Andi Makuru

DR Congo: Umujyi w’ingenzi wa Kitshanga wafashwe na M23

Nyuma y’imirwano ikomeye yabaye kuwa kane, umujyi wa Kitshanga/Kitchanga muri teritwari ya Masisi wafashwe n’inyeshyamba za M23, nk’uko zibyemeza.

Imiryango ya sosiyete sivile yaho na MONUSCO biramagana imirwano ya M23. MONUSCO ivuga ko ku kigo cyayo cya Kitshanga hahungiye abantu amagana irimo kwitaho.

Ifatwa rya Kitshanga ryemezwa kandi na Radio Okapi iterwa inkunga na ONU.

M23 yasohoye itangazo kuwa kane nimugoroba ishinja ingabo za leta gufatanya n’umutwe wa FDLR gukora “jenoside ku batutsi muri Kitchanga, Burungu, Kilolirwe no hafi yaho”, bityo ko “M23 yisanze ari ngombwa ko igira icyo ikora ngo ihagarike” iyo jenoside.

Leta ihakana gukorana na FDLR kandi ko nta jenoside cyangwa ubwicanyi bwibasira Abatutsi buri muri DR Congo.

Imirwano ikomeye yahereye kuwa kabiri hafi ya Kitshanga yatumye M23 ifunga umuhanda mukuru uhuza uwo mujyi muto w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya ruguru.

Uretse Kitshanga, M23 iragenzura n’uduce twa Kishishe na Bambo ingabo za leta zari zagerageje kwisubiza mu mirwano yo muri iki cyumeru, nk’uko Willy Ngoma umuvigizi wa M23 yabibwiye BBC.

BBC yagerageje kuvugana n’ingabo za leta ariko ntibyashoboka.

Imiryango ya sosiyete sivile ivuga ko ifite impungenge ko abarwanyi ba M23 bashobora gukora ubwicanyi muri Kitshanga nyuma yo kwigarurira aka gace.

Francine Muyumba, umusenateri wa DR Congo, yarondoye uduce tumaze gufatwa na M23 maze ati: “Inteko ishinga amategeko igomba guterana bidasanzwe. Igihugu cyifashe nabi cyane…”

Kuki Kitchanga ari ingenzi?

Ni centre ntoya iri muri teritwari ya Masisi ariko ahegereye iya Rutshuru. Uyu mujyi uri ku masanganzira y’umuhanda mukuru mukuru uhuza centre z’ubucuruzi zikomeye muri Kivu ya ruguru; Goma na Butembo.

Ni ahantu hahurizwa amabuye y’agaciro acukurwa mu birombe bikungahaye ku mabuye y’agaciro atandukanye, mbere y’uko yerekeza i Goma.

Mu gihe kinini, Kitshanga yigeze kuba ibirindiro bikuru by’inyeshyamba za CNDP za Laurent Nkunda ari nazo zaje kuvamo umutwe wa M23.

Kitshanga kandi ni centre ihuriramo ubucuruzi bw’ibiribwa, amata n’amakara biva mu bice bitandukanye bya Masisi bikajya kugurishwa mu mujyi wa Goma.

Yiyongereye ku zindi cantre zo muri Kivu ya ruguru nka Bunagana, Kiwanja, na Nyamilima zigenzurwa na M23.

Amasezerano ya Luanda yasabye M23 gushyira intwaro hasi no kurekura ibice byose yigaruriye.

Ariko uyu mutwe utanga impamvu ko ukomeza kugabwaho ibitero n’ingabo za leta, ubu n’impamvu yo “guhagarika jenoside” ugakomeza ufata utundi turere mu mirwano.

Hari impungenge ko imirwano ishobora gukomeza maze ibintu bigakomeza kuba bibi ku basivile ibihumbi bakomeje guhunga ingo zabo.

Kinshasa ishinja Kigali ko ariyo ikomeje guha ingabo n’intwaro umutwe wa M23, ibyo Kigali yakomeje guhakana.
BBC

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button