Andi Makuru

Minicom yasabye ko itegeko rigenga amakoperative ryavugururwa

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, Prof. Ngabitsinze Jean Chrysostome, yagaragarije abadepite ko bifuza ko itegeko rigenga amakoperative ryavugururwa kubera ibyuho bikigaragaramo.

Ibi yabigaragaje kuri uyu wa 17 Ukwakira 2023, ubwo yitabaga Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite ku bibazo bigaragara mu makoperative n’ibimina hirya no hino mu Gihugu.

Minisitiri Ngabitsinze yavuze ko hifuzwa ko itegeko rigenga amakoperative ryahindurwa hakagira ibyongerwamo bitari byarateganyijwe.

Ati “Imicungire mibi kugira ngo tuyigabanye, twagiye kureba politiki y’amakoperative, tureba RCA ifite abagenzuzi, tureba abo twabonye n’uburyo bakurikiranwa dusanga dufite icyuho mu itegeko.”

Bimwe mu byuho yagaragaje mu itegeko rigenga amakoperative ni uko wasangaga nka koperative y’abamotari iyobowe n’umwarimu cyangwa undi utazi imikorere y’akazi kabo buri munsi.

Ibi kandi bigaragara mu makoperative atandukanye y’abakora nk’ubuhinzi bw’imiceri, koperative z’abatunganya ibikomoka ku biti (imbaho) nka ADARWA na COPCOM.

Yagize ati “Urebye nka koperative ya Copcom cyangwa ADARWA zo ku Gisozi, usanga harabuzemo ijambo rya ba nyiribikorwa, wajya no mu itegeko ugasanga biragoraye kugira icyo tubikoraho, turashaka kureba niba twakemurira ikibazo mu itegeko.”

Prof. Ngabitsinze kandi yagaragaje ko hari aho usanga umuyobozi wa koperative runaka nk’iy’abahinzi b’umuceri na we afite iduka riwucuruza, ku buryo usanga ari we urangurira bagenzi be, ibintu bitemewe ariko itegeko rigenderwaho ntaho ribibuza.

Ati “Ni byiza ko mu itegeko tureba ngo ni nde munyamuryango wa koperative? Uruhare rw’umunyamuryango ni uruhe? Ese biyoborwa bite? Ese yinjiramo ate? Ibyo twatangiye kubivuganaho nk’inzego twamaze kubyumvikana dusigaje kuza hano ngo namwe tubibagezeho.”

Ubukangurambaga bwo kubumbira abantu mu makoperative bwashyizwemo imbaraga mu ntangiriro za 2000, muri 2007 hashyirwaho itegeko rigenga amakoperative.

Itegeko rigenga amakoperative mu Rwanda ryavuguruwe muri 2021 ariko haracyari icyuho mu itegeko ari nayo mpamvu MINICOM igaragaza ko hakenewe amavugurura.

Imibare yerekana ko abarenga 70% by’Abanyarwanda bose bafite ubushobozi bwo gukora, bakorera mu makoperative.

Uretse ibibazo biri mu makoperative ariko Abadepite bagaragarije Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda ko hari n’ibibazo mu bimina kandi ari kimwe mu bintu bifasha abaturage benshi basaba ko mu gihe cyo kuvugurura amategeko nabyo byazarebwaho.

Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda, igaragaza ko Abanyarwanda 20% by’abakoresha amabanki bagana ibimina.

Igihe.com

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button