Andi Makuru

Ukraine: Biden yiteguye guhura na Putin mu kurangiza intambara

Perezida Joe Biden wa Amerika yatangaje ko yiteguye guhura na mugenzi we w’Uburusiya Vladimir Putin “niba koko yaba afite ubushake bwo gushaka uko intambara irangira”.

Ari kumwe na Emmanuel Macron baganira n’abanyamakuru, Biden yavuze ko Putin ibyo ntabwo arakora.

Aba bagabo bombi bashimangiye ko bakomeza uruhande rwabo rwo kwamagana intambara y’Uburusiya.

Macron yavuze ko batazigera bahatira Ukraine kwemera ubwumvikane ibona ko itakwemera.

Bavugaga mu gihe umujyanama wa perezida wa Ukraine yavuze ko abasirikare bayo hagati ya 10,000 na 13,000 bishwe kuva Uburusiya bwatera iki gihugu tariki 24 Gashyantare(2).

Yaba Ukraine cyangwa Uburusiya nta gikunze gutangaza umubare w’abaguye mu ntambara, kandi ibyavuzwe n’uriya mujyanama Mykhailo Podolyak bitaremezwa n’igisirikare cya Ukraine.

Mu kwezi gushize, umujenerali mukuru mu ngabo za Amerika, Mark Milley, yatangaje ko abasirikare b’Uburusiya bagera ku 100,000 n’aba Ukraine bagera ku 100,000 bishwe cyangwa bagakomereka kuva intambara itangiye.

Nyuma y’ibiganiro byabo muri White House, Biden na Macron basohoye itangazo bahuriyeho ryizeza “gukomeza gufasha Ukraine kurinda ubusugire bwayo” bongera intwaro z’ubwirinzi bwo mu kirere bayoherereza ndetse n’inama mpuzamahanga kuri Ukraine izabera i Paris tariki 13 z’uku kwezi k’Ukuboza (12).

Perezida Biden yavuze ko yiteguye kuganira na Perezida Putin mu gushaka uko intambara irangira, naho mugenzi we Macron avuga ko “tutazigera dutegeka abanya-Ukraine kumvikana ibyo bo babona bidashoboka.”

Perezida Macron yavugaga hashize amasaha minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yinubiye ko ibihugu by’iburayi nta kintu gifatika bikora kugeza ubu mu buhuza.

Lavrov yasubiwemo agira ati: “Hagati aho, Macron amaze ibyumweru bibiri asubiramo ko ari gutegura ikiganiro na perezida w’Uburusiya”, yongeraho ko Uburusiya nta kimenyetso na gito cy’inzira za diplomasi irabona.

Lavrov yavuze ko umuntu nka John Kerry wahoze ashinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika ari we wigeze kubasha gukemura ibibazo kandi akinjira mu biganiro by’ukuri.
BBC

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 58

  1. ¿Saludos jugadores empedernidos
    Los sistemas de fidelizaciГіn de casinos online europeos permiten subir de nivel sin necesidad de depositar grandes sumas. casinos europeos Se valora el tiempo y la actividad del jugador. La recompensa es por compromiso, no solo dinero.
    Los casinos europeos integran software certificado que garantiza la aleatoriedad de cada tirada o jugada. Esto genera confianza entre los usuarios y elimina sospechas de manipulaciГіn. En un casino europeo, todo estГЎ bajo control.
    CГіmo aprovechar giros gratis en casino europeo – п»їhttps://casinosonlineeuropeos.guru/
    ¡Que disfrutes de grandes triunfos !

Leave a Reply to FrankSpuff Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button