Andi Makuru

Col. Doumbouya arifuza ko hafungurwa ingendo z’Indege zihuza Conakry na Kigali

Perezida w’Inzibacyuho wa Guinea-Conakry, Col. Mamadi Doumbouya, yasabye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano agamije ubufatanye, mu bijyanye n’ingendo z’indege zihuza Conakry na Kigali.

Perezida Doumbouya, atangaje ibi mu gihe tariki 17 Mata 2023, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Guinea-Conakry, rwari rugamije kwimakaza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Muri uru ruzinduko Abakuru b’ibihugu byombi, bahagarariye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Amasezerano yashyizweho umukono na ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi, arimo ay’ubutwererane buhuriweho mu bya dipolomasi, ndetse n’ajyanye n’ubufatanye mu ikoranabuhanga.

Ikinyamakuru visionguinee.info dukesha iyi nkuru, cyatangaje ko Perezida Mamadi mu rwego rwo gutangira gushyira mu bikorwa ibikubiye muri ayo masezerano, yasabye Minisitiri w’Intebe gufata ingamba zose zikenewe kugira ngo hashyirweho komisiyo y’ubutwererane, ihuriweho n’u Rwanda na Guinea-Conakry, ndetse no gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Minisitiri ushinzwe ubwikorezi, yahawe amabwiriza mu rwego rwo gutegura gahunda yo gufungura ikirere mu bijyanye n’ingendo z’indege, hagati ya Conakry na Kigali.

Perezida Mamadi, yasabye kandi Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Morissanda Kouyaté, gukora ibishoboka byose bidatinze hagafungurwa za Ambasade mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano w’ubushuti n’ubufatanye, hagati ya Guinea-Conakry n’u Rwanda.

Mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Guinea-Conakry, ari kumwe na mugenzi we Col. Mamadi Doumbouya, bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru aho yavuze ko ubushuti n’ubushake bw’u Rwanda na Guinea-Conakry bwo gukorera hamwe, byigaragaza kurusha ikindi gihe cyose cyabayeho.

Col. Doumbouya yavuze ko we anyotewe cyane no kwigira ku budasa bw’u Rwanda, rwiyubatse ruhereye ku busa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukaba rumaze kuba intangarugero muri Afurika no ku Isi.

Yavuze ko arajwe ishinga no kuzahura Guinea akayiganisha mu murongo w’ubumwe n’ubwiyunge, guharanira kwigira no kwaguka, bityo akaba yiteguye kubaka ikiraro gikomeye gihuza Conakry na Kigali mu bya dipolomasi.

KT

Inkuru bijyanye

Igitekerezo kimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button