U Rwanda mu nzira yo gutangiza uruganda rutunganya Lithium
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Peteroli, Mine na Gaz (RMB), Amb. Yamina Karitanyi yatangaje ko u Rwanda mu minsi ya vuba ruri kwitegura gutangiza uruganda rutunganya Lithium, amabuye y’agaciro ari gushakishwa cyane ku isi kubera ubukenerwe bwa batiri zirimo kwifashishwa mu binyabiziga bikoresha amashanyarazi.
Aya mabuye yatangiye kuboneka mu Rwanda mu myaka ya 2020, ari nabwo agaciro kayo ku isoko mpuzamahanga katangiye gutumbagira dore ko byitezwe ko igiciro cya toni imwe y’ayo mabuye kiva ku $44,090 cyariho mu 2022 kikagera ku $61,520 muri uyu mwaka wa 2023.
Ubu bwoko bw’amabuye y’agaciro yifashishwa ku kigero cya 80% muri batiri zifashishwa mu modoka z’amashanyarazi, bwabonetse mu Rwanda mu turere twa Ngororero n’ahandi, nkuko RMB yabitangaje.
Mu kiganiro Karitanyi aherutse kugirana na televiziyo ya CNBC, yatangaje ko icyifuzo ari ugutangiza uruganda rutunganya Lithium vuba aha.
Ati “Dufite uruganda rutunganya zahabu, urutunganya tin, tantalum, ndetse mu bihe bya vuba tugiye kugira uruganda rutunganya lithium. Icyo dushaka ni uburyo dushobora gukorana n’abandi mu karere ku buryo tubona amwe muri aya mabuye y’agaciro ku buryo inganda zacu zikoresha ubushobozi bwose zifite.”
Mu gihe u Rwanda rwaba rubashije kwitunganyiriza Lithium, igiciro cyayo cyakwiyongera kuko ariyo iba ikenewe ku isoko mpuzamahanga.
Ambasaderi Karitanyi yavuze ko Afurika ikwiriye guhindura uburyo ikoramo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku buryo ayibyarira umusaruro, aho gukiza abandi.
Ati “Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Afurika ntabwo bwigeze butanga umusaruro wifuzwa ku mugabane, ariko ibyo dushobora kubihindura twongerera agaciro ibyo dukora, dushyiraho uburyo bunoze bwo gucukura. Dukwiriye kwitonda mu buryo tujya kuganira ibiciro, tugaharanira ko akamaro k’umugabane wa Afurika kuri iyi nshuro kagaragara.”
Yakomeje agira ati “Turi kwifuza kongera ibyo dukora ku buryo inganda zacu zibona ibyo zitunganya ku buryo ibyo tujyana hanze bidatunganyije biba bike cyane.”
Biteganyijwe ko agaciro ka Lithium ku isoko mpuzamahanga kazakomeza kwiyongera uhereye ku buryo imodoka zikoresha amashanyarazi zikomeje gushakishwa hirya no hino ku isi.
Nk’umwaka ushize hagurishijwe ubwo bwoko bw’imodoka zisaga miliyoni 10.6 ku Isi, bivuze ko nibura toni 663,500 arizo zifashishijwe hakorwa batiri zazo nkuko ikinyamakuru Financial Review giherutse kubitangaza.
Mu gihe mu 2030 hifuzwa ko ku isi haba hagurishwa miliyoni 200 z’imodoka zikoresha amashanyarazi, abashaka Lithium bazakomeza kwiyongera ari nako ibihugu biyifite mu butaka bizasururamo agatubutse.
Mu Rwanda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nibwo bwa kabiri bwinjiriza igihugu amadovize nyuma y’ubukerarugendo.
Igihe
Excellent insights! Your breakdown of the topic is clear and concise. For further reading, check out this link: READ MORE. Let’s discuss!