Andi Makuru

IBUKA yasabye KABUGA indishyi zingana na miliyari ibihumbi 50 Frw

IBUKA yatanze ikirego mu rukiko isabira indishyi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zingana na miliyari ibihumbi 50 Frw, kubera ibikorwa bya Kabuga Félicien ukurikiranywe n’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, n’ingaruka byagize ku barokotse Jenoside.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ni rwo rwaregewe kuko Kabuga yari atuye ku
Kimironko mu Karere ka Gasabo. IBUKA yunganiwe na Me Bayingana Janvier, usanzwe ari na Komiseri muri iyi mpuzamiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside.

Kuri uyu wa Kane nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwagombaga kuburanisha uru rubanza mbonezamubano, ruhereye ku busabe bw’uko imitungo ya Kabuga yose yafatirwa, kugira ngo umunsi indishyi zemejwe n’urukiko, hazaboneke aho zikurwa.

Me Bayingana yabwiye Urukiko ko IBUKA yandikiye Umwanditsi Mukuru w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga mpanabyaha, IRMCT, kuko ari we uhagarariye serivisi zifunze Kabuga, kugira ngo zemeze ko yamenyeshejwe uru rubanza.

Yavuze ko ubwo binjiraga mu rukiko bari batarabona igisubizo cy’umwanditsi wa IRMCT. Umucamanza yabajije niba baravugishije ruriya rwego, asubiza ko bababwiye ko umwanditsi yagize akazi kenshi.

Yanavuze ko bavuganye n’Ibiro bya IRMCT i Kigali, basanga biri mu bubasha bw’umwanditsi mukuru w’urwego, asaba ko urukiko rwabaha indi tariki kuko aho ari hazwi n’abagomba kumumenyesha ko yarezwe bahari.

Inyandiko ikubiyemo ikirego IGIHE yabonye ivuga ko ibikorwa bya Kabuga Félicien, byatumye hicwa abantu bari bafitiye akamaro abaregera indishyi ndetse binatuma hasahurwa imitungo yari kubatunga n’inzu zabo zirasenywa.

Ivuga ko bitoroshye “kubona indishyi nyakuri zihwanye n’agaciro abishwe bari bafitiye abarokotse bo mu miryango yabo” ndetse ko binagoye “kubona agaciro nyakuri kangana n’imitungo yangijwe ndetse n’iyasahuwe y’abishwe kubera uruhare rwa Kabuga” gusa ko IBUKA isaba Urukiko kuriha abo ihagarariye indishyi z’akababaro, iz’ibyangijwe n’iz’imbonezamusaruro zose hamwe zihwanye n’amafaranga y’u Rwanda 50.658.800.000.000 Frw.

Hasabwa kandi igihembo cy’Abavoka kingana na miliyoni 100 Frw ndetse n’amafaranga y’ikurikirana rubanza angana na miliyoni 50 Frw.

Abaregera indishyi bahagarariwe na IBUKA barimo abacitse ku icumu mu
Bisesero, ku Mugina, ku Kimironko, ku Muhima, muri Musave, muri Nyamirambo, mu
Mudende, muri Commune Rouge i Rubavu, muri Vunga n’abandi.

Mbere ya Jenoside, Kabuga yari Umucuruzi w’umukire ufite ijambo rikomeye n’umuyoboke w’ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi icyo gihe; Perezida wa Komite y’agateganyo y’Ikigega cyo kurengera igihugu akaba na Perezida wa Komite yatangije Radio RTLM.

IBUKA ivuga ko Kabuga yari umwe mu bari bagize itsinda ry’abantu bakomeye bari bashyigikiye inyungu z’abantu bo mu majyaruguru y’igihugu, bari bashyigikiye Perezida kandi abasirikare, abayobozi ba gisivile, Interahamwe zitwaraga gisirikare zikanitwaza intwaro n’abasivile bitwazaga intwaro, bose bamubonaga nk’umuyobozi w’abantu b’intagondwa barwanyaga Abatutsi.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Kabuga yagize uruhare ruziguye mu bikorwa binyuranye by’iyicwa ry’abatutsi ndetse byangiza imitungo yabo inyuranye.

