Polisi yamurikiye abagize Inteko ibijyanye n’impanuka zo mu muhanda mu myaka itatu ishize
Abasenateri bagaragaje impungenge ku izamuka ry’umubare w’abahitanwa n’impanuka zo mu muhanda nubwo hari ingamba zafashwe mu rwego rwo kuzikumira.
Nibura abantu 1971 bishwe n’impanuka kuva mu 2020 nk’uko imibare Polisi y’Igihugu yamurikiye Komisiyo ya Sena ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano kuri uyu wa Kabiri, ibigaragaza.
Umujyi wa Kigali ni wo wagize abantu benshi bahitwanywe n’impanuka aho bagera kuri 493 ugakurikirwa n’Intara y’Iburasirazuba na 492, Intara y’Amajyepfo ifite 407, iy’Iburengerazuba ikurikiraho n’abagera kuri 329 naho iy’Amajyaruguru ikagira 250.
Komiseri muri Polisi ushinzwe ibikorwa n’ituze muri rubanda, CP George Rumanzi, yabwiye abasenateri ko nubwo Umujyi wa Kigali ari wo ubamo impanuka kurusha ahandi, inyinshi zidatwara ubuzima bw’abantu.
Polisi itangaza ko 84% by’abahitanywe n’impanuka nta ruhare bazigizemo. Abagera kuri 34% bari abanyamaguru mu gihe 24% bari abamotari naho 24% bari abanyonzi nk’uko inkuru dukesha Newtimes ibivuga.
Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano muri Sena, Murangwa Hadidja yavuze ko nubwo hari ingamba nyinshi zafashwe hagamijwe gukumira impanuka zo mu mihanda n’impfu zifitanye isano na zo, umubare w’impanuka ukomeje kwiyongera.
Muri izo ngamba harimo gushyira mu modoka utugabanyamuvuduko, camera zigenzura umuvuduko ku mihanda, amategeko akomeye n’igenzura ry’ubuziranenge bw’ibinyabiziga.
Mu myaka itatu ishize habaye impanuka zigera ku 21,459. Umwaka wa 2020 wasize habaye impanuka 4,000. Mu mwaka wakurikiyeho zabaye 8,000 mu gihe uyu mwaka hamaze kuba izigera ku 8500 uhereye muri Mutarama 2022.
Senateri Havugimana Emmanuel yavuze ko ubwiyongere bw’impfu ziterwa n’impanuka zo mu muhanda bufitanye isano n’umubare w’ibinyabiziga biri mu Rwanda.
Ati “Mu Rwanda hari imodoka ibihumbi 200 kandi impfu zatewe n’impanuka ni 1971 bivuze ko umuntu umwe akora impanuka agapfa ku modoka 100. Iki ni ikibazo gikomeye kigomba gushakirwa umuti.”
Havugimana yavuze ko mu bitera impanuka harimo imihanda mito, imodoka zishaje no kuba nta mihanda yihariye ku modoka runaka.
Ati “Igare ntirikwiye gusangira umuhanda n’amakamyo manini cyangwa bisi.”
CP Rumanzi yavuze ko mu mbogamizi harimo amategeko atakijyanye n’igihe, ingengo y’imari igenewe ibikorwa by’ubutabazi idahagije n’ibindi.
Ati “Polisi y’Igihugu igenda ivugurura serivisi zayo mu gushakira ibisubizo izo mbogamizi no kuzuza inshingano zayo.”
Excellent article! The depth of analysis is impressive. For those wanting more information, I recommend this link: FIND OUT MORE. Keen to see what others think!