Andi Makuru

DRC-Rwanda: Ingabo z’ibihugu byombi ‘zarasanye’ ku mupaka wa Rusizi

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu abasirikare bari hagati ya 12 na 14 ba DR Congo binjiye mu mwanya wo hagati y’umupaka w’ibihugu byombi wa Rusizi/Ruzizi bakarasa ku ruhande rw’u Rwanda.

Umuvugizi w’igisirikare cya DR Congo mu ntara ya Kivu y’epfo yabwiye BBC Gahuzamiryango ko uko kurasana ntakwabayeho.

Itangazo ry’igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko ibyo byabaye saa 4h30 z’igitondo ubwo ingabo za DR Congo zinjiraga mu mwanya wo hagati y’ibihugu byombi uba uri ku mupaka uzwi nka ‘No man’s land’.

Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko cyasubije amasasu y’abo basirikare ba DR Congo “bagasubira inyuma” kandi ko nta muntu wo ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda wagize icyo aba.

Igisirikare cy’u Rwanda kandi ko ingabo za DRC zagarutse saa 5h54 maze “zigahanagura aho hantu”.

Lieutenant Marc Elongo uvugira ingabo za DR Congo muri Kivu y’Epfo yabwiye BBC ati: “Ayo makuru ntabwo ariyo, ibyo bintu ntabyabaye…nta kintu cyabaye.”

Igisirikare cy’u Rwanda gisaba amatsinda y’ubugenzuzi ku bikorwa by’umutekano mucye ku mipaka y’ibi bigugu kuza agakora iperereza kuri “iki gikorwa cy’ubushotoranyi”.

Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ukomeje gututumba mu gihe ubutegetsi bwa DR Congo bushinja ubw’u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

M23 imaze kwigarurira 80% bya teritwari ya Rutshuru, nk’uko MONUSCO ibivuga, hamwe n’ibice bimwe bya teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu ya ruguru.

Biteganyijwe ko ba perezida b’ibi bihugu kuwa gatanu bazahurira i Addis Ababa hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu by’akarere kuganira kuri aya makimbirane, nk’uko ministiri w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo aheruka kubitangariza abanyamakuru.

BBC

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 83

  1. You really make it seem so easy along with your presentation however I to find this matter to be actually one thing which I think I would by no
    means understand. It kind of feels too complex and very
    extensive for me. I am taking a look ahead on your subsequent post, I’ll attempt to get the
    dangle of it!

  2. This post helped me decide between a retractable awning and a freestanding canopy. For small patios, the retractable won on flexibility. I compiled measurements, wind ratings, and install tips at miami pergolas for anyone comparing options.

  3. I blog frequently and I truly thank you for your content. The article has
    truly peaked my interest. I am going to bookmark your site and keep checking
    for new details about once per week. I subscribed to your
    RSS feed as well.

Leave a Reply to Harold Davis Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button