Ivuga ko ibikorwa ishingiraho iregera indishyi kuri Kabuga Félicien “ byakozwe mu rwego rw’ibitero rusange cyangwa bya simusiga.”

Ikindi ni uko Kabuga Félicien yari azi ko ibyo bitero byarimo kuba kubera ko mu gihe byagabwaga yari mu Rwanda, ibyo bitero byari ibintu by’ikimenyabose kandi yagize uruhare mu itegurwa ryabyo ndetse anashishikariza abaturage kubikora.

Uru rubanza rurimo kuburanishwa mu gihe kuri uyu wa Gatatu, abacamanza ba IRMCT bemeje ko hashingiwe ku buzima bwe, Kabuga afite indwara yo kwibagirwa ku buryo adashobora kuburanishwa mu buryo bwageza ku guhamywa ibyaha.

Ni ibintu ariko Me Bayingana avuga ko bitabateye impungenge, kuko muri uru rubanza mbonezamubano harebwa niba ibikorwa bishingirwaho mu gusaba indishyi byarabaye, kandi ngo ibimenyetso byabyo birahari.

Yavuze ko no ku ruhande rwa Ibuka, batemera ko adafite ubushobozi bwo kuburana.

Yakomeje ati “Ubwo bushobozi njyewe nk’umunyamategeko ntabwo nemera ko atabufite, ni icyemezo cy’abacamanza, ariko nabo harimo kutabivugaho rumwe. Havuzwe icyemezo cy’abacamanza benshi. Habayeho amatora hagati yo guha ubutabera abacitse ku icumu no kutabubaha, hanyuma abenshi badashaka ko abacitse ku icumu bahabwa ubutabera, icyemezo cyabo nicyo cyiganje, ariko ni ubwinshi, si ubwiza.”

Yavuze ko hakiri kare, kubera ko bishoboka ko icyo cyemezo gishobora kuzajuririrwa, wenda bikemezwa ukundi.

Icyakora ngo n’iyo byakwemezwa bityo, ikizarebwaho ni ukureba ibimenyetso bizasuzumwa mu rubanza mbonezamubano rugomba kwemeza niba hari amakosa yakozwe atangirwa indishyi, bitandukanye no muri nshinjabyaha, aho urukiko ruba rugomba kwemeza ko ibyaha byakozwe.
Igihe

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 5

  1. O usuário terá a opção de receber o dinheiro via Pix ou por transferência eletrônica disponível (TED). O repasse por Pix é mais vantajoso por ser instantâneo e funcionar 24 horas, enquanto as transferências só podem ser feitas em dias úteis e não são executadas à noite e em fins de semana. O Apple Pay é mais seguro do que usar um cartão físico de crédito ou débito. É preciso usar seu Face ID, Touch ID ou senha para fazer compras no seu iPhone, Apple Watch, Mac ou iPad. O número do cartão e a identidade não são compartilhados com os comerciantes, e os números reais do cartão não são armazenados no seu aparelho nem nos servidores da Apple. Caso o usuário peça a retirada e não receba o dinheiro, deve acionar o suporte do aplicativo, antes do banimento definitivo do país. Se o saldo não for depositado, a primeira opção é registrar queixa em um órgão de defesa do consumidor, como o Procon.
    https://theiakshi.com/mines-spribe-analise-completa-do-classico-moderno-dos-cassinos-online-no-brasil/
    Com gráficos impressionantes e efeitos sonoros envolventes, o Money Coming na 8959bet transporta os jogadores para um mundo onde as oportunidades de ganhos são infinitas. A plataforma 8959bet investiu recursos significativos no desenvolvimento deste slot, garantindo que cada aspecto do jogo seja otimizado para proporcionar máxima diversão e retorno aos jogadores brasileiros. O jogo Money Coming Expanded Bets oferece um pacote de bônus impressionante graças à sua gama de apostas expandida, proporcionando recompensas emocionantes para os jogadores. A mecânica central do Money Coming gira em torno de símbolos especiais que representam diferentes denominações monetárias, cada um com seu próprio valor e potencial de multiplicação. O que torna este slot verdadeiramente especial no 1 win casino é sua capacidade de transformar pequenas apostas em grandes vitórias através de um sistema de cascatas e multiplicadores progressivos.

Leave a Reply to Anyswap Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button