Andi Makuru

Umugambi uhuje Ndayishimiye na Tshisekedi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze ko azakomeza gukora ibishoboka byose agafasha urubyiruko rw’u Rwanda kwibohora agakuraho ubuyobozi buriho.

Aya magambo ya Ndayishimiye y’ubushotoranyi ku Rwanda, yayavuze kuri iki Cyumweru, mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rusaga 500 i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Ndayishimiye yumvikanye abwira uru rubyiruko ko abaturage bo mu Karere babanye neza, ko ikibazo ari abo yise abayobozi babi.

Yakomeje avuga ko yiteguye gukomeza urugamba arimo kugeza n’Abanyarwanda batangiye kotsa igitutu ubuyobozi bwabo.

Ati “Mu Karere abaturage babanye neza, ndabizi neza ko nta bibazo biri hagati y’abaturage, ahubwo ikibazo ni abayobozi babi. Urugamba turimo rugomba gukomeza kugeza ubwo n’abaturage b’u Rwanda nabo batangiye kugaragaza igitutu kuko ntekereza ko urubyiruko rw’u Rwanda rudashobora kwemera gukomeza kuba imfungwa mu karere.”

Iyi mvugo ya Ndayishimiye ishimangira ko yiteguye gutanga umusanzu mu guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda mu cyo yise ‘kubohora urubyiruko rwagizwe imfungwa’, isa n’iyunga mu ya mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi wagiye agaragaza kenshi ko arajwe ishinga no gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.

Ku ikubitiro mu bahise bamaganira kure iyi mvugo ya Perezida Ndayishimiye harimo na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, wagaragaje ko aya magambo y’uyu Mukuru w’Igihugu agayitse.

Ati “Ntabwo byumvikana uburyo Umuyobozi w’Igihugu cyo muri Afurika ushinzwe urubyiruko, amahoro n’umutekano yifata akajya imbere y’ibendera ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, akizeza Abanyafurika guhirika ubutegetsi bwa Guverinoma yashyizweho mu buryo bwemewe n’amategeko.”

“Ni ibintu birenze kure gutandukira inshingano yahawe muri Gashyantare 2023, ahubwo ni no gutandukira cyane amahame yatumye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ushingwa.”

Mu mpera za 2023 nibwo umwuka mubi wongeye gututumba hagati y’u Rwanda n’u Burundi, nyuma y’uko Perezida Ndayishimiye yumvikanye avuga ko iki gihugu cy’igituranyi gishyigikira Umutwe wa RED- Tabara urwanya ubutegetsi bwe.

Ni ibirego u Rwanda rwamaganiye kure, rushimangira ko nta nyungu rufite mu guhungabanya umutekano w’u Burundi, cyane ko ahubwo hari hashize igihe rushyikirije iki gihugu, bamwe mu barwanyi b’umutwe wa RED Tabara barwinjiyemo binyuranyije n’amategeko.

Kuva icyo gihe Perezida Ndayishimiye asa n’uwiyunze kuri mugenzi we, Félix Tshisekedi, umaze igihe kinini yarijunditse u Rwanda.

Ubufatanye bw’aba bombi bwongeye kugaragara ku wa Gatandatu, mu muhango w’irahira rya Tshisekedi winjiye muri manda ye ya kabiri.

Ubwo Ndayishimiye yinjiraga ahabereye uyu muhango, abanyamakuru ba Televiziyo y’Igihugu muri RDC, RTNC, bavuze ko ari inshuti ikomeye y’igihugu kuko yiyemeje kunga ubumwe na Tshisekedi mu kibazo cy’u Rwanda.

Amakuru ahari yizewe ashimangira ko umubano wa Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi ashingiye kuri 5000$ Leta ya RDC yemeye kujya yishyura buri kwezi kuri buri musirikare umwe w’u Burundi, uri mu Burasirazuba bw’iki gihugu mu rugamba rwo kurwanya M23, Ingabo z’iki gihugu zihuriyemo n’iza FARDC.

Igihe.com

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 127

  1. ?Warm greetings to all the jackpot hunters !
    Ethical analyses of secure anonymous gaming interfaces assess potential harms and benefits. These papers stress harm reduction and informed consent. Academia recommends clear disclosure and robust safeguards.
    Comparative reports include anonymous wagering research to illustrate privacy trade-offs. Authors focus on methodology and measurable outcomes. Recommendations tend toward consumer protection and transparency.
    О±ОЅО±О»О·П€О· П‡П‰ПЃО№П‚ П„О±П…П„ОїПЂОїО№О·ПѓО·: challenges and concerns – п»їhttps://bettingwithoutidentification.xyz/#
    ?I wish you incredible jackpots!
    illegal betting companies

  2. ?Warm greetings to all the expert bettors !
    Case studies of secure anonymous gaming interfaces examine technical and legal challenges. The objective is critical assessment rather than advocacy. betting without identificationFindings are shared to help policymakers and developers.
    Comparative reports include privacy-first casino platforms to illustrate privacy trade-offs. Authors focus on methodology and measurable outcomes. Recommendations tend toward consumer protection and transparency.
    betting without identification: risks and consequences – п»їhttps://bettingwithoutidentification.xyz/#
    ?I wish you incredible spins !
    ПѓП„ОїО№П‡О·ОјО±П„О№ОєО· П‡П‰ПЃО№Пѓ П„О±П…П„ОїПЂОїО№О·ПѓО·

  3. online casinos licensed in usa, free slot machine games united states and best
    online casino canada no deposit bonus, or australia future of gambling
    research (Mose) sites

  4. A warm greeting to all the fortune adventurers !
    One of the biggest advantages of choosing no deposit bonus casino greece is that it allows players to test games without initial investment. . Whether you prefer slots or live dealer games, no deposit bonus casino greece gives you a way to start playing instantly. Gamers often recommend checking no deposit bonus casino greece when comparing bonuses across different casinos in Greece.
    Experts agree that bonus no deposit attracts both beginners and experienced gamblers seeking extra value. For anyone who wants to maximize rewards, bonus no deposit can be the perfect starting point in online gambling. Sites that feature bonus no deposit usually combine security, variety, and instant accessibility for users.
    Your Guide to Finding no deposit bonus greece Safely – п»їhttps://nodepositbonusgreece.xyz/#
    May you have the fortune to enjoy incredible rounds !
    bonus no deposit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button