Andi Makuru

RDC: Icyunamo cy’iminsi itatu kubera imvura yishe abantu 120

Minisitiri w’Intebe wa RDC yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatatu mu gihugu cyose hagomba kuba icyunamo cy’iminsi itatu, yo guha icyubahiro abantu basaga 120 bishwe n’imyuzure n’inkangu, nyuma y’imvura idasanzwe yibasiye umurwa mukuru Kinshasa.

Iyi mvura ikomeye yaguye kuva mu ijoro ryo ku wa Mbere, igeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022.

Minisitiri w’Intebe wungirije Daniel Aselo, yatangaje ko inama yahuje abayobozi bakuru b’iki gihugu, hemejwe ko Leta izishingira ibikorwa byo guherekeza abapfuye.

Yavuze ko nyuma y’iyo nama kandi, hemejwe ko inzu ziri ahantu hateye ibyago hazemezwa, zigomba gusenywa mu minsi mike iri imbere, hirindwa gupfusha abandi bantu.

Ati “Perezida wa Repubulika yasabye Minisitiri w’Intebe, na we waje kuduha amabwiriza yo kwihanganisha imiryango yose yagize ibyago kuri uyu munsi.”

Perezida Felix Tshisekedi we ari i Washington muri Leta zunze ubumwe za Amerika, aho yitabiriye inama iza guhuza icyo gihugu na Afurika, ndetse yakoranye inama n’abayobozi bari kumwe harebwa uburyo bwo gufasha abaturage bagize ibyago, n’igikwiye gukurikira.

Uretse abantu bapfuye, iyi mvura ikomeye yanateje inkangu zasenye imihanda, harimo umuhanda nimero ya mbere mu gihugu uhuza imijyi ya Kinshasa na Matadi muri Kongo-Central.

Iyi mvura kandi yangije ibikorwa remezo birimo iby’amazi n’amashanyarazi.

BBC

Inkuru bijyanye

Igitekerezo kimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button