyuma y’amezi atandatu yari ashize muri rusange hari agahenge.
Intambara hagati ya M23 na FARDC yongeye kubura kuva mu mpera y’umwaka wa 2021.
bbc
en gГјvenilir bahis casibom resmi gГјvenilir deneme bonusu veren siteler casibom1st.shop
sweet bonanza 1st: sweet bonanza slot – sweet bonanza giris sweetbonanza1st.shop
en iyi casino sitesi: casibom 1st – betler casibom1st.com
casino siteleri 2025: casino siteleri – slot casino siteleri casinositeleri1st.com
sweet bonanza yorumlar sweet bonanza slot sweet bonanza yorumlar sweetbonanza1st.com
deneme bonusu veren siteler: deneme bonusu veren siteler – deneme bonusu veren siteler casinositeleri1st.com
casino siteleri 2025: slot casino siteleri – guvenilir casino siteleri casinositeleri1st.com
https://casibom1st.com/# en yeni kaГ§ak bahis siteleri
Mexican pharmacy ship to USA: mexican pharmacy – mexican pharmacy
UsMex Pharm mexican pharmacy Mexican pharmacy ship to USA
certified Mexican pharmacy: usa mexico pharmacy – mexican pharmacy
UsMex Pharm: mexican drugstore online – UsMex Pharm
UsMex Pharm: UsMex Pharm – USMexPharm
online shopping pharmacy india: USA India Pharm – UsaIndiaPharm
UsaIndiaPharm USA India Pharm top 10 pharmacies in india
п»їlegitimate online pharmacies india: mail order pharmacy india – pharmacy website india
Online medicine home delivery: mail order pharmacy india – UsaIndiaPharm
UsaIndiaPharm USA India Pharm USA India Pharm
reputable indian pharmacies: UsaIndiaPharm – best online pharmacy india
buy medicines online in india: india pharmacy mail order – USA India Pharm
world pharmacy india USA India Pharm best online pharmacy india
https://usaindiapharm.com/# UsaIndiaPharm
indian pharmacy: best india pharmacy – UsaIndiaPharm
india pharmacy mail order: UsaIndiaPharm – top online pharmacy india
USA India Pharm: UsaIndiaPharm – UsaIndiaPharm
https://usaindiapharm.com/# best online pharmacy india
precription drugs from canada: best canadian pharmacy to buy from – buy drugs from canada
canadian pharmacy 24: canadian mail order pharmacy – USACanadaPharm
usa canada pharm usa canada pharm USACanadaPharm
canadian pharmacy antibiotics: USACanadaPharm – usa canada pharm
usa canada pharm USACanadaPharm usa canada pharm
canadian pharmacy 24 com: usa canada pharm – buy drugs from canada
the canadian drugstore: usa canada pharm – USACanadaPharm
usa canada pharm: canada drugs online reviews – canadian pharmacy online store