Andi Makuru

U Rwanda ntiruzazuyaza kwirwanirira nirushozwaho intambara – Alain Mukuralinda

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko ntawe u Rwanda ruzashozaho intambara, ariko mu gihe rwayishorwamo rwiteguye kuyirwana kuko ibikenewe byose ngo umutekano uboneke bihari.

Ni ubutumwa yatanze kuri televiziyo y’igihugu, nyuma y’umunsi umwe RDC isohoye itangazo yakomeje gushinjamo u Rwanda gufasha M23 kuyihungabanyiriza umutekano.

Ibyo ngo byatumye M23 itava mu birindiro byose kugeza ku wa 15 Mutarama 2023, nk’itariki ntarengwa uyu mutwe wari wahawe n’inama yabereye i Luanda mu Ugushyingo umwaka ushize.

Mu itangazo riheruka, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahaga wa RDC, Christophe Lutundula, yashimangiye ko biteguye kugarura amahoro, “ikiguzi byasaba cyose.”

Mukuralinda yavuze ko u Rwanda rutazigera rushaka gutera igihugu gituranyi, kuko mu gihe rukomeje ibikorwa bitandukanye by’iterambere nk’ubukerarugedo, “bishobora kwicwa n’igisasu kimwe”, kandi kubisubiza ku murongo bigatwara imyaka myinshi.

Yakomeje ati “Ntabwo u Rwanda rero rushaka intambara, amahoro muri kariya gace ni ubukire ku Rwanda na Uganda na Tanzania, ibihugu icyenda byose bikikije Congo.”

Ku rundi ruhande, yavuze ko imipaka y’u Rwanda irinzwe, ku buryo nta wabihungabanya.

Yakomeje ati “Umutekano w’u Rwanda urarinzwe, inkiko z’u Rwanda zirarinzwe. Ibigomba gukorwa byose kugira ngo abantu batekane birakorwa, n’intambara niruyishorwamo ruzayirwana. Ntayo ruzateza, ariko niruyishorwamo ruzayirwana.”

U Rwanda si rwo rutera ibibazo

Mukuralinda yavuze ko mu gihe RDC ikomeje guhanga amaso umutwe wa M23, n’indi mitwe yose irebwa n’amasezerano ya Luanda agamije amahoro.

Mu gihe ibintu bimeze bityo, Perezida Felix Tshisekedi aheruka kuvugira mu nama i Davos mu Busuwisi ko u Rwanda ari wo muzi w’ibibazo byose byo mu karere, mu gihe mu burasirazuba bwa Congo hari imitwe irenga 130 irimo ADF, FDLR, Red Tabara n’iyindi.

Mukuralida yibajije niba Tshisekedi yaba atazi ukuri kw’ibibera mu gihugu cye, cyangwa niba akuzi ariko akakwirengagiza.

Yakomeje ati “Kubera ko nuvuga ngo u Rwanda ni wo muzi w’umutekano muke, cyumweru kirashira igisasu giturikiye i Kasindi kandi byigambwe n’umutwe wa ADF. Ese ni Abanyarwanda? Hashize iminsi umwe mu bajenerali babo ashinje umuyobozi mu Ntara ko ari we washinze umutwe wa CODECO. Ese CODECO igizwe n’abanyarwanda?”

“ADF mu minsi mike ishize yishe abantu barenga 370, bashimuta abarenga 374, uyu munsi ADF igizwe na bande?”

Uwo mutwe wa CODECO ni umwe mu yakomeje kwica abaturage benshi muri Ituri, washinzwe witwa ko ari koperative igamije guteza imbere Congo, dore ko witwa ‘Coopérative pour le développement du Congo’ mu Gifaransa.

Mu gihe Tshisekedi ako gace yagashyize mu bihe bidasanzwe bimaze igihe kinini, biheruka gutahurwa ko umwe mu bantu bari inyuma y’ibikorwa by’umutwe wa CODECO akaba n’Umugaba wawo, ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Intara ya Ituri, Siméon Tchombe.

Nk’uko ikinyamakuru Politico.cd giheruka kubitangaza, Umuvugizi w’Ingabo za Congo (FARDC) muri Ituri, Lieutenant-colonel Jules Ngongo, yavuze ko uyu muyobozi ngo uretse kuba yarashinze uyu mutwe, “ibitero byose by’uyu mutwe witwaje intwaro bitegurirwa mu rugo rwe.”

Mukuralinda yavuze ko bidakwiye kugenda ukavuga ko u Rwanda arirwo rutera ibibazo byose by’umutekano muke muri RDC no mu karere, mu gihe hariyo imitwe irenga 100 ikorera mu burasirazuba bw’igihug kandi idafite aho huriye n’u Rwanda.

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 12

  1. Howdy! Would you mind if I share your blog
    with my zynga group? There’s a lot of people that I think would really enjoy your content.
    Please let me know. Many thanks

  2. Hey, I think your website might be having browser compatibility issues.

    When I look at your website in Safari, it looks fine but when opening in Internet Explorer, it has some overlapping.
    I just wanted to give you a quick heads up! Other then that, very good blog!

  3. Thank you for another informative website. The place else may just I get
    that kind of info written in such an ideal manner? I have a undertaking that I’m simply now operating
    on, and I have been on the look out for such info.

  4. Great items from you, man. I’ve take into account your stuff prior
    to and you are simply extremely magnificent. I
    actually like what you have received here, really like what you are stating and the best way wherein you assert it.
    You are making it enjoyable and you still care for to keep it sensible.
    I can not wait to read much more from you. That is really a terrific
    site.

  5. I got this site from my friend who told me concerning this web page and at the moment this time I am browsing
    this web site and reading very informative posts at this place.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button