Andi Makuru

“IKIBAZO CY’UMUTAKANO MUCYE MU KARERE CYITWA U RWANDA” TCHISEKEDI ASUBIZA CLARE AKAMANZI

Clare Akamanzi uyobora Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, yabajije Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, impamvu igihugu cye cyanze kubahiriza amasezerano ya Luanda agamije gushyira iherezo ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu cye.

Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo yabajijwe n’umwe mu bategetsi b’u Rwanda Clare Akamanzi, ku kibazo umutekano mucye muri DR Congo utera imbogamizi ku ishoramari maze amusubiza ko ‘ikibazo cy’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari kitwa u Rwanda’.

Hari mu nama ngarukamwaka ya World Economic Forum iteraniye i Davos mu Busuwisi, mu kiganiro kibanze ku “Ibikorwaremezo ku bukungu bw’ingufu zitangiza ikirere” cyabaye kuwa kabiri, Perezida Tshisekedi yari umwe mu batumirwa bacyo.

Icyo kiganiro kigana ku musozo, Claire Akamanzi ukuriye ikigo cy’iterambere mu Rwanda yasabye umwanya abaza ikibazo Tshisekedi aho yagize ati:

“Niba koko umutekano ari ikibazo gikomeye kuri wowe, iyo muba mushobora kugikemura nka leta ya DRC cyangwa igisirikare cya DRC mwakabaye mwaragikemuye ubu, ikibazo cyanjye kuri wowe ni kuki mutubahiriza ibigenwa n’amasezerano ya Luanda cyangwa Nairobi mu kubona igisubizo kirambye?”

Akamanzi, uri mu bagize guverinoma y’u Rwanda, yongeraho ati: “Ntekereza ko igisubizo kiri mu biganza byawe mu gukemura ikibazo no gufatanya n’abashobora gufasha kugikemura kuko twese twemera ko umutekano ari ingenzi cyane mu ishoramari n’ubukerarugendo kandi twese tugomba kugira uruhare rwacu.”

Uburasirazuba bwa DR Congo bumaze imyaka irenga 20 mu bibazo by’umutekano mucye uterwa n’imitwe irenga 100 yitwaje intwaro. Gusa muri iki gihe uvugwa cyane ni M23 yafashe igice kinini cya teritwari ya Rutshuru y’intara ya Kivu ya ruguru.

Mu gusubiza Akamanzi, Tshisekedi yavuze ko inama ya Luanda muri Angola yo mu Ugushyingo(11) gushize yagennye inzira z’amahoro ariko ko kugeza ubu zitubahirizwa.

Yagize ati: “[I Luanda] Twemeranyijwe iyo nzira, itegeka agahenge no gusubira inyuma ako kanya kwa M23, ifashwa n’u Rwanda, kugeza tariki 15 Mutarama (1) twagombaga kwemeza ko ibyo byakozwe kandi byarangiye.

“Ariko Madame, kugeza ubu M23 iracyari mu bice bimwe yari yarafashe nubwo hari igitutu mpuzamahanga, bakora nk’aho barimo gusubira inyuma ariko ntabyo bakora ahubwo bakomeza bazenguruka aho, bagashyira ingabo ahandi, kandi baracyari mu mijyi bafashe.”

Mu hantu M23 yafashe imaze kuva mu duce tubiri, Kibumba na Rumangabo, ibi ingabo z’akarere zoherejweyo zihagenzura zemereye BBC ko M23 yavuye aho hantu kandi ari zo zihagenzura.

Tshisekedi i Davos asubiza icyo kibazo yashinje M23 “kwica abaturage barenga 100 ahitwa Kishishe” avuga ko izo nyeshyamba zari zigamije “kubatera ubwoba kugira ngo bave muri ako gace gafite amabuye y’agaciro menshi”.

M23 ivuga ko nta bwicanyi ku baturage yakoze i Kishishe ahubwo hapfuye abarwanyi b’imitwe y’inyeshyamba mu mirwano yari igamije kuhabakura.

Tshisekedi yavuze ko ageze ku butegetsi ibihugu icyenda (9) bituranye na DR Congo buri kimwe yagihaye umushinga w’iterambere bakorana kugira ngo bateza imbere ubukungu n’amahoro.

Ati: “Ariko bamwe mu baturanyi bacu bashaka gukomeza kurwana ntabwo byashobotse ko turangiza iyo mishinga…

Yongeraho ati: “Rero madamu ikibazo cy’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari kitwa u Rwanda.”

U Rwanda ruhakana ko rufasha umutwe wa M23.

Inama ya ‘World Economic Forum’ iteranira buri mwaka i Davos kuva kuwa mbere izarangira kuwa gatanu, ihuje abategetsi batandukanye baganira ku bibazo bibangamiye iterambere ry’ubukungu ku isi n’ibisubizo bishoboka.

BBC

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 2

  1. Hey! I just wanted to ask if you ever have any problems with hackers? My last blog (wordpress) was hacked and I ended up losing many months of hard work due to no data backup. Do you have any solutions to protect against hackers?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button