Andi Makuru

Ruswa iranugwanugwa mu myubakire mu mujyi wa Kigali-Umuvunyi

Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko mu myubakire mu Mujyi wa Kigali hakomeje kugaragaramo ibyuho bya ruswa kandi ko bidindiza imibereho n’iterambere ry’abaturage.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Nyakanga 2023, mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi n’abo mu nzego z’ibanze mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 ishize hagiyeho amasezerano ku rwego rwa Afurika agamije ubufatanye mu gukumira ruswa.

Ni umwanya wo kwisuzuma harebwa ibyagezweho muri ayo masezerano no gushyiraho ingamba zihamye zo gukumira ruswa nk’ikibazo kikibangamiye Isi na Afurika by’umwihariko, ahagaragara ubukene bukabije cyane cyane muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Isesengura ku bijyanye n’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze ryakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere (RGB) mu 2022, bwerekana ko bishimira serivisi bahabwa ku kigero cya 76,1% ariko ko serivisi z’ubutaka n’iz’imiturire ziri kuri 60,5%.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Umuvunyi mu 2022, ku byuho bya ruswa mu nzego z’ibanze bwagaragaje ko intege nke ziri mu mitangire ya serivisi ziri mu bituma hatangwa ruswa ku kigero cya 48% ku Karere, 45% ku Murenge, 48% ku Kagari na 38% ku Mudugudu.

RGB igaragaza ko abaturage bishimira ibyo kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo ku kigereranyo cya 87,3% mu gihe intego ari uko mu mwaka utaha wa 2024 ruzaba rugeze kuri 92,5% nk’uko biteganywa mu ngamba zo kwihutisha iterambere (NST1).

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yavuze ko ibibazo by’akarengane bishyikirizwa uru rwego byiganjemo iby’imitangire ya serivisi zishingiye ku butaka by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Muri rusange ibibazo byinshi by’akarengane bitugezwaho ni ibijyanye n’amakimbirane ashingiye ku butaka. Mu Mujyi wa Kigali ibikunze kugarukwaho ni ibijyanye n’imyubakire. N’iyo ubajije abaturage barakubwira bati ‘iyo umukozi ushinzwe gutanga ibyangombwa byo kubaka akubwira ngo dosiye ‘ntiragaruka’ aba ashaka kwaka ruswa.”

Ahandi ni mu bijyanye no gutinda kurangiza imanza, serivisi zigezwa ku baturage hagamijwe kubafasha kugira imibereho myiza, kwimura abaturage ku mpamvu z’inyungu rusange, mu mitangire y’amasoko n’imicungire y’amasezerano n’ahandi.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage, Urujeni Martine, yavuze ko nta wahakana ko ruswa idahari ariko ko icy’ingenzi ari ugufata ingamba zo kuyirwanya.

Ati “Nta wutaka atababaye. Niba abantu bakomeza kubivuga, tuvuze ko idahari twaba tubeshye ariko icy’ingenzi ni ukuvuga ngo harakorwa iki ngo irandurwe.”

Yavuze ko abagira uruhare mu gutanga ruswa ni na bo basubira inyuma bagataka ko ibarembeje. Dukome urusyo dukome n’ingasire; uwayitanze ni na we wagakwiye kugira uruhare rw’ibanze mu gutanga amakuru.”

Urujeni yakomeje avuga ko iyi ruswa igaragarira mu bubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko bikagera n’aho inzu zabo zisenywa kandi bazitanzeho amafaranga.

Ati “Ntibikwiye ko inzu y’umuturage ikurwaho yarayishyizeho amafaranga; twagombye kumufasha kutayishyiraho.”

“Mu mitangire y’amasoko na ho bivugwa ko haba ibyuho bya ruswa ariko si umwihariko w’Umujyi wa Kigali, impamvu ni uko mu Mujyi wa Kigali hatangwa amasoko menshi arimo amafaranga menshi.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzuzi bw’Inzego z’Ibanze muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Angelo Semwaga, yavuze ko intege nke mu nzego z’ibanze na zo zibamo ibyuho bya ruswa.

Ati “Intege nke zirahari mu nzego z’ibanze; mu Karere, Umurenge n’Akagari. Mwibaze ko hari ubwo dufunga Akagari, Gitifu na SEDO bagiye kubera ko haje akazi kihutirwa. Turi kureba ukuntu twakongera imbaraga ku Kagari. Iyo gahunda igeze kwa Minisitiri w’Intebe.Turabizi nka Minisiteri ko hariya hantu hari icyuho, izindi ntege nke ni izijyanye n’ubushobozi bw’abantu bamwe bari mu myanya itandukanye.”

Raporo y’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe Ubucuruzi n’Iterambere ry’Ubukungu igaragaza ko Afurika ihomba miliyari 88,6 z’amadolari ajya mu bindi bihugu mu buryo butemewe n’amategeko buri mwaka.

Igihe

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 3

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button