Andi Makuru

Inama ya FIFA yinjirije u Rwanda asaga miliyari 10 Frw

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie, yahishuye ko kwakira inama za siporo ziri ku rwego rw’iya 73 ya FIFA iheruka kubera i Kigali muri Werurwe, byinjiriza u Rwanda asaga miliyari 10 Frw binyuze mu byo abayitabira bishyura.

Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku banyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bari bitabiriye Inama yayo y’Inteko Rusange Idasanzwe ku wa 15 Gicurasi 2023, ababwira ko uyu mukino uri mu byo igihugu cyitezeho kuzamura ubukungu.

Ati “Umupira w’amaguru ni umwe muri siporo, nk’igihugu turi kurebaho, zizadufasha mu kuzamura ubukungu. Ni ukuvuga ngo, igisata cya siporo kiri mu byo igihugu gicungiyeho kugira ngo ubukungu bwacu buzatere imbere. Ibyo rero kugira ngi bikunde ni uko hari ibyo tuzakora nka Guverinoma, ndetse namwe hari ibyo mukora nk’abanyamuryango.”

Yatanze urugero rw’Inama ya 73 ya FIFA yabereye i Kigali tariki ya 16 Werurwe 2023 [ibikorwa byayo bitandukanye byabaye tariki ya 13-17 Werurwe-], avuga ko iziri ku rwego rwayo zinjiriza igihugu asaga miliyari 10 Frw binyuze mu byo abazitabira bishyura.

Ati “Ahandi siporo iza mu bijyanye no guteza imbere igihugu cyacu ni mu bukerarugendo. Ejo bundi mwarabibonye ko twakiriye inama ya FIFA. Inama ziri kuri ruriya urwego, iyo twazakiriye, usanga amafaranga asigara [bishyura ku byo bafashe] aba atari munsi ya miliyari 10 Frw. Ariko ugasanga na none hari andi bishyura mu bundi buryo n’andi mahirwe aboneka.”

Uyu muyobozi muri Minisiteri ya Siporo yavuze ko Leta izakomeza gushyira imbaraga mu bijyanye n’ibikorwaremezo aho hari imishinga irimo kwagura Stade Amahoro n’iya Huye ndetse ikaba iheruka kuvugura Kigali Pelé Stadium no gushyira ikibuga cyiza kuri Tapis Rouge.
Igihe

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button