Andi Makuru

Amerika yasabye RDC guhagarika imikoranire na FDLR no korohera abigaragambya

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony J. Blinken, yagiranye ikiganiro na Perezida Félix Tshisekedi, amusaba guhagarika imikoranire na FDLR no kubahiriza uburenganzira bw’abigaragambya mu mahoro.

Ni ikiganiro cyabaye ku wa 23 Gicurasi, mbere y’uko Tshisekedi atangira uruzinduko mu Bushinwa.

Ni mu gihe muri RDC hamaze iminsi haba imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ariko Polisi igakoresha imbaraga z’umurengera mu kubatatanya, kugeza ubwo hari umwana wakubiswe bibabaje, akajyanwa mu bitaro.

Ni ikiganiro cyagarutse ku ngingo nyinshi zirimo na M23, aho RDC ishinja u Rwanda gushyigikira uwo mutwe, ariko rwo rukabyamaganira kure ruvuga ko ari ibibazo by’abanye-Congo, ko ari nabo bazabikemura.

Uyu mutwe umaze iminsi uhanganye na Leta mu ntambara yeruye, nubwo watangiye kugenda uva mu duce tumwe wari warafashe, ukadushyikiriza Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF).

Ku rundi ruhande, mu burasirazuba bwa RDC hari imitwe yitwaje intwaro isaga 130, yakomeje kwica abantu, ndetse bumwe mu bwicanyi bugakorwa mu buryo bwa kinyamaswa.

Mu butumwa Blinken yanditse kuri Twitter, yagize ati “Nahamagaye Perezida Tshisekedi wa RDC mugaragariza impungenge zikomeye ku bishwe, abakomeretse, abakuwe mu byabo cyangwa bagizweho ingaruka n’ubugizi bwa nabi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nibukije ko impande zose zigomba kubahiriza ibiteganywa na gahunda za Luanda na Nairobi.”

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Matthew Miller, yagaragaje ko Blinken yanasabye u Rwanda guhagarika ubufasha bwose buhabwa M23.

Yakomeje ati “Yanashimangiye ko inzego za leta zose zikwiye guhagarika imikoranire na FDLR hamwe n’indi mitwe yose yitwaje intwaro.”

U Rwanda rwakomeje kugaragaza ko RDC ikorana n’umutwe wa FDLR washinzwe n’abarimo abagize uruhare muri Jenosidide yakorewe Abatutsi, mu bihe bitandukanye wagabye ibitero mu Rwanda, byishe abantu, abandi bagakomereka.

Ni ibirego binagarukwaho n’ibihugu byinshi birimo Leta zunze ubumwe za Amerika, ariko RDC igashaka kuvuga ko uyu mutwe nta mpungenge uteye, ko ugizwe n’abo yita amabandi.

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura Amahoro mu Burasirazuba bwa Congo (Monusco) zatangaje ko muri icyo gihugu hasigaye abarwanyi ba FDLR bagera ku gihumbi.

Muri icyo kiganiro kandi, Blinken na Tshisekedi baganiriye ku kamaro ko kuba M23 yakomeza gusubira inyuma iva mu birindiro yafashe, no gushyira intwaro hasi nk’uko biteganywa na gahunda y’ibiganiro ya Luanda.

Blinken ngo yashimangiye ko bikenewe ko impande zose zikwiye gushyira mu bikorwa ibyemeranyijwe muri gahunda zigamije amahoro za Nairobi na Luanda.

Muri icyo kiganiro hanagarutswe ku myigaragambyo imaze iminsi muri RDC, yasembuwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ni imyigaragambyo irimo kuba mu gihe hasigaye amezi make ngo muri icyo gihugu habe amatora ya Perezida.

Miller yakomeje ati “Umunyamabanga wa Leta yasubiyemo impungenge ze ku mvugo z’urwango n’amacakubiri. Yanikije ku burenganzira bw’abanye-Congo bwo kwigaragambya mu mahoro kugira ngo bagaragaze ibibahangayikishije n’ibyifuzo byabo, anashimangira ko Leta zunze ubumwe za Amerika zishyigikiye amatora yigenga kandi anyuze mu mucyo muri RDC.”

Imyigaragambyo ikomeje kuba muri iki gihugu yagiye igaragaramo ubugizi bwa nabi, ahanini bukorwa na Polisi y’igihugu kubera gukoresha imbaraga z’umurengera mu kuyihosha.
blinken.png
Igihe

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 9

  1. Sugar Rush es uno de los mejores juegos gratis online, por lo que podrás encontrar su versión demo en numerosos casinos en línea de México. Practica y conoce la temática antes de apostar con dinero real. Sugar Rush es uno de los mejores juegos gratis online, por lo que podrás encontrar su versión demo en numerosos casinos en línea de México. Practica y conoce la temática antes de apostar con dinero real. En total, es posible ganar hasta 10 giros gratis, y durante estas rondas, los multiplicadores se vuelven permanentes en las celdas, incluso si algunas sesiones resultan en pérdidas. Esto incrementa el potencial de ganancias durante estas rondas especiales. En la era digital actual, la flexibilidad para jugar desde diferentes dispositivos es una necesidad para muchos jugadores. A continuación, se presentan algunas consideraciones clave sobre jugar a Sugar Rush desde dispositivos móviles y de escritorio.
    https://genko.gr/analisis-de-la-popularidad-de-penalty-shootout-de-evoplay-en-casinos-online-de-latam/
    Vea un vídeo de una gran victoria en la tragaperras gratuita Sugar Rush 1000 de Pragmatic Play. En este vídeo puedes ver el bono de Tiradas Gratis. Sugar Rush 1000 es una slot desarrollada por Pragmatic Play en marzo de 2025. Esta tragamonedas online con los bonos es una actualización del clásico Sugar Rush lanzado en 2022. Esta nueva versión incluye una cuadrícula de 7×7 con la función Cluster Pays para formar combinaciones ganadoras, cascadas y rondas de giros gratis que se activan al obtener tres o más símbolos Scatter representados por una máquina de dulces. En resumen, Sugar Rush vale la pena explorar si eres fan de las Tragamonedas que ofrecen altos riesgos y la posibilidad de grandes recompensas. A continuación, analizamos las principales funciones especiales de Sugar Rush. ¡Te adelantamos que tiene una partida de tiradas gratis!

Leave a Reply to togelon login Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button