Nta kibazo tutakemura mu gihe dushyize hamwe – Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame uri mu ruzinduko muri Guinea-Conakry, yagaragaje ko n’ubwo ibihugu bya Afurika bisangiye ibibazo ariko ntacyananirana mugihe bishyize hamwe.
Perezida Kagame yageze muri Guinea-Conakry ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 17 Mata 2023, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Umukuru w’Igihugu akigera muri icyo gihugu, yakiriwe na Perezida w’Inzibacyuho Colonel Mamadi Doumbouya, ari na we wamutumiye muri uru ruzinduko rugamije kwimakaza umubano.
Perezida Kagame mu biganiro yagiranye na mugenzi we wa Guinea-Conakry, yakomoje ku kuba ibihugu bya Afurika bisangiye ibibazo ariko agaragaza ko hakenewe ubufatanye mu gukemura ibyo bibazo.
Yagize ati: “Buri gihugu ku mugabane wacu gifite ingorane. Mu Rwanda, dufite ibyacu twihariye. Muri Guinea na ho hari ibibazo, ariko nta kibazo na kimwe tutakemura mu gihe dukoreye hamwe.”
Perezida Doumbouya we yagaragaje ko ari ibintu by’agaciro kwakira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Intego y’uru ruzinduko Perezida Kagame agirira muri Guinea-Conakry, ni ukurushaho kunoza umubano no gushyigikira ubutwererane mu nzego zirimo ubukungu, umutekano, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse n’umuco.
Guhera mu mwaka wa 2016, u Rwanda na Guinea-Conakry bimaze gusinyana amasezerano arindwi agamije kwimakaza ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mata 2023, u Rwanda na Guinea-Conakry bisinyana amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Perezida Kagame agendereye Guinée Conakry nyuma y’uko mu Ukwakira 2022, yakiriye mu biro bye, Minisitiri w’Ikoranabuhanga w’iki gihugu, Ousmane Gaoual Diallo, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida Col Mamadi Doumbouya.
Yaherukaga gusura iki gihugu muri Mata 2017 ubwo yari yitabiriye Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.
Muri Werurwe 2016, ni bwo yagiriye uruzinduko rwe rwa mbere muri iki gihugu. Icyo gihe yakiriwe mu buryo budasanzwe ndetse anambikwa umudali w’icyubahiro uruta indi muri Guinea-Conakry, uzwi nka “Grand Croix”, kubera ibikorwa by’ubutwari yagaragaje.
KT
Fast-acting ED solution with discreet packaging: KamaMeds – Kamagra oral jelly USA availability
Sildenafil oral jelly fast absorption effect Online sources for Kamagra in the United States Affordable sildenafil citrate tablets for men
cialis mechanism of action: Tadalify – Tadalify
SildenaPeak: 100mg sildenafil price – SildenaPeak
ED treatment without doctor visits: Sildenafil oral jelly fast absorption effect – KamaMeds
https://sildenapeak.com/# SildenaPeak
Fast-acting ED solution with discreet packaging: KamaMeds – Online sources for Kamagra in the United States
SildenaPeak: SildenaPeak – SildenaPeak
SildenaPeak SildenaPeak sildenafil generic brand name
TrustedMeds Direct: amoxicillin generic brand – amoxicillin from canada