Andi Makuru

U Rwanda ruhangayikishijwe n’akaga katerwa n’imyitwarire ya DRCongo

Leta y’u Rwanda yagaragaje ko ihangayikishijwe n’imyitwarire ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gusubiza irudubi intambwe zigeragezwa guterwa hagamijwe gushaka umuti urambye ku kibazo cy’umutekano muke cyabaye akarande mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Ku wa 23 Ugushyingo mu 2022 ni bwo Perezida João Lourenço wa Angola; Evariste Ndayishimiye w’u Burundi; Félix Antoine Tshisekedi wa RDC; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida Kenya, bahuriye i Luanda mu biganiro byamaze amasaha atandatu, hashakwa umuti w’ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.

Ni inama yari igamije ahanini kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yatuma M23 “ihita iva mu duce twa Congo yafashe.”

Iyi nama y’i Luanda yavuze ko imitwe ya “FDLR-FOCA, RED Tabara, ADF n’indi yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa Congo igomba guhita ishyira intwaro hasi, igakurikiza gahunda yo gusubizwa mu bihugu ikomokamo.”

Undi mwanzuro wafashwe ni “uguhagarika imirwano muri rusange, by’umwihariko ibitero bya M23 kuri FARDC na MONUSCO, guhera ku wa 25 Ugushyingo 2022, saa 18:00.”

Iyi myanzuro kandi yaje isanga indi yari iherutse gufatirwa mu biganiro byahuje Perezida w’u Rwanda n’uwa RDC i Luanda, ibihugu byombi bikemeza kunoza umubano haba muri politiki na dipolomasi no kubakira ku mwuka wo kwizerana hagati y’ibihugu byo mu Karere no gushyiraho uburyo bwiza bwo kuganira no kugisha inama mu buryo bwa politiki kugira ngo ikibazo cy’umutekano muke kiri mu Burasirazuba bwa RDC gikemuke.

Aba Bakuru b’Ibihugu bemeranyije ko vuba na bwangu harwanywa Umutwe wa FDLR n’imitwe yayo itandukanya nka (CNRD, FLN, RUD-Urunana na FPPH-Abajyarugamba), ari na yo nkomoko y’amakimbirane hagati y’u Rwanda na RDC kandi yakomeje no kugira uruhare rukomeye mu mutekano muke wa RDC.

Habayeho kandi kwemeranya uburyo bwo kurwanya no kwamagana imvugo zuzuye inzangano muri RDC, zakomeje kwiyongera mu bihe byashize zigamije kwibasira u Rwanda.

Mu gihe iminsi ikomeje kwicuma, kugeza ubu benshi bakomeje gushidikanya ku bushake bwa RDC mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yavuye muri ibi biganiro by’i Luanda.

Imwe mu mpamvu zishingirwaho mu kugaragara ubushake buke bwa RDC muri iyi gahunda ni imikoranire ikomeje kuranga ingabo za FARDC na FDLR.

Hari amakuru yizewe avuga ko ku wa 10 Mutarama mu ruzinduko Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC, Lt Gen Christian Tshiwewe aherutse kugirira i Goma yagiranye inama n’abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu irimo n’uw’iterabwoba wa FDLR urimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe uko iyi mitwe yarushaho gukorana n’ingabo za Leta ya Congo ndetse n’abacanshuro iki gihugu giherutse guha akazi mu bikorwa byo kugaba ibitero kuri M23.

Iyi mikoranire ya FARDC n’iyi mitwe ihabanye n’imyanzuro y’ibiganiro by’i Luanda yavugaga ko RDC ikwiriye ahubwo mu gushyira imbaraga mu kwambura intwaro abarwanyi bayo.

Ikindi giteye inkeke ni uko abayobozi ba Congo mu Burasirazuba batangiye gushishikariza abaturage b’iki gihugu gukora imyigaragambyo igamije kwamagana Ingabo zihuriweho z’Akarere zoherejwe mu rwego rwo kugarurayo amahoro.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yabwiye The New Times, ko kugeza ubu hari amakuru ko imirwano ishobora kongera gusubira ibubisi.

Ati “Dufite amakuru ko imirwano igiye kongera kubyutswa nyuma y’uruzinduko Umugaba w’Ingabo za Congo yagiriye muri kariya gace.”

Yakomeje avuga ko bitaba ari ubwa mbere Leta ya Congo yica gahunda zigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’iki gihugu, agaragaraza ko igihangayikishije ari ubuzima bw’abaturage.

Ati “Ubu ntabwo bwaba ari ubwa mbere RDC yica gahunda zigamije kuzana amahoro mu Karere. U Rwanda rutewe impungenge n’igihiriri cy’abaturage bashobora guhunga ahari kubera imirwano. Nta musaruro byatanga gutera Ingabo zihuriweho n’Akarere ndetse ukarushaho gushyira ubuzima bw’abasivile mu kaga.”

“Ibiganiro bya Luanda ni yo mahirwe meza yageza ku mahoro mu Karere, impande zose kandi zigomba kubahiriza iyi myanzuro. Hejuru y’ibyo Igisirikare cya RDC kiri no guhonyora ibiganiro bya Nairobi kigakomeza gutera inkunga, guha intwaro no gukorana n’imitwe itemewe. Abayobozi b’ibihugu byo mu Karere bashyize imbaraga zidasanzwe mu gushakira amahoro RDC, ubu bwitange ntibukwiriye gupfa ubusa.”

Mu rwego rwo kurebera hamwe uko imyanzuro yafashwe yubahirizwa, Abayobozi ba M23 barimo Bertrand Bisiimwa bahuriye na Kenyatta i Nairobi mu biganiro bigamije kwerekana ubushake bw’uyu mutwe bwo gushyira intwaro hasi, ikibazo cyawo kigakemuka binyuze mu biganiro.

Abayobozi ba M23 bemeye gukomeza kubaha no gukorana n’Ingabo za EAC zishinzwe gutabara aho rukomeye zoherejwe mu Burasirazuba bwa RDC.

Izi ngabo ni zo zisigaye zigenzura uduce tumwe na tumwe M23 yavuyemo turimo Kibumba n’utundi nk’uko byemejwe n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu yabereye i Luanda muri Angola ndetse n’iy’Abagaba b’Ingabo zo mu Karere yabereye i Bujumbura ku wa 8 Ugushyingo 2022.

Abayobozi ba M23 basabye ko imvugo z’urwango zikomeje kubibwa muri Congo zahagarara.
IGIHE.COM

Inkuru bijyanye

Igitekerezo kimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